Babitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki
28 Ukuboza 2023, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri B-Hotel i
Nyarutarama.
Umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliah
[Amb.Alliah Cool], yavuze ko ibi birori byabo bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki
29 Ukuboza 2023, kandi ko babiteguye bashingiye ku kuba hari filime mbarankuru
ku buzima bwabo (Reality Tv Show) bashaka kuzamurika ku mugaragaro.
Yavuze ati "Dufite 'reality Tv Show' rero ni
muri urwo rwego twatekereje gushyira hanze integuza y'iyi filime, ariko
kugira ngo nk'abantu, abafana cyangwa abandi, turavuga tuti tugomba gutegura
ikintu kizaduhuza n'abafana, abavandimwe, abanyabirori kugira ngo
tuzishimane."
Yunganirwa na Queen Douce uvuga ko bateguye ibi birori
nyuma yo kureba muri imwe mu mishinga bafite muri Kigali Boss Babes bakanzura
gutegura ibirori bizahuza abafana babo, kandi bakanabamurikira filime yabo ya
mbere.
Douce yavuze ko iriya filime ku buzima igaragaza muri
rusange ubuzima bwabo bwite kandi bwa buri munsi abantu batamenye. Ati
"Twatekereje ko byafasha urubyiruko cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga...Twakoze
'Reality Tv Show' kugira ngo twerekane ko ubuzima bw'iraha tubamo, hari aho
byaturutse."
Alliah Cool yavuze ko mu gihe bari kwitegura gukora
iki gitaramo [cyatewe inkunga na Skol], amatike ya Miliyoni 5 Frw yamaze gushyira ku isoko, ndetse
n'amatike ya Miliyoni 3 Frw hasigayemo imwe.
Ati "Amatike ya Miliyoni 5 Frw yarashize, andi
makuru mfite nakiriye mu kanya ni uko na tike za Miliyoni 3 Frw hasigaye
imwe."
Yavuze ko filime mbarankuru ku buzima bwabo bayikoze
mu rwego rwo kugaragaza intambwe bateye mu buzima bwabo no gutinyura abana
b'abakobwa kugira ngo babone ko ubuzima babamo ari ubusanzwe.
Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Alliah
Cool yavuze ko iyi filime mbarankuru ku buzima bwabo, bayishoyemo amafaranga
menshi, kandi ko bayikoreye mu bihugu bitandukanye.
Yirinze kuvuga niba iyi filime baratangiye kuyikora
mbere y'uko Isimbi Model ava mu itsinda. Ati "Urumva nawe abanyamafaranga
[Abajejetafaranga]."
Yavuze ko batangiye ibiganiro na Netflix, ndetse na Show
Mass, aho iyi filime mbarankuru izajya inyura. Ariko kandi avuga ko amahirwe
menshi ari kuri Show Mass kuko ariyo iri kubaha amafaranga menshi.
Alliah Cool ati "Turacyari mu biganiro na Netflix ndetse na Show Mass ariko cyane cyane ibyo duha amahirwe ni Show Mass na Trace. Show Mass ni yo yatwegereye mbere ariko kubera uburyo tubona filime yacu imeze, twanga guhita dufata icyemezo cyo gukorana nabo, kandi wenda hari abandi baduha amafaranga arenze ayo bo bashaka kuduha." Yavuze ko iyi filime ari umushinga mugari bazajya bakoraho buri gihe mu buryo bw'uruhererekane.
Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bateguye igitaramo
cyangwa se ibirori byabo. Ni nyuma y’amezi atandatu ashize bahuje imbaraga mu
rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru
izagaruka ku rugendo rw’ubuzima bwabo.
Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu
bitaramo n’ibirori batumiwe.
Iri tsinda rivuga ko iki gitaramo cyabo bise ‘The KBB
All Black Party’ kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama mu Mujyi
wa Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu mpera
z’icyumweru.
Kwinjira ni ukwishyura akayabo. Mu myanya isanzwe (Earl Birds)
ni 30,000 Frw, mu gihe uzagura itike ku munsi w’ibi birori ari ukwishyura
50,000 Frw.
Bavuze ko ku meza ya ‘Premium’ ari ukwishyura Miliyoni
5 Frw, ku meza azwi nka ‘Diamond’ ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya
‘Gold’ ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw naho ku meza ya ‘Sliver’ ni ukwishyura
Miliyoni 1 Frw.
Uraranganyijwe amaso ku mafoto anyuranye yagiye
asohoka ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari
abagore/abakobwa b’ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw’abanyamafaranga koko!
Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga
ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize
basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo
baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.
Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise
bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe
wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babe’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona
kubitangaza.
Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko
‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza
kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro’.
Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe
ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe
Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.
Alliah Cool yatangaje ko filime mbarankuru ku buzima
bwabo ariyo yatumye bategura ibi birori bahurijemo abakunzi babo

Abagize Kigali Boss Babes batangaje ko amatike ya
Miliyoni 5 Frw yashize ku isoko

Muri iki gihe Bad Rama ari gufasha Kigali Boss Babes
gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yabo 
La Douce yavuze ko bajya gutegura ibi birori
by'abambaye imyenda y'ibara ry'umukara bitaye cyane ku mishinga myinshi
basanzwe bafite

Christelle uri mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko yiteguye gufasha abakunzi b'iri tsinda gusoza neza umwaka

Gahunzire Aristide yavuze ko bitewe na tike buri wese yaguze, hari ibyo yemerewe bijyanye n'ameza azaba yicayeho

Uhereye ibumoso: Christelle, Alliah Cool na La Douce mu kiganiro n'itangazamakuru ku birori bateguye batewemo inkunga na Skol




Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Kigali Boss Babes yagiranye n'itangazamakuru
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
