RFL
Kigali

Wambarwa rimwe gusa! Byinshi ku musatsi w'umukorano The Ben yambaye mu bukwe bwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/12/2023 6:14
1


Mu bukwe bwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, The Ben yaserutse yakoresheje umusatsi w'umukorano ugurwa n'ufite ikofi itajegajega dore ko ukoreshwa umunsi umwe gusa ugata agaciro.



Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuhanzi Mugisha  Benjamin wamamaye nka The Ben yakoze ubukwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019.

Mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w'umukorano bitandukanye n'umusatsi yari asanzwe afite. Ni umusatsi wambarwa iyo umuntu agiye mu birori cyangwa se agiye gufata ifoto kugira ngo izabe imeze neza cyane.

Ni umusatsi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga buri wese avuga uko abishaka cyane ko nta makuru arambuye abantu benshi bari bafite kuri uwo musatsi yewe bamwe bakawusebya kuko batazi agaciro kawo ndetse n'icyubahiro ufite.

Uyu musatsi ubusanzwe wambarwa n'abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanira ku ibara ry'umusatsi, imiterere y'umusatsi, ingano y'umusatsi ndetse n'agaciro k'umusatsi. Nubwo byaterwa n'aho wawushyirishijeho, twagerageje kumenya agaciro k'uwo musatsi.

Umusore umaze kuba ubukombe mu gutunganya imisasti haba ku bagabo ndetse n'abagore, Wa Muniga ukorera mu mujyi wa Kigali, twamubajije agaciro uyu musatsi waba uhagaze mu gihe umuntu yaba agiye kuwishyirishaho muri Salon ye, atubwira ko bigendera mu byiciro.

Wa Muniga yabwiye InyaRwanda.com  ko muri Salon ye, umusatsi wa make uba uhagaze amafaranga 50,000 Frw, hanyuma waba ushaka umusatsi mwiza kurushaho ukishyura agera ku 300,000 Frw.

Iyi misatsi yombi aho itandukanira, ni uko uwa make biba bigaragara cyane ko ari umuterano gusa ku musatsi wa menshi ntabwo abantu bakunze kumenya niba koko ari umuterano cyangwa ari karemano.

Nagize ngo ni uko yanditse izina akaba yahenda, nkubita ijisho ku rubuga rwa Amazon rucururizwaho ibintu bitandukanye, nsanga umusatsi w'abagabo b'abirabura uhagaze $250 ni ukuvuga akabakaba 300,000 Frw.

Ikindi cyo kumenya kuri uyu musatsi bigaragara ko wambarwa n'ufite ikofi itajegajega, ni uko wambarwa rimwe gusa ubundi ukaba urangije akazi kawo. Akenshi wambarwa n'abantu bagiye mu birori cyangwa bagiye gufata ifoto. 

Mu gushyira uyu musatsi ku mutwe, ntabwo biba ngombwa ko buri gihe aba awambaye nk'ingofero, ahubwo uko amafaranga yiyongera niko barushaho gushyira ku mutwe ibimatira ku buryo umusatsi ufata cyane nta kibasha kuwukuraho kereka ari ubushake bw'uwawushyizeho.

Bamwe mu bantu bafite uruhara, umusatsi utereye kure kandi bifuza kugaragara neza ni bwo buryo bwiza kandi bwihuse bakunze gukoresha kugira ngo base neza mu gihe runaka hari icyo bagiye gukora.

The Ben si we cyamamare gusa waserutse yambaye umusatsi w'umukorano kuko abarimo Charlie Sheen, Jon Cryer, Robert Pattinson, Daniel Craig, Jude Law, John Travolt ni bamwe mu byamamare by'abagabo bagiye baseruka bambaye umusatsi w'umukorano.


Mu bukwe bwe, The Ben yakoresheje umusatsi w'umukorano


Ni umusatsi wambarwa rimwe gusa kandi ukaba uhenze cyane


Ku wa Gatandatu ni bwo The Ben yakoze ubukwe na Pamella


Ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023 ajya muri BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi,  The Ben yari yakuyeho wa musatsi w'umukorano


Robert Pattinson nawe yambaye umusatsi w'umukorano


Icyamamare mu gukina Film, Al Pacino ni umwe mu baryoheje ifoto yishyiraho umusatsi w'umukorano 

Pat Sajack ukunzwe cyane kuri Televiziyo muri Amerika nawe yigeze kwishyiraho imisatsi y'imikorano. Si rimwe si kabiri akunze kuwambara.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukiza Evra 8 months ago
    Contact z'uwo muntu utunganya imisatsi





Inyarwanda BACKGROUND