Abahanzi bagezweho mu gihugu cy’u Burundi, Kirikou Akilli na Double Jay bamaze gutangira umushinga w’indirimbo na mugenzi w’abo Chriss Eazy, mu rwego rwo kwimara agahinda no gushimangira ko umuziki nta mupaka ugira mu bafana n’abakunzi b’umuziki.
Aba bahanzi bamaze iminsi mu Rwanda aho bari
bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ‘Suwejo’ cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru
Yago cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, ku wa 23 Ukuboza 2023.
Bagaragaje ko batishimiye ibyababayeho muri kiriya
gitaramo. Ni nyuma y’uko Dj Phil Peter acuranze indirimbo ya Yago ubwo Double
Jay yari ku rubyiniro bigatuma avaho adasoje kuririmba.
Kirikou wari ukubutse mu bitaramo mu Burayi,ubwo nawe
yari kuri ‘Stage’ Phil Peter yavuye ku rubyiniro by’igihe gito atamucurangiye.
Ubwo Kirikou yabonaga ko Phil Peter atari ku
rubyiniro, yavuze ko ibyo Dj amukoreye atari byiza mu gihe ari imbere y’abafana.
Ati “Dj ibyo ukoze si byiza.”-Muri ako kanya, Phil Peter yahise agaruka ku
rubyiniro, akomeza kumucurangira.
Ibi byatumye Phil Peter yibasirwa cyane ku mbuga
nkoranyambaga, ibitangazamakuru byo mu Burundi byandika bigaragaza ko abahanzi
b’iwabo basuzuguwe.
Aba bahanzi nabo bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo,
bagaragaje ko batishimiye ibyo Dj Phil Peter yabakoreye.
Umwe mu bahanzi bari guhurira ku rubyiniro muri iki
gitaramo, harimo na Chriss Eazy utarabashije kuboneka ku mpamvu yasobanuye mu
itangazo yageneye abanyamakuru.
Nubwo atabashije kuririmba muri iki gitaramo, uyu
muhanzi yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo na
Double Jay na Kirikou mu rwego rwo ‘kugaragaza ko nta kibazo abahanzi b’i
Kigali bafitanye n’abo mu Burundi’.
Yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na
Producer Kiiiz muri Country Records, kandi bayitezeho gukundwa ashingiye ku
kuntu bayikoze.
Uyu muhanzi atangaje ikorwa ry’iyi ndirimbo, mu gihe
ari kwitegura kujya gutaramira mu Burundi, mu gitaramo giherekeza umwaka kizaba
ku wa 31 Ukuboza 2023 kuri Source du Nil.
Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Amashu’ amaze
igihe ataramira mu Burundi akahacana umucyo, ndetse anafitanye indirmbo na Kirikou
bise ‘Lala’.
Chriss Eazy yatangaje ko yatangiye umushinga w’indirimbo
na Double Jay na Kirikou Akilli
Double Jay yagaragaje ko atishimiye uburyo yavuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Yago
Kirikou Akilli yababajwe n’uburyo Phil Peter atamucurangiye
indirimbo mu minota ya mbere
Ni ku nshuro ya kabiri, Kirikou agiye gukorana
indirimbo na Chriss Eazy nyuma ya ‘Lala’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LALA’ YA CHRISS EAZY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'NCOKOZA' YA DOUBLE JAY
TANGA IGITECYEREZO