Ku wa 16 Ukuboza 2023, ni bwo Niragire Marie France yatorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Art Council). Avuga ko wari umunsi udasanzwe kuri we, ariko kandi yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe no guteza imbere inganda ndangamuco muri rusange.
Inyandiko igenewe abanyamakuru, igaragaza ko Niragire
yungirijwe na Murayire Protais ndetse n’umuhanzikazi Uwitonze Clementine
wamamaye nka Tonzi. Mu matora kandi, Harerimana Ahmed yabaye Umunyamabanga naho
umubitsi agirwa Rwagasani Braddock Le Sage.
Niragire yatowe asimbura Janvière wari umaze imyaka
ibiri ari ku buyobozi mu buryo bw'agateganyo. Uyu mugore ariko yari asanzwe ari
Visi-Perezida mu Ihuriro ry'abatunganya filime, ari na Perezida w'Ihuriro rya
filime.
Yavuze ko kuba mu ihuriro ry'abatunganya filime, ari
byo byamufashije kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Art Council.
Avuga ko hari byinshi byasabwaga birimo nko kuba afite
uburambe n'ubumenyi byasabwaga-ibi byose byamuhaye amahirwe yo kugera ku mwanya
wa Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.
Avuga ko imyaka ibiri yari ishize badakora
amatora kubera ibyangombwa byo muri RGB byaburaga, bityo ko bafashe igihe cyo
kubanza kubitegura.
Agiye ku buyobozi mu gihe muri 'Art Council' havuzwemo
ibibazo binyuranye birimo nko kwirukana abakozi 'bidakurikije amategeko',
ibirego binyuranye byagiye bitangwa mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha
(RIB), abitabaje Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
(Minubumwe) n'ibindi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Marie France yavuze ko yiteguye
kubakira ku byari bimaze gukorwa no guha umurongo ibyifuzwa n'abanyamuryango.
Ati "Ahantu uyu munsi aho bigeze ku guhangana na byo, tuzarebera ukuri,
kuko niba harimo abakozi harimo 'Contract' [...] Tuzareba ku mategeko agenga
'contract' n'abakozi'.
Yagaragaje ko bimwe mu bibazo biri muri Art Council
bizwi, kandi bizakemurwa hisunzwe amategeko agenga iri huriro. Ati
"Tuzareba uko dukemura ikibazo cy'abakozi."
Niragire yavuze ko mu gihe cy'imyaka itanu azamara ku
buyobozi, ashyize imbere ibiganiro n'abahanzi bijyana no gusaba buri wese
kubanza gutekereza ku bikorwa byabo mbere y'uko abishyira hanze.
Ati "Ikibazo ni twebwe abahanzi, ntituramenya
agaciro k'ibihangano byacu." Hagomba kubanza kubaho ubukangurambaga ku
buhanzi..."
Yavuze ko bazahuza imbaraga na Minisiter y'Urubyiruko
ndetse n'ubuhanzi, mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi. Ati “Art Council’ ikora
ubuvugizi mu guhuza abahanzi, guverinoma n'izindi nzego.”
Niragire anavuga ko muri iki gihe bagiye gukora
ubukangurambaga buzatuma abahanzi binjira mu mahuriro anyuranye, kuko 'iyo
umuhanzi ari hanze aba yigenga'. Ati "Ntabwo uba umufiteho uburenganzira.
Nibazamo ibibazo bakabicishamo aho ngaho, ibibazo birahagera."
Yavuze ko kubarizwa mu ihuriro bifite inyungu nyinshi,
kuko hari ababarizwa muri cinema bakenera kujya kwiga hanze, cyangwa se
kuhafatira amashusho bikaborohera cyane kurusha cyane iyo bataba bari muri iri
huriro.
Niragire Marie France yavuze ko mu gihe cy'imyaka
itanu ashaka guteza imbere ubuhanzi mu buryo bwose. Ati "Ikintu cya mbere
abahanzi dukeneye ni ukunga ubumwe, kuko nitugira ijwi rimwe tuzagira imbaraga,
bujya nta muhanzi uba umwe...."
Akomeza ati "Numva icya mbere ari ubumwe no
gukorera hamwe. Icya kabiri ni uburyo twabyaza umusaruro ibihangano byacu, icya
gatatu umuhanzi yahabwa agaciro gute? Kuko ukurikije sosiyete yacu n'umuco wacu
bigeze ku rwego rwiza ariko rutari rwiza cyane."
Yavuze ko umubare utaraba munini w'abantu bumva ko
ubuhanzi ari akazi nk'abandi, biri mu byo bagomba kwitaho mu kumvikanisha ko
ubuhanzi ari akazi.
Amaze
imyaka itatu ariwe mugore watangije Televiziyo
Muri Kanama 2021, nibwo Niragire Marie France yabaye
umugore wa mbere mu Rwanda watangije ku mugaragaro Televiziyo yigenga, kuva
icyo gihe yinjiranye ibiganiro byibanda cyane ku guteza imbere Cinema
n'ubuhanzi.
