Bwa mbere mu Rwanda hari kuba igiterane cya "Nibature", cyateguwe n'Itorero Manifest Fellowship Rwanda mu gutegura abantu kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.
"Nibature" ni ijambo rizwi mu bakristo cyane cyane abanyeshuri n'abanyamasengesho. Ni gahunda umukristo abyuka kare hagati ya saa cyenda z'igitondo bitarenze saa kumi n'imwe akagira umwanya uhagije wo gusenga. Nubwo isanzwe ikorwa mu nsengero zinyuranye, ni ubwa mbere mu Rwanda, habaye igiterane cya Nibature.
Itorero Manifest Fellowship Rwanda ryateguye iyi gahunda ya Nibature yatangiye kuri Noheri taliki 25 Ukuboza 2023, akaba ari gahunda izasozwa taliki 30 Ukuboza 2023. Iki giterane kidasanzwe, kiri kubera kuri Nazarene i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Apostle Patrick Rugira, Umushumba Mukuru wa Manifest Fellowship Rwanda, yabwiye inyaRwanda ko aya masengesho ya Nibature, agamije gufasha abantu "kwitegura kwinjira mu mwaka mushya bari mu busabane n'Imana, basenga bayiragiza".
Arakomeza ati "Tuzaba dusenga Imana nk'igihugu, nk'itorero, nk'umuryango, nk'ikigo, n'abo tubana, nk'umuryango, abo dukorana ndetse nk'umurimo. Iyi gahunda ikazajya ihera saa kumi n'imwe za mu gitondo kugeza saa moya (5AM-7AM)".
Iyi gahunda kandi iri kuba imbonankubone (Live) aho abantu bose bishobokeye bajya gusenga kuri Nazarene, abatabashije kujyayo bagakurikira amateraniro ku mbuga nkoranyambaga za Manifest Fellowship Rwanda arizo Facebook na Youtube.
Taliki 30 Ukuboza 2023, ni umunsi wo guhura mu gusoza iyi gahunda aho hazaba umwanya uhagije wo gusenga, kuramya n'ijambo. Ku muntu wese ufite icyifuzo cyangwa ibyifuzo, hari umurongo ngendanwa wateganijwe babyoherezaho ari wo: 0790599999.
Abantu bashobora gukoresha uwo murongo bahamagara cyangwa se bagakoresha ubutumwa bugufi (Sms) na Whatsapp. Iri torero, riramenyesha abakoresha uwo murongo ko nta kiguzi cyangwa amafaranga baka abantu cyangwa ngo babe babahamagara bayabaka.
Apostle Patrick Rugira Umushumba Mukuru wa Manifest Fellowship Rwanda
Manifest Fellowship Rwanda yateguye icyumweru cya Nibature
TANGA IGITECYEREZO