Uruganda rw’imideli, ni rumwe mu nganda ziyoboye izindi mu iterambere. Muri uyu mwaka wa 2023, ibirori mpuzamahanga byahuje ibyamamare bitandukanye byagaragaje ko hari urwego imideli imaze kugeraho kandi rushimishije.
U Rwanda, ni igihugu
gikataje mu iterambere kandi kigenda kibigaragaza mu nzego zitandukanye uko
bwije n’uko bukeye. Muri uyu mwaka, igisata cy’imyidagaduro muri rusange
cyaranzwe n’ibihe byinshi bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda.
Muri uyu mwaka kandi, ababarizwa
mu ruganda rw’imideli bakoze ijoro n’amanywa bitewe n’ibikorwa byinshi
byawubayemo bigatuma akazi kiyongera.
Dore ibihe bidasanzwe
10 byaranze imideli mpuzamahanga mu 2023 InyaRwanda yaguhitiyemo uyu munsi:
1. Imyambarire ya Miss Universe 2023
Kuva Mitchel Ihueze
yagera muri EL Salvador mu marushanwa ya Miss Universe 2023, yagaragaje
itandukaniro mu myambaro ye yihariye yo muri Nigeria. Amarushanwa ageze ku
musozo, uyu mukobwa yashyize imyambarire ye ku rundi rwego maze ahuza ibintu
by'ibanze byarangaga abamikazi 3 bazwi cyane bagize uruhare rukomeye mu ruganda
rw’imideli muri Nigeria.
Yahuje kandi imyambaro y’abakozi
b'umwamikazi Moremi na mask y’umwamikazi Idia, mask yateje impaka mu gitaramo
cya Rema yakoreye kuri 02 Arena, hamwe n'igitambaro cya Amina, Umwamikazi wa
Zazzau.
2.
Imyambarire ya Rihanna muri Super Bowl
2023
Atwite, umuhanzikazi Rihanna yatambutse ku rubyiniro mu myambaro myiza itukura, mu birori bya Super Bowl 2023.
Kubera ukuntu iyi mbambarire yakunzwe n’anatari bake, nayo ntishobora
kwibagirana mu byaranze imideli muri uyu mwaka.
3.
Doja Cat muri Schiaparelli's Paris
Fashion Week show
Umuraperikazi yihariye
ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe imideli i Paris, ubwo yahasesekaraga
yisize irange ry’umutuku umubiri we wose kuva ku mutwe kugera ku birenge.
4. Imyambarire idasanzwe ya Gigi Hadid muri
Jacquemus
Kimwe mu bihe
bitazibagirana mu Isi y’imyambarire muri uyu mwaka ni uku kwamamaza kwa
Jacquemus kwamamaye aho Gigi Hadid yakorewe imyambaro kugira ngo agaragare neza
cyane mu rwego rwo kwitegura kwerekana imideli yabo 'ChouChou' muri Kamena.
5.
Imyambarire ya Beyoncé muri Renaissance
Tour
Uretse imyambarire
ihanitse ya Taylor Swift muri ‘Eras Tour,’ umuhanzikazi Beyoncé nawe yaciye
impaka yambara imyambaro yihariye mu bitaramo yise ‘Renaissance Tour.’
6.
Rawdah Mohamed mu iserukiramuco rya
sinema rya Cannes
Umunyamideli wavukiye
muri Somalia,Rawdah Mohamed yatambutse ku itapi itukura mu mwambaro umeze nk’uwabageni
ariko na none wihariye, mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes ryabaye muri uyu
mwaka.
7. Imigaragarire ya Margot Robbie muri
filime ya ‘Barbie’
Imyambire n’imigaragarire
ya Margot Robbie mu itangizwa rya filime yakunzwe cyane muri uyu mwaka yiswe ‘Barbie,’nayo
iri mu bidasanzwe byaranze imideli mu 2023.
8. Imyambarire idasanzwe y’abitabiriye Met
Gala 2023
Mu byamamare
byatambutse mu myambarire idasanzwe ku itapi itukura harimo, Rihanna n’umugabo
we A$AP Rocky, Camilla Morrone, Anne Hathaway, Anok Yai, Michaela Coel n’abandi.
9. Imyambarire y’ibyamamare byitabiriye
itangwa ry’ibihembo bya VMAS 2023
Bimwe mu bihembo bya
muzika bikomeye ku Isi, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye. Mu birori by’uyu
mwaka, ibyamamare byari byambaye mu buryo butangaje harimo umuraperikazi Nicki Minaj,
Selena Gomez, Shakira, Doja Cat, Megan Thee Stallion, Cardi B, Demi Lovato, Selena
Gomez, Ashanti, Nicky Hilton n’abandi benshi.
10. Imyambaro
ya ‘Made in Rwanda’ muri Trace Awards 2023
Ibori bidasanzwe
biherutse kubera i Kigali mu Rwanda byatangiwemo ibihembo bya Trace, byasize
byerekanye ko urwego rw’imideli mu Rwanda rumaze kugera ku yindi ntera. Muri ibi
birori byamaze iminsi ibiri, ndetse n’ibindi birori mpuzamahanga byabereye mu
Rwanda muri uyu mwaka, haba anayarwanda n’abanyamahanga bose bagiye bagaragara
bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda kandi myiza mu buryo bwihariye.
TANGA IGITECYEREZO