Umwuga wo gusetsa, usanga benshi bakiwufata nk’umwuga uciriritse nyamara abawukora nibo bazi neza ibanga riwihishemo kuko kugeza ubu hari abo ubeshejeho ndetse binjiza agatubutse kubera wo.
Mu bihugu byateye
imbere, urwenya rufashe runini mu buzima bwa benshi. Aho ibihe bigeze, ibyishimo
bisigaye bihenze cyane ku buryo abantu benshi basigaye bishyura abakora umwuga
wo gusetsa kugira ngo batahe banezerewe birengagije ibibazo byabo.
Mu bihe byo hambere
imyumvire ikiri hasi, abantu ntibemeraga ko umwuga wo gusetsa watunga uwukora
akabaho neza kandi agatunga n’umuryango we. Ariko kuri iyi saha, hari abantu
benshi ku Isi bamaze kwigwizaho ubutunzi bukomeye babikesha impano bahawe yo
gutera urwenya.
Mu gihe
habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, InyaRwanda yifashishije urubuga rwa Edudwar, yaguteguriye abanyarwenya 10 b’abaherwe kurusha abandi ku Isi.
1.
Jerry Seinfeld
Jerome Allen Seinfeld wamenyekanye nka Jerry Seinfeld, niwe munyarwenya usoje 2023 atunze agatubutse kurusha abandi bahuje umwuga ku Isi. Ni umukinnyi wa filime w'icyamamare, umwanditsi akaba na producer uzwi cyane kubera ibikorwa bye.
Mu 2004, yagizwe umunyarwenya
ukomeye w’ibihe byose n’ikigo cya Comedy Central. Uyu mugabo, yibitseho
ibihembo 20 bya Primetime Emmy, ndetse na album ze zatoranijwe inshuro enye mu
bihembo bya Grammy. Asoje umwaka atunze arenga Miliyoni 950$ ni ukuvuga asaga Miliyari 95 z'Amafaranga y'u Rwanda.
2.
Byron Allen
Byron Allen ahuza ubucuruzi,
urwenya n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ni umuyobozi wa Entertainment
Studios , imwe muri kompanyi z’imyidagaduro zikomeye muri Amerika. Yari afite
imyaka igera kuri 14 gusa, ubwo umunyarwenya Jimmie Walker yabonaga impano ye
itangaje maze akamutumira ngo yinjire mu itsinda rye ryandikaga urwenya
ryabarizwagamo Jay Leno na David Letterman, nabo batangaga icyizere muri Comedy
y’icyo gihe.
Hejuru y’ibihembo
bitabarika yibitseho, uyu munyarwenya asoje umwaka afite umutungo ungana na
Miliyoni 800$.
3.
Matt Stone
Matthew Richard Stone,
uzwi cyane ku izina rya Matt Stone abikesheje kuba yarakunzwe cyane muri South
Park, imwe muri filime z’uruhererekane zatambukaga kuri televiziyo yo muri
Amerika, nawe ni umwe mu banyarwenya basoje umwaka bahagaze neza ku ikofi.
Mu mwuga we wo gutera
urwenya amazemo imyaka irenga 20, yagaragaye muri filime ngufi zitandukanye.
Yahawe ibihembo bitanu bya Primetime Emmy, bitatu bya Tony Awards na Grammy
Award imwe. Asoje umwaka atunze arenga miliyoni 700 z’amadorali.
4.
Matt Groening
Matt Groening azwi cyane
kubera ibikorwa bye byamamaye muri The Simpsons. Usibye ibi, ni nawe watangije
inkuru zisetsa zirimo Life in Hell (1977–2012), Futurama (1999–2003, 2008–2013,
2023 - gukomeza) na Disenchantment (2018 – kugeza ubu).
Ibikorwa bye byose
byamufashije kubaka izina no kuba icyamamare, none ubu ari mu banyarwenya
bakize kurusha abandi n’ibihe byose ku Isi. Mu gihe uyu mwaka uri kugana ku
musozo, Matt yibitseho arenga Miliyoni 600 z’amadorali.
5.
Trey Parker
Randolph Severn “Trey”
Parker III ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umuyobozi wazo, umwanditsi,
ndetse na producer utunganya filime. Azwi cyane kubera ibikorwa bye muri
Soth Park na Book of Mormon. Ntabwo yamamaye cyane ngo yunguke n’ubutunzi gusa,
ahubwo yanabonye ibihembo bine bya Tony Awards ndetse na Grammy abikesha Book
of Mormon ndetse n'ibihembo bitanu bya Primetime Emmy.
