RFL
Kigali

The Ben na Madamu na Ommy Dimpoz mu bitabiriye ibirori Kigali Boss Babes yamurikiyemo filime-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2023 8:30
0


Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, ndetse na Ommy Dimpoz bari mu byamamare byitabiriye ibirori bikomeye itsinda rya Kigali Boss Babes bamurikiyemo filime mbarankuru ku buzima bw’abo ibizwi nka “Reality Tv Show”.



Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, byambukiranyije umunsi bigera mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, bibera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ni ubwa mbere byari bibaye, kandi Kigali Boss Babes isobanura ko yabiteguye mu rwego rwo gufasha abakunzi b’abo kurangiza neza umwaka no kubamukurikira filime y’abo bwite bakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Senegal, Nigeria, mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni ibirori byatangiye ahagana saa sita z’ijoro, ahanini bitewe n’uko abatumirwa batinze kugera aho byabereye n’ibindi byari bigishyirwa ku murongo.

Byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubudahweranwa bw’umwirabura kuko byanahawe inyito ya “Kigali Boss Babes Elegancy Beauty.”

Amasura y’abitabiriye ibi birori yari yiganjemo cyane ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane mu muziki, kuko byagaragayemo The Ben n’umugore we, umuhanzi Niyo Bosco, Ross Kana, Danny Nanone, Okkama, Afrique, Muyoboke Alex, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania n’abandi banyuranye.

Byitabiriwe kandi n’abarimo Producer Fayzo utunganya amashusho y’indirimbo, Producer Niz Beats ndetse na Producer Gad wakoze filime ya Kigali Boss Babes ndetse na Producer Kiiiz uherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

Kigali Boss Babes igizwe n’abagore cyangwa abakobwa batandatu gusa, ariko ibi birori byagaragayemo bane gusa, ku mpamvu zirimo ko babiri batabashije kuboneka.

Buri wese wafashe ijambo muri Kigali Boss Babes, yitaye ku gushima cyane uburyo abantu bitabiriye ibirori by’abo, kandi yumvikanisha ko ari bwo bagitangira kuko bafite byinshi byo gukora mu gihe kiri imbere.

Queen La Douce uri mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko bakozwe ku mutima n’uburyo abantu babashyigikiye ku nshuro y’abo ya mbere bateguye ibi birori.

Yavuze ati “Ni ikintu gikomeye cyane mu rugendo dutangiye nkatwe bashyashya! Kubona ibirori byacu dukoze ku nshuro ya mbere bimeze gutya, ntabwo mfite icyo kuvuga.”

La Douce yavuze ko yanogewe n’uburyo ibara ry’umukara ryatumye ahabereye ibirori n’abitabiriye ibirori bagaragara neza, yemeranya n’amahitamo bakoze.

Gashema Sylivie yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba ibi birori byabaye ari mu Rwanda, kuko mu bihe bitandukanye Kigali Boss Babes yagiye ikora ibikorwa adahari.

Yavuze ati “Nishimye kubona mwaje kudushyigikira! Byanejeje kandi ndanezerewe, ibirori byinshi bya Kigali Boss Babes byakundaga kuba ntari inaha, uyu munsi rero byabaye nanjye mpari.”

Amb.Alliah Cool yavuze ko iriya filime bakoze bayishoyemo amafaranga menshi, kandi ko bashimira Producer Dad na Prince Kiiiz babafashije mu kuyitunganya.

Yavuze ko iyi filime bari gutekereza uko izajya izatambuka kuri Netflix cyangwa se ku rundi rubuga rurimo nka Show Mass.

Queen La Douce asobanura ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babes’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko ‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro’.

Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

Uhereye ibumoso: The Ben n'umugore we Uwicyeza Pamella, Ommy Dimpoz ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye


Umuhanzikazi Marina yari kumwe na Bad Rama washinze The Mane imufasha mu muziki

Umuraperi Danny Nanone ari kumwe na Producer Fayzo wamukoreye nyinshi mu ndirimbo

Umuhanzi Okkama yitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu

Abagize Kigali Boss Babes bari bicaye mu myanya yishyurwa Miliyoni 5 Frw

Umuhanzi Shemi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Peace of Mind' (Uri ibumoso)

Umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active yashyigikiye ibikorwa bya Kigali Boss Babes

Ibyishimo byari byose kuri Kigali Boss Babes nyuma yo kumurika filime yabo ya mbere

Umuhanzi Ross Kana wo muri 1:55 Am yitabiriye ibirori by'abambaye umukara

Dj Phil Peter yavanze umuziki muri iki gitaramo, ndetse ni nawa wayoboye ibirori byose

Umunyamideli Christelle asuhuzanya n'umuhanzi Shemi nyuma yo kumurika filime y'abo

Alliah Cool aganira na Queen La Douce basoma kuri 'Skol Pulse' y'uruganda rwa Skol yateye inkunga ibi birori

Umunyamideli Christelle (uri iburyo) yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe kuva bihuje nk'itsinda

The Ben ari kumwe n'umugore we Pamella bitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes

Pamella na The Ben bavuze ko banogewe n'ubuzima bw'urugo


Umuhanzikazi Bwiza aganira na Niyo Bosco bahuriye muri Label ya Kikac

Umuhanzi Juno Kizigenza ari mu bitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes

Gad wafashe amashusho ya filime ya Kigali Boss Babes yashimiwe mu buryo bukomeye

Inkumi z'ikimero zashyigikiye Kigali Boss Babes


Umuhanzi Ommy Dimpoz yari yicaye ku meza ariho ibinyobwa bya SKOL

Ommy Dimpoz yashimye cyane Alliah Cool ku bw'ibikorwa batangije n'ibindi



SKOL yari yateguye ibinyobwa binyuranye ku bitabiriye ibi birori bya Kigali Boss Babes




Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel uherutse kumurika Album ye 'Musomandera' yashyigikiye Kigali Boss Babes

REBA UKO KIGALI BOSS BABES YASERUTSE MU BIRORI BYAYO BYIHARIYE

">


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibirori bya Kigali Boss Babes

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND