Impera za 2023 ziregereje, umwaka ibyamamare bitandukanye byakozemo ibintu bitamenyerewe, ndetse bikavugwa cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi.
Ibyamamare mu byiciro
bitandukanye hirya no hino ku Isi, byagiye bigarukwaho mu ruganda rw’imyidagaduro,
kubera ibyo bakoze bidasanzwe ndetse kenshi ugasanga rubanda rutabivugaho
rumwe.
Mu bagarutsweho cyane,
harimo umuraperi w’umunyamerika Kanye West usigaye witwa Ye, ndetse n’umugore
we w’umunyamideli, Bianca Censori bakunze kugaragara mu ruhame bambaye mu buryo
butangaje muri uyu mwaka.
Hamwe na MailOnline,
InyaRwanda yaguteguriye bimwe mu bintu bidasanzwe byakozwe n’ibyamamare mu 2023
bigatungura benshi ku isi.
1. Gukora ibiteye isoni mu ruhame kwa Kanye
West na Bianca Censori
Kanye West n'umugore we
Bianca Censori baje ku rutonde rw’ibyamamare byakoze amahano mu 2023, kubera ko
muri Kanama uyu mwaka,hashyizwe hanze amafoto yabashinjaga kuba barakoreye
imibonano mpuzabitsina mu bwato muri
Venise mu Butaliyani.
Imyambarire yabo yavugishije benshi muri uyu mwaka
Muri uyu mwaka kandi,
imyambarire y’aba bombi yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
2.
Urukundo rwa Ariana Grande na Ethan
Slater
Umuhanzikazi Ariana
Grande yatangaje ko ari mu rukundo rushya na Ethan Slater nyuma y’iminsi itatu
gusa atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Dalton Gomez bishyira benshi mu
rujijo.
Ku ya 17 Nyakanga 2023,
nibwo uyu muhanzikazi wo muri Amerika yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo na
Ethan bahuye bwa mbere mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo bahuriraga muri filime
yitwa ‘Wicked.’
Kugeza ubu urukundo ni rwose hagati ya Ariana na Ethan
Ethan yasabye gatanya n'umugore
we Lilly Jay mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe gusa Ariana atandukanye na
Dalton. Icyo gihe, Ethan yasabye ko yakomeza gufatanya n’uwahoze ari umugore
kurera umwana wabo wari umaze iminsi mike avutse.
Ntabwo ari ubwa mbere
Ariana aregwa ubuhemu kuko n’uwahoze ari umukunzi we Jai Brooks, gigeze
gushinja uyu muhanzikazi kumuca inyuma mu 2013 kuri Nathan Sykes.
3.
Umukino wa Sophie Turner na Joe Jonas
Muri Kanama, abafana basigaye
mu rungabangabo ubwo byagaragaye ko Sophie Turner na Joe Jonas bamaze
gutandukana nyuma y’imyaka ine bashakanye ndetse gutandukana kwabo kukaza
guteza ibindi bibazo.
Nyuma y’uko batse
gatanya, umukinnyi wa filime Sophie, yagiye kubana n’abakobwa be babiri i Ney
York, hanyuma atangira kurega uwahoze ari umugabo we kumwima pasiporo z’abana.
Bombi bagiranye amasezerano
yo kurerana abana by'agateganyo mu Kwakira, batangaza mu itangazo bahuriyeho ko
abana 'bazajya bamara igihe kingana mu ngo z’ababyeyi babo bombi muri Amerika
ndetse no mu Bwongereza.'
Bahanye gatanya, nyuma y'iminsi mike Sophie ashaka umukunzi mushya
Mu Kuboza, byaje
kugaragara ko Sophie akundana n’umunyacyubahiro ukomeye w’Umwongereza, Peregrine
Pearson, ndetse bivugwa ko urukundo rwabo rwaba rumaze gushinga imizi cyane ko
ngo uyu mugabo ariwe wafashaga Sophie kwirengagiza ibibazo bya gatanya yagize.
Sophie yaje kwemeza ko ari mu rukundo na Peregrine
Sophie na Peregrine bagaragaye bwa mbere basomana i Paris mu gikombe cy'Isi cya Rugby mu Kwakira, nyuma y'amezi abiri gusa uyu mugore yemeje ko yatandukanye na Joe.
4.
Akajagari mu rushako rwa Jada na Will
Smith
Mu gihe benshi
bamushimaga ko yafungutse akavuga ibibazo by’urugo rwe ku mugaragaro, Jada
Pinkett Smith yamennye amabanga ahishura ko we n’umugabo we Will Smith bamaze
imyaka irindwi batandukanye.
Kuva Jada na Will
barushinga mu 1997, uyu mugore yakunze kumvikana avuga ku bibazo byo
gutandukana n’ibindi urushako rwabo rwahuye na byo mu biganiro bitandukanye.
Nyuma, uyu mukinnyi wafilime
w’imyaka 52 y’amavuko yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvise nabi kuko iby’urushako
rwe n’umugabo we bitarangiye burundu ahubwo bari ku rugamba rwo gusubiza ibintu
ku murongo.
5.
Ibirego bya Russell Brand
Russell yabaye ikibazo
mu iperereza rya polisi nyuma y’ibirego byatangajwe n’abagore barenga bane muri
Nzeri, bashinja uyu munyarwenya kubafata ku ngufu, kubasambanya ku gahato, no
guhohotera amarangamutima yabo hagati ya 2006 na 2013.
Nanyuma y’icyo gihe
ibinyamakuru birimo BBC byagiye byandika abandi bagore baregaga uyu munyarwenya
kubasambanya ku gahato ndetse no kubashimuta.
TANGA IGITECYEREZO