Mu masaha make mu mujyi wa Kigali ruraba rwambikanye mu bitaramo bibiri bihuje imimerere kimwe cya Zari Hassan cyabambaye ibyera [Zari All White Party] n’icya Kigali Boss Babes cya b’iby’umukara [Black Elegance Party].
Mu mpera z’Ugushyingo
intangiriro z’Ukuboza 2023 ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko Zari agiye
gutaramira mu Rwanda nyuma ya Uganda mu birori bye amaze ibinyacumi ategura mu
mpera z’umwaka by'abambaye ibyera.
Aya makuru yaje
kwemezwa n’ubuyobozi bwa The Wave Lounge ahazabera ibi birori bakaba ari nabo
batumiye uy’umuherwekazi ufite ubutunzi burenga Miliyari 10Frw.
Zari na we ubwe
yemeje ay’amakuru agira ati”Rwanda-Kigali mutake umujyi amabara y’umweru
ku bw’ibirori by’umwaka by'akataraboneka by'abambaye ibyera.”
Ibirori by'ababambaye
ibyera bya Zari Hassan mu bihe bitandukanye byagiye byitabirwa n’abantu
b’amazina akomeye, bikanaterwa inkunga n’ibinyobwa bihenze ku Isi nka Belaire na
Ciroc bikavugisha abatari bake barimo nka Rick Ross.
Nubwo ibyiza byagiye
bibaho ari byinshi ariko hari n’ibihe bidasanzwe ibi byagiye binyuramo nkaho
byigeze guhagarikwa muri Tanzania bishingiye ku kuba yaratangiye kubyamamaza
atarahabwa urushya.
Hari kandi n’abantu
bagiye bakomeza kwigana ibyo akora bagategura ibimeze nkabyo cyane muri Afurika y'Epfo na Uganda, ibijya gusa nk’ihurizo rikomeye ibyo agiye gukorera mu Rwanda
birimo.
Mu minsi mike ishize
nibwo abari n’abategarugori bahuriye mu itsinda rya Kigali Boss Babes nabo
bahise bategura ku munsi umwe ibirori neza bifite imimerere imwe n’iy’ibya Zari
ariko bahindura inyito bakayigira iy’ibyabambaye umukara.
Ibi babitangaje nyuma
y’iminsi irenga 20 hamenyekanye ko Zari azataramira i Kigali batangaza ko ku wa
29 Ukuboza 2023 nabo bazakorera ibirori mu busitani bwa Century Park itike ya
make aho izaba ari ibihumbi 30 Frw naho iya menshi ikagera kuri Miliyoni 5 Frw.
Mu gihe kandi itike
ya make kwa Zari izaba ari ibihumbi 25Frw naho iya menshi ikazamuka ikagera
kuri Miliyoni 1.5Frw.
Winjiye mu bigwi bya
Zari yaba mu butunzi no mu myaka amaze mu ruganda rw’imyidagaduro bikubye kure
ibya Kigali Boss Babes ku buryo wavuga ko ari nk’abana na nyirakuru wabo
binjiye mu ihangana.
Ugiye ariko ku
ruhande rw’ubucuruzi wavuga ko aba bari n’abategarugori [Kigali Boss Babes]
batabaze nabi kuko byari kuzagorana ko ibyo bifuza kugeraho ku kuba izina
ry’ibirori byabo ngarukamwaka byavugwa bikamenyekana byari kugerwaho iyo
batabara amahirwe yaje abasanga ya Zari Hassan.
Bayurireho ibintu byabo
bimenyekane nubwo urwunguko rwaba ruke ariko mu mu myaka izakurikiraho hari
icyo bazaba barakoze ku buryo bishobora kuzaguka kurushaho.
Ku rundi ruhande
wakibaza niba Kigali Boss Babes nta bucuti yakifuje kubakana na Zari nk’umuntu
bari mu mujyo ujya gusa kandi ubirambyemo uzi gushabika muribyo kubarusha
[Dealer] ku buryo bakabaye bamwakirana yombi kurusha guhangana nk'uko bamwe babivuga.
Urugero rwa hafi ni uko
Zari umushinga afitemo ukoboko wa ‘Young, Famous&African’ wa filimi
y’uruhererekane imaze igihe ica kuri Netflix agahigo gafite mbarwa mu byamamare
nyafurika ko kugira igikorwa kibasha kunyura kuri urubuga.
Ni mu gihe Kigali
Boss Babes bo filimi yabo baheruka gutangaza ko izacuruzwa binyuze ku mbuga
zirimo izo muri Afurika y'Epfo na Nigeria, ibihuhugu bimaze gutera imbere muri
Afurika ariko bikiri inyuma ugereranije na za Amerika, u Burayi na Aziya aho
Netflix yamaze gushinga imizi.
Gusa kubaka bisaba
ibyuya kandi gutangira nibyo bigora ni nkoko iri iwabo ishonda umukara byange
bikunde hari icyigwa Kigali Boss Babes binyuze muri ‘Black Elegance Party’ iziga cyangwa itange mu gihugu imbere.
Kuko ku ruhande rwa
Zari ibyo guhomba ari bike atari ugupfa guhaguruka, yamaze kwishyurwa aye
igisigaye ari ukuza kuzuza amasezerano.
TANGA IGITECYEREZO