Umunyamideli Magaly Ingabire Pearl uherutse gutangaza ko yiyeguriye Imana bikagaragazwa n’ibihangano binyuranye yagiye ashyira hanze, yatangaje ko umwaka wa 2023 wamubereye mwiza, kuko ari nabwo yashyize mu bikorwa zimwe mu nzozi yahoranye akiri muto.
Uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, yabwiye InyaRwanda ko kuva akiri muto yifuzaga gukora ibikorwa
b’ubushabitsi bishamikiye ku kurimbisha ahantu cyangwa se gukora ibikorwa
bijyanye n’ibirungo by’ubwiza bifasha abakobwa, ashyira ku isoko ‘Brand’ nshya
yise ‘Pealy Cosmetics’.
Yavuze ati “Kwinjira mu byo gukora iby’ibirungo
by’ubwiza ni inzozi nahoranye. Mu nzozi nagize cyangwa se nari mfite gutangira
‘Brand’ yanjye y’ibirungo by’ubwiza byari birimo. Ndabyibuka nashatse kubikora
mu 2017 ariko ntibyakunda. Ntabwo nabigiyemo cyane, ntabwo navuga ko nari nkuze
bihagije.”
Magaly Pearl yavuze ko muri kiriya gihe atari afite
ubumenyi buhagije bwari gutuma yinjira mu bucuruzi, biri no mu byatumye afata
igihe cyo kubanza gukorera abandi, ariko yita cyane ku gukorana n’ibigo
n’amaduka akora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza.
Ati “Nagombaga kubanza guca bugufi, nkabanza kujya
gukorera undi muntu hanyuma nkavuga nti noneho nditeguye kugirango mfungure
ibyanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko mu 2021, ari bwo yongeye kugira
igitekerezo cyo gutangira kwikorera. Ati “Byaje mu nzozi! Ndabyibuka, hari
uburyo bwinshi Imana inkoreramo cyangwa se imbwira mu buryo butandukanye ariko
cyane cyane mu inzozi.”
Akomeza ati “Nabwiye Imana nti niba ushaka ko
mbyinjiramo reka mbikore ariko nshoboza ufungure imiryango, kandi imiryango
ikwiye, bitabangamiye, kandi bidaciye mu nziza zitakubaha, kandi nanjye
bidaciye mu nzira zidahuye n’amahame yanjye ya gikirisitu. Ni uko rero byaje.”
Magaly Pearl yavuze ko akimara kwakira iyerekwa,
yahise atangira ibikorwa byo kwandikisha ubu bucuruzi, gushaka izina, aho
gukorera n’ibindi byatumye akora ubushakashati ku bucuruzi yari agiyemo
kwinjira byafashe mu gihe cy’imyaka ibiri.
Yavuze ko ubu bushabitsi bw’ibirungo by’ubwiza, atari
we gusa ubikora mu muryango we, kuko yaba Nyina ndetse na bamwe mu bavandimwe
be ari kimwe mu bikorwa bakoraga.
Magaly Pearl ati “Ntabwo ari ubucuruzi gusa, ahubwo ni
inzira yo gukora umurimo w’Imana mu buryo bwagutse, gukora no gutinyura bagenzi
banjye b’abakobwa.”
Imyaka
itanu irashize yakiriye agakiza
Magal yavuze ko kuva yaha ubuzima Kristo ‘numva muri
njye mbohotse, kandi nishimye’. Yavuze ko atiyumvisha ubuzima bwa mbere y’uko
yiyegurira Imana, kuko kuva yatangiye urugendo rwo gukorera Kristo ari bwo
yabayeho ubuzima bwuzuye.
Uyu mukobwa yavuze ko ‘ndi umuntu wishimye cyane,
mfite amahoro, ndatekereza ngahanga ibishya, kandi ndatekereje’.
Yavuze ko kwakira Kristu rimwe na rimwe bijyanye no
guhura n’ibigeragezo, bya bamwe na bamwe batiyumvisha ‘ko wamaze guhinduka’.
Magaly Pearl avuga ‘n’iyo ibigeragezo bije uba ufite
amahoro ya Kristu, ntabwo ari ibintu biguhangayikisha’. Ati “Uba wumva ni
ibintu nyine biri kuba ufite amahoro y’Imana, kandi ni ibintu bizatamara
kabiri’.
Uyu mukobwa yavuze ko kwakira Imana ari kimwe mu
byemezo byiza yafashe mu buzima bwe, kizakurikirwa n’icyemezo cya kabiri
cy’umuntu ‘tuzabana ubuziraherezo’.
Yavuze ko kuva yakwakira agakiza, hari abantu
‘tutakiri inshuti ariko nanone ntabwo turi abanzi’. Ati “Buriya abantu muba
inshuti kubera ko muhuje inyungu, ariko iyo inyungu zihindutse, akenshi nanone
abantu barahinduka. Navuga ko hari abantu tutakivugana, ariko nanone mfite
inshuti nziza Imana yampaye, nazo nishimiye kandi duhuje.”
Magaly Pearl yavuze ko muri izi nshuti afite, harimo abakiriye Kristu nyuma yo kubaganiriza akababwira inkuru nziza n’amahoro afite mu mutima. Ariko kandi hari n’abandi ‘Imana yiyeretse mu buryo bwayo barayakira’.
Kanda hano urebe urubuga rwa Magaly Ingabire
Magaly Pearl yatangaje ko yinjiye mu bushabitsi bw’ibirungo
by’ubwiza ashyira ku isoko ‘Brand’ ye yise ‘Magaly Cosmetics’
Magaly Pearl yavuze ko mu 2017 ari bwo yagiye iyerekwa ryo kwinjira mu bushabitsi, ariko abona igihe kitari cyagera kuri we
Magaly Pearl yavuze ko nyuma y’imyaka itanu ishize
yakiriye agakiza, yagiye ahura n’abantu bamucaga intege, ariko kandi hari
inshuti ze zakiriye agakiza
TANGA IGITECYEREZO