RFL
Kigali

APR FC yerekeje Zanzibar -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/12/2023 20:19
0


Ikipe ya APR FC yerekeje ku birwa bya Zanzibar aho igiye gukina imikino ya Mapinduzi Cup izahuriramo n'amakipe akomeye arimo nka Simba SC yo muri Tanzania.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe. Biteganyijwe ko bari bubanze bakanyura i Nairobi muri Kenya, bakabona kwerekeza ku kibuga cy'indege cya cya Karume International Airport muri Zanzibar.

APR FC yajyanye abakinnyi 24 barimo Abakinnyi bashya 4 b'Abanyamahanga bari mu igeragezwa ndetse na Elia Kategaya baheruka gusinyisha bakuye muri Mukura VS na rutahizamu Mbonyumwami Thaiba bagaruye bari baratije muri Marine FC.

Mu bakinnyi iyi kipe itajyanye harimo Yannick Bizimana, Thadée Lwanga, Danny Ndikumana, Nshuti Innocent ugiye kujya mu igeragezwa mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Omborenga Fitina wasizwe kubera ibibazo by'imyitwarire idahwitse dore ko yamaze no kwamburwa igitambaro cy'ubukapiteni.

APR FC iri mu itsinda B ikaba irikumwe na Simba SC na Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jahmuri yo muri Kenya. Umukino wayo wa mbere izawukina taliki ya 1 Mutarama 2024 icakirana na Jahmuri.


Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian asohoka mu mudoka igeze ku kibuga cy'indege i Kanombe 



Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yajyanye n'ikipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 


Abarimo Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzira, Ynussu na Ramadhan 

Umwe mu bakinnyi 4 bari mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC 

Nshimirimama Ismael Pitchou mbere yo kwinjira mu ndege



Mugisha Gilbert mbere yo kujya mu ndege


Elia Kategaya Umukinnyi mushya APR FC iheruka gusinyisha imukuye muri Mukura VS


Rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma


Kwitonda Allain Baca (imbere y'abandi) mbere yo kwinjira mu ndege



Ubwo Imodoka ya APR FC yageraga ku kibuga cy'indege




Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre


Myugariro Niyigena Clement 


AMAFOTO: Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND