Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zamushimishije mu mwaka wa 2023, ziganjemo iz’abanya-Nigeria bakoze cyane muri uyu mwaka.
Bimaze kumenyerwa ko
buri mwaka, uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama atangaza indirimbo
zamunyuze zikamukora ku mutima. N’uyu mwaka rero yamaze gushyira hanze urutonde
rw’indirimbo 27 yakunze cyane mu 2023.
Mu ndirimbo Barack Obama yashyize ahagaragara, harimo indirimbo z’abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria zakunzwe zikamenyekana cyane, zirimo Unavailable y’umuhanzi Davido yafatanije na Musa Keys,;
Sittin’ On Top Of The World ya Burna Boy yahuriyemo na
21 Savage, Amapiano ya Asake na Olamide, iya Tems yise ‘Me & U,’ ndetse n’iy’umuhanzikazi
Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu kuva yajya ahagaragara yise ‘Water.’
Abandi bahanzi bakoze
indirimbo zikanyura iki cyamamare, harimo Beyonce na Kendrick Lamar bahuje
amaboko bagakora indirimbo yitwa ‘America Has A Problem,’ Megan Thee Stalion
wakoze iyitwa ‘Cobra,’ Blondshell wahimye iyitwa ‘Joiner,’ n’abandi benshi.
Kuri urwo rutonde
hagaragayeho umuziki wo hirya no hino ku isi harimo Latino, pop, Afrobeats,
Hip-hop, Grime, Reggaeton, Reggae, Dancehall, R&B, na Soul.
Asangiza uru rutonde
abamukurikira ku rubuga rwa X, Obama yanditse ati: "Dore zimwe mu ndirimbo
nakunze cyane muri uyu mwaka. Wamenyesha niba hari abahanzi cyangwa indirimbo zindi
ngomba kureba.”
Barack Obama yatangaje indirimbo yakunze cyane mu 2023
Urutonde rw'indirimbo zanyuze Back Obama muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO