Nyuma yo gutegura amarushanwa
yo gusoma no kwandika ibitabo agenewe abo mu mashuri makuru na za kaminuza, ubu
noneho Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwashyizeho amarushanwa yahamagawemo
abakozi bo mu byiciro bitandukanye.
Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza
imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, hashyirwa mu bikorwa bikubiye mu
cyerekezo cy'u Rwanda 2030, 2050 ndetse na gahunda ya 2063 y'Umuryango w'Afurika
Yunze Ubumwe (African Union-AGENDA 2063), igamije kubaka ubukungu bushingiye ku
bumenyi, ariyo nkingi yo kubaka u Rwanda ndetse n'Afurika itengamaye.
Mu byiciro byahamagawe harimo abakozi bo mu bigo
by'abikorera (Private Sector), abakozi bo mu Miryango Nyarwanda Itari iya
Leta (Local NGOs), bakozi bo mu Miryango Mva Mahanga (INGOs), abakozi bo mu
Madini n'Amatorero(Faith Based Organizations), ndetse n’abanyamakuru (Radio,
TVs, Online Media,...).
Aya marushanwa kandi yatekerejweho hashingiwe ku bushakashatsi
bwakozwe bikagaragara ko ibihugu byinshi byateye imbere mu bukungu bushingiye
ku bumenyi babikesha ibitabo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda,
Hategekimana Richard, yatangaje ko abazatsinda bazahembwa ibihembo bishimishije,
yongeraho ko gahunda y’uko aya marushanwa iteye izajya ahagaragara mu minsi ya
vuba.
Yaboneyeho kandi no kwifuriza umwaka mushya muhire
abanyarwanda bose muri rusange, abifuriza kuzakomeza kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi basoma ibitabo
bibubaka kandi bibungura ubumenyi.
Nyuma y'abanyeshuri, abanyamakuru n'abikorera nabo batekerejweho bategurirwa amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard
Aya marushanwa agamije gukomeza guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda
