Kigali

Musabe Dieudonne yakoze indirimbo y’icyomoro nyuma yo gutandukana n’inkumi yambitse impeta bigatigisa imbuga-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/12/2023 13:31
0


Musabe Dieudonne umaze igihe kitari gito akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse witeguraga gukora ubukwe bugapfuba ku munota wa nyuma, ibintu ahamya ko ari Imana yabishatse ashingiye ku byo amaze iminsi anyuramo, yakoze indirimbo y'icyomoro.



Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo hacicikanye amashusho ya Musabe Diedonne yambika impeta umukobwa witwa Uwajeneza Ariane mu buryo bamwe bari bafashe nka "Prank", gusa bikaza kumenyekana ko ari ibyanyabyo.

Inkuru y'aba bombi yaravuzwe cyane biza no kumenyekana ko bari bamaze amezi atatu bamenyanye bagahita batangira no gutegura ubukwe, gusa ntabwo byaje gukunda kuko habura iminsi micye aba bombi bahise batandukana.

Nk’umuhanzi, Musabe yakoze mu nganzo akora igihangano gishingiye ku ihungabana n’ibikomere yagize, gusa akaza gushobozwa kwihangana no kwizera Imana yo yemeye ko ibyo bimubaho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Musabe Dieudonne wamenyekanye mu ndirimbo "Network", yateruye agira ati: ”Indirimbo yitwa "Naranyuzwe" ifite aho ihuriye cyane n'ibyo nanyuzemo ukwezi kwa munani kugeza vuba aha ngaha.”

Avuga uburyo yamufashishije mu bihe bikomeye byo gupfa k'ubukwe bwe, yagize ati: ”Iyi ndirimbo yambereye nk’icyomoro yambereye nk’umuti mu buryo bwo kunyura mu ihungabana narimo kunyuramo ishingiye ku kuba narambite impeta igasa nk'aho ipfuye;

Uwo twendaga kuba twakomezanya urugendo rw’ubuzima biba ngombwa ko afata inzira yanjye, nanjye nkafata inzira yanjye. Byarangoye kubyakira byaranashobokaga ko nkomeza nkatana kuko n’ubundi nari naravuye mu murongo sinakomeza gukorera Imana.”

Ku birebana no kuva mu gakiza yavuze impamvu agira ati: ”Naje kubihagarika kubera amasomo n’akazi ariko iyo ntabwo ari impamvu ifatika iyo uri mu muhamagaro ukomeza umuhamagaro.”

Musabe ashima Imana ko nubwo byari bikoye yakomeje gushikama ati: ”Nakabaye naratakaje ubugingo cyangwa ndi handi wenda muri za gereza kuko gutandukana na we ntabwo ari ibintu byanyoroheye.”

INKURU WASOMA: Yamutunguye arimo gusenga: Musabe Dieudonne yateye ivi yambika impeta umukunzi we biteza urujijo-VIDEO

Uyu muramyi arasaba abantu kujya bemera inama ati: ”Nsanga ibitekerezo byatanzwe bibi mwambika impeta, byari ubuhanuzi burya abanyarwanda nibagira ibyo bavuga ntitukabatere amabuye kuko burya nta nduru ivugira ubusa.”

By’umwihariko Musabe avuga abo yifuje ko iyi ndirimbo yazafasha ati: ”Iyi ndirimbo nifuje kuyitura abantu bose bari kunyura mu bihe nk’ibyo ndi kunyuramo, abantu bababajwe n’umutima, abantu bababajwe n’agahinda gakabije bababajwe n’ubwigunge.”

Asezeranya abantu ko agiye gukora indirimbo nyinshi kandi nziza zo kuramya no guhimbaza Imana ati: ”Ubu mfite abantu turi gukorana umwaka utaha nkakomerezaho mbaha indirimbo mbegereza Imana kandi nizeye ko izanshyigikira kandi nzi ko ari cyo nahamagariwe.”

KANDA HANO WUMVE UNAREBE NARANYUZWE YA MUSABE DIEUDONNE


Musabe Dieudonne yakoze indirimbo ishingiye ku nkuru y'ibihe bitoroshye yagiriye mu rukundo. Ni indirimbo yise 'Naranyuzwe'Musabe yahamije ko ibyabaye byose ari igeno ry'Imana kandi ko yize kumenya ko iruta byose ndetse ko agiye kuyikorera ashikamye akoresheje impano yamuhaye


Musabe yahishuye ko yatandukaye na Ariane yari aherutse kwambika impeta


Musabe na Ariane biteguraga gukora ubukwe ariko bwamaze gupfa

UBWO MUSABE YAMBIKAGA IMPETA ARIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND