Israel Mbonyi yakoze mu nganzo nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena-VIDEO

Iyobokamana - 28/12/2023 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi yakoze mu nganzo nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena-VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niyo ", ni nyuma y’iminsi itatu ishize yongeye kwandika amateka mu gitaramo cye ngaruka mwaka yise “Icyambu Live Concert."

Mbonyi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023. Ni imwe mu ndirimbo yafatiye amashusho mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Muri iyi ndirimbo ihimbaza Imana yise ‘Niyo’ hari aho agira ati “Murebe inkike ziraguye, iminyururu iracika imbohe zikabohoka, mubwire abantu ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo niyo ibikora."

Agakomeza ati “Murebe indwara zirahunze, impumyi zihumuka, ibirema bikagenda, mubwira ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo niyo ibikora."

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yakoreye amateka muri BK Arena ku nshuro ya kabiri mu gitaramo ngaruka mwaka yise “Icyambu Live Concert."

Ni igitaramo ategura mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25 Ukuboza.

Iki gitaramo cyahuje abarenga ibihumbi icyenda barimo abiganjemo abo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, muri Amerika n’ahandi.

Ni igitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwandika amateka, kuko amatike yo kwinjira yashize mbere y’iminsi ibiri.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko bimaze kugagaraga ko “BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi."

Yibukije ko Israel Mbonyi ariwe ufite igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw’iki gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera iki gitaramo muri Sitade Amahoro ‘yuzuye abantu. Yungamo ati “Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw’igitaramo cyiza."

Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ariko cyagenze'.

Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye."

Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati "Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."

Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana. N'iyo witsamuye n'ibyo biza, n'iyo urose n'ibyo biza."

Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero ibinza hafi n'ibyo ng'ibyo."

Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko ‘uyu muhamagaro uranezeza’.


Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niyo’ nyuma y’iminsi mike yanditse amateka avuguruye muri BK Arena


Iyi ndirimbo Israel Mbonyi yasohoye ni imwe mu ndirimbo yakoreye mu Intare Conference Arena


Israel Mbonyi asobanura ko mu 2024 azashyize imbere gukomeza gukora indirimbo zifasha benshi





 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO’ YA ISRAEL MBONYI

">



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...