Yabwiye InyaRwanda ko urugendo rw'imyaka itatu ishize
ruherekejwe no kwiga amasomo ajyanye n'ubushabitsi bwa Televiziyo.
Yavuze ati "Imyaka itatu ku isoko uba uri gufata
amasomo, kuko iyo utangiye 'Business' uza usanga hari abandi bayikoraga ariko
n'ubwo uba warakoze ubushakashati, uba warakoze ku byo bamaze igihe bakora
ariko atari ibyo bagiye gukora cyangwa se ibyo bari gukora kuko byo uba
utarabibona..."
Asobanura ko imyaka itatu ishize Genesis Tv iri ku
isoko bizera neza ko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, nabo bazaba bafite
abandi babigiraho.
Uyu mugore yavuze ko yatangije Televiziyo kubera ko
yashakaga urubuga rwihariye rwajya ruteza imbere umuziki na Cinema, na gahunda
ya Made in Rwanda.
Ariko kandi anavuga ko yatangiye Televiziyo kubera ko
yashakaga kugira ahantu he bwite ho gutambukiriza filime ye y'uruhererekane yise
'The Little Angel'.
Muri we avuga ko atashakaga ko filime ye itambuka kuri
Youtube nk'ibindi bihangano, kuko yifuzaga urubuga rushobora kugera kure, kandi
nawe bikamufasha kwiteza imbere yaba muri cinema no mu buhanzi.
Ariko kandi intangiriro ntiyari yoroshye 'kuko urumva
hari ukuntu uba ufite ibihangano uri umuhanzi, ukina filime, ukora filime, iyo
ureba itangazamakuru cyangwa Televiziyo uba ubona byose ariko iyo ugezemo ari
'Business' nibwo ubona ko ikeneye kubanza gufata imbaraga mbere y'uko ushyiraho
cya gihangano kindi watekerezaga'.
Niragire Marie France yavuze ko yabanje gufata igihe
cyo gutegura neza ibikorwa yagombaga gushyira ku isoko, kandi atangiza urubuga
ruzamufasha kwiteza imbere no guteza imbere ibihangano bya bagenzi be.
Kuri we, avuga ko yinjiye mu ishoramari rya Televiziyo
adashyize imbere amafaranga mu bihangano, ariko yari afite intumbero yo kunguka
mu gihe kiri imbere cyo kimwe n'abandi. Ati "Ni ukunguka mu gihe bya
bihangano byabo byateye imbere. Iyo n'iyo ntego yanjye."
Cinema
yayishyize ku ruhande?
Hari abavuga ko kuva Niragire yashinga Televiziyo
atongeye kugaragara cyane muri filime.
Asobanura ko inshingano za Televiziyo zatumye atabona
umwanya uhagije mu gukina filime, ariko kandi na cinema isaba umwanya uhagije
ari nayo mpamvu yabanje kwita ku guteza imbere igitangazamakuru yashinze mbere y'uko
akomeza urugendo rwa filime.
Marie France asobanura ko habaye kujanisha buri kimwe,
abanza kwita kuri 'Business' ya Televiziyo mbere y'uko akomeza gukina muri filime
ze n'iz'abandi.
Yavuze ko ajya yumva abantu bavuga ko gukina muri
filime kwe bihenze, ariko kandi siko bimeze. Ati "Ntabwo ndi umukinnyi
uruhanya, icyo ni kimwe. Ntabwo ndi umukinnyi utubahiriza amasaha, ndi
umukinnyi uri buguhe umusaruro ku mwanya wampaye."
Niragire yavuze ko filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia' yamwubakiye izina, kandi umwanya yakinnyemo wafashije benshi, inatinyura
abakinnyi bashya ba filime bashakaga kwinjira muri cinema.
Anasobanura ko iyi filime yafashije cyane cyane
abagore bashakaga kwinjira muri cinema. Ati "Uruhare yagize ni runini
cyane, ku buryo nzi abantu binjiye muri cinema cyangwa bakoze cinema nyuma
y'uko filime yanjye isohotse."
Niragire asobanura ko igihe cyose umukinnyi yakinnye
umwanya yahawe, bigatuma sosiyete imufata bijyanye n'umwanya yakinnye,
bigaragaza ko yashyize mu bikorwa ibyo yagombaga gukina.
Yavuze ko mu gihe yatangiraga urugendo rwo gukina filime, nta bicantege byarimo nk'aho abakobwa basabwa ruswa y'igitsina n'ibindi.
Ahubwo ko byagiye bivugwa cyane muri Cinema, nyuma y'uko abantu babonye ko harimo amafaranga no kuba umuntu yashobora kwiteza imbere.
Niragire Marie France 'Sonia' ni umwe mu bakinnyi ba filime bigaragaje cyane mu Rwanda akaba ari nawo mwuga yubakiyemo izina
Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema abicyesha
filime “Inzozi” yakinnyemo yitwa “Sonia”
Niragire yavuze ko imyaka itatu ishize ashinze Televiziyo ari urugendo rw'ubumenyi n'ibishoboka
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NANIRAGIRE MARIE FRANCE
TANGA IGITECYEREZO