Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utamatwishima Abdallah, nyuma yuko Bushali agaragaje inyota yo kwifuza guhura na we, yabimwemereye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na inyaRwanda Tv, umuraperi Bushali yatangaje ko yifuza guhura na Minisitiri Utumatwishima nyuma yo kumenya amakuru y'uko uyu muyobozi ari mu barebye imiririmbire ye.
Muri icyo kiganiro, Bushali yabajijwe niba yamenya ko mu bo yataramiye
mu gitaramo cyo kumurika umuzingo wa Yago Pon Dat yitwa "Suwejo" harimo Minisitiri Utumatwishima, asubiza ko atigeze abimenya.
Uyu muraperi yabanje kubaza kandi akomeje niba Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yaba ari umu-mama, asobanurirwa n'umunyamakuru ko ari umugabo.
Mu magambo ya Bushali yagize ati: ”Ntabwo
nabashije kumenya niba harimo Minisitiri.” Akimara kubwirwa amazina y'umu Minisitiri wakurikiranye 'performance' ye, uyu muraperi yagize ati: ”Ni umu-mama?.”
Amaze gusobanurirwa ko uwo muyobozi ari umupapa, Bushali yagize ati: ”Ntabwo nari nzi ko ahari. Ndanamusuhuje papa wanjye. Iki kiganiro nakireba azamfashe nanjye duhure nkeneye
inama z'aba papa baba baturusha ibintu byinshi.”
Minisitiri Utumatwishima asa n'uwatangajwe no kuba Bushali yarashidikanije ku wo ari we, ariko na none amwemerera ko bazahura. Ati: ”Ariko
Bushido yaravuze ngo #Utumatwishima ni umu-mama, Bushali uzamuzane kuri
Minisiteri tumenyane.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yemereye Bushali ko bazahura nyuma y'ikiganiro uyu muraperi asaba ko bazahuraBushali uri mu baraperi bahagaze neza uheruka gutangaza ko yifuza za Minisitiri yabyemerewe
TANGA IGITECYEREZO