Mu 2023, umutungo we
ukabakaba Miliyoni 600 z'amadolari y'Amerika.
6.
Ellen DeGeneres
Umunyarwenya wa mbere
umwe rukumbi w’igitsina gore wabashije kugaragara muri 5 ba mbere bakize ku Isi
ni Ellen DeGeneres. Ni umugore ufite impano itangaje kuri televiziyo, umukinnyi
wa filime, umwanditsi akaba na producer.
Azwi cyane kubera ikiganiro cye cyatambukaga kuri televiziyo cyitwaga ‘The Ellen DeGeneres Show’ kuva 2003 kugeza mu 2022, cyanamuhesheje ibihembo bya Daytime Emmy 33.
Umwuga we wo gusetsa watangiye mu ntangiriro ya za 1980 maze agaragara kuri ‘The Tonight Show’ yakoranaga na Johnny Carson, aho yanamenyekaniye cyane.
Usibye akazi ko
gusetsa, umutungo we uturuka no muri ‘Brand’ ye, ED Ellen DeGeneres, igizwe
n'ikusanyirizo ry'imyenda, ibikoresho byo mu rugo, iby’abana ndetse n'iby’amatungo.
Kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyoni 500$.
7.
Jay Leno
Jay Leno abarwa mu
banyarwenya beza b’ibihe byose, kandi ni n’umunyamakuru wa televiziyo y’abanyamerika
akaba n'umwanditsi. Yakoze umwuga wo gusetsa imyaka myinsi mbere yo kuba
umuyobozi w’ikiganiro ‘The Tonight Show’ cya NBC kuva mu 1992. Ni umukunzi w’ibinyabiziga,
kuko afite ibinyabiziga bigera kuri 286 (imodoka 169 na moto 117).
Yibitseho igihembo cya Primetime
Emmy, Igihembo cya TV Guide n’ibindi byinshi. Muri uyu mwaka, atunze akayabo k’amafaranga
miliyoni 450$.
8.
Kevin Hart
Kevin Hart, ni umunyarwenya ukomeye kandi uzwi cyane w’umunyamerika, akaba n’umukinnyi wa filime wagaragaye muri filime nyinshi za Hollywood ndetse no kuri televiziyo.
Yamenyekanye
cyane nyuma yo gukina muri ‘Undeclared,’ nyuma ahita atangira kugaragara muri
filime zikomeye nka Night School, Captain Underpants, Central Intelligence, Get Hard, About Last
Night, Ride Along, Grudge Match, Think Like a Man , Little Fockers, In the Mix,
Soul Plane, Scary Movie 3, Paper Soldiers n’izindi nyinshi.
Yabonye izuba ku ya 6
Nyakanga 1979, ni ukuvuga ko imyaka 43 ndetse akaba atunze Miliyoni 450 z’amadorali
y’Amerika.
9.
Adam Sandler
Adam Richard Sandler
yatangiriye mu mwuga wo gusetsa mbere y’uko aba umukinnyi w’icyamamare muri
filime za Comedy ariwe uyu munsi.
Kugeza ubu, umutungo wa
Adam Sandler ubarirwa muri Miliyoni 440 z'amadolari kandi yanasinyanye andi masezerano
akomeye ya filime na Netflix afite agaciro ka Miliyoni zisaga 350$. Mu gihe
amaze muri uyu mwuga, yatoranijwe mu bihembo 120, yegukanamo 46.
10. Bill
Cosby
William Henry Cosby Jr.
uzwi cyane nka Bill Cosby aje mu banyarwenya bakize cyane ku Isi, kubera ko mu
myaka amaze muri uyu mwuga yakoranye umwete. Yatangiriye
umwuga we wo gusetsa mu kabyiniro i San Francisco mu myaka ya za 1960 nyuma
y'uko asohora inyandiko nyinshi z’urwenya mu myaka icumi ishize.
Yanditse amateka aba
umunyamerika wa mbere wabonye igihembo cya Emmy mu 1966 ndetse anahabwa
igihembo cya Grammy cya Album nziza y’urwenya kuva 1965 kugeza 1970. Muri uyu
mwaka, atunze asaga miliyoni 400$.
TANGA IGITECYEREZO