RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we basangiraga

Amakuru ku Rwanda - 27/12/2023 3:16 PM
Share:

Umwanditsi:

RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we basangiraga

RIB yafashe umugabo wo mu Karere ka Kamonyi ushinjwa kwica mugenzi barimo gusangira inzoga ku munsi mukuru amuteye icyuma .

Mu  ijoro ryo ku wa Mbere ku munsi mukuru wa wa Noheli nibwo umugabo w'imyaka 23 yishe mugenzi we basangiraga mu kabari mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko uwo mugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma mu mutima bikavugwa ko bapfuye amafaranga.

Amakuru y’ubu bwicanyi kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko ubukekwaho, yateye icyuma mugenzi we mu mutima, akahasiga ubuzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yatangaje  ko uwo mugabo ukekwaho kwica mugenzi we barimo gusangira inzoga , yafashwe ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

Ati“Bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB. Ibyo kuba barapfaga amafaranga, twarabikurikiranye ariko nyirubwite yavuze ko nta n’amafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri."

Dr Nahayo yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by'ubugizi bwa nabi ahubwo ikibazo bagize bakakigeza ku buyobozi.

Ivomo: TV10Rwanda 







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...