RFL
Kigali

Inkuru 5 z’amahano akomeye yakozwe n’ibyamamare zagarutsweho cyane mu 2023

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/12/2023 13:27
0


Impera za 2023 ziregereje, umwaka ibyamamare bitandukanye byakozemo ibintu bitamenyerewe, ndetse bikavugwa cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ku Isi.



Ibyamamare mu byiciro bitandukanye hirya no hino ku Isi, byagiye bigarukwaho mu ruganda rw’imyidagaduro, kubera ibyo bakoze bidasanzwe ndetse kenshi ugasanga rubanda rutabivugaho rumwe.

Mu bagarutsweho cyane, harimo umuraperi w’umunyamerika Kanye West usigaye witwa Ye, ndetse n’umugore we w’umunyamideli, Bianca Censori bakunze kugaragara mu ruhame bambaye mu buryo butangaje muri uyu mwaka.

Hamwe na MailOnline, InyaRwanda yaguteguriye bimwe mu bintu bidasanzwe byakozwe n’ibyamamare mu 2023 bigatungura benshi ku isi.

1.    Gukora ibiteye isoni mu ruhame kwa Kanye West na Bianca Censori


Kanye West n'umugore we Bianca Censori baje ku rutonde rw’ibyamamare byakoze amahano mu 2023, kubera ko muri Kanama uyu mwaka,hashyizwe hanze amafoto yabashinjaga kuba barakoreye imibonano mpuzabitsina mu bwato  muri Venise mu Butaliyani.


Imyambarire yabo yavugishije benshi muri uyu mwaka


Muri  uyu mwaka kandi, imyambarire y’aba bombi  yatumye benshi  bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

2.     Urukundo rwa Ariana Grande na Ethan Slater


Umuhanzikazi Ariana Grande yatangaje ko ari mu rukundo rushya na Ethan Slater nyuma y’iminsi itatu gusa atandukanye n’uwahoze ari umugabo we, Dalton Gomez bishyira benshi mu rujijo.

Ku ya 17 Nyakanga 2023, nibwo uyu muhanzikazi wo muri Amerika yatangaje ko ari mu munyenga w’urukundo na Ethan bahuye bwa mbere mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo bahuriraga muri filime yitwa ‘Wicked.’

Kugeza ubu urukundo ni rwose hagati ya Ariana na Ethan

Ethan yasabye gatanya n'umugore we Lilly Jay mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe gusa Ariana atandukanye na Dalton. Icyo gihe, Ethan yasabye ko yakomeza gufatanya n’uwahoze ari umugore kurera umwana wabo wari umaze iminsi mike avutse.

Ntabwo ari ubwa mbere Ariana aregwa ubuhemu kuko n’uwahoze ari umukunzi we Jai Brooks, gigeze gushinja uyu muhanzikazi kumuca inyuma mu 2013 kuri Nathan Sykes.

3.     Umukino wa Sophie Turner na Joe Jonas


Muri Kanama, abafana basigaye mu rungabangabo ubwo byagaragaye ko Sophie Turner na Joe Jonas bamaze gutandukana nyuma y’imyaka ine bashakanye ndetse gutandukana kwabo kukaza guteza ibindi bibazo.

Nyuma y’uko batse gatanya, umukinnyi wa filime Sophie, yagiye kubana n’abakobwa be babiri i Ney York, hanyuma atangira kurega uwahoze ari umