RFL
Kigali

Amafoto 10 y'intoranywa ya Zari mu birori by'abambaye ibyera

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/12/2023 7:15
0


Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] yiyeretse abanyarwanda bitabiriye ibirori bye ngarukamwaka akorera mu bihugu bitandukanye.



Iyo unyujije amasomo mu buzima bwa Zari usanga yarabaye mu Bwongereza imyaka igera kuri 2 mbere ya 2000 akaba avukira muri Uganda. Ibi bihugu byombi bikaba aribyo biza imbere mu byo yakoreyemo ibirori bye ngarukamwaka by'abambaye ibyera.

Nubwo amaze igihe kirekire mu myidagaduro inafite igisobanura gikomeye mu buzima bwe buri munsi ariko siho honyine akura amafaranga kuko uyu mugore ari ku rutonde rw’abagore bashoye umwanya, amafaranga n’ubumenyi mu Burezi cyane muri Afurika y'Epfo.

Ibi byose bituma ahora imbere kuko ingunzi zose z’ubuzima binyuze mu byo akora usanga azifitemo akaboko, byagera ku kuba ari umuntu w’imbere wa Diamond Platnumz bafitanye abana n’imishinga inyuranye bakoranaho bikaba ibindi.

Kuba kandi abantu benshi baba bacyeneye kumenya amakuru ye mu buryo bwagutse na we agenda abibyaza umusaruro akabikuramo imishinga.

Kuri ubu yageze no mu Rwanda aho yakoreye ibirori bye ngarukamwaka bya Zari All White Party byabereye muri The Wave Lounge mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023.

Ni ibirori byitabiriwe n'abasilimu bo mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko n’abakuze bose bari bazinduwe no kwirebera uyu mugore w’icyamamare n’umunyafaranga.

Inzoga zihenze, amafunguro y’ubwoko bwose, byafashwe karahava. Zari yageze ahabereye ibirori bye saa saba ishyira saa munani z'ijoro yakiranwa urugwiro rwinshi.

Twabegeranirije amafoto yihariye y’uyu mugore ubwo yari muri The Wave Lounge agaragaza ubwiza bwe nuko yari yabucyereye yishimana n’abanyabirori nyarwanda mu gusoza umwaka batangira uwundi.

Zari All White Party yari imaze ukwezi itegerejwe na benshi, yerekanye ko kubaka izina atari ibintu byoroshye, gusa na none bisobanuye byinshi ku wamaze kurikora bya nyabyo.

Abantu bari buzuye muri The Wave Lounge kandi bose bishyuye yaba mu myanya isanzwe no ku meza yagera kuri Miliyoni 1.5Frw.

Mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023 ni bwo Zari yakoreye ibirori bye i Kigali aho yageze kuwa 28 Ukuboza 2023 avuye muri Uganda igihugu cy’amavuko anaheruka gutaramiramo.Ubwo Zari yasohokaga mu modoka agana muri The Wave LoungeAkanyamuneza kari kose kuri Zari yinjira bafotora yaba abafana n'abafotozi b'umwugaZari aganira n'Umujyanama we Galston Antony mu byicaro byiza byari byateguriwe uyu muherwekaziZari ari mu bagore bahiriwe n'Ubushabitsi by'umwihariko bushingiye ku myidagaduroNubwo hamaze iminsi hacicikana amafoto amugaragaza nk'ushaje, ariko umwegereye wese atungurwa n'ubwiza afite Yafashe amafoto n'abakunzi be bari baje babucyereye mu myenda y'ibara ry'umweruMiss Muyango ari mu bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Zari All White PartyNyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we bifotozanije na ZariGalston amaze iminsi i Kigali mu gukurikirana gahunda za Zari abereye umujyanama kugira ngo azahagere inzira zaraharuweZari ari kugendera mu modoka igezweho, iki ni ikizuru cyayo n'ikirango cyacyoMiss Muyango yishimiye guhura na Zari umunyabigwi mu myidagaduro by'umwihariko mu gutegura ibirori, ibyo na we akora 

AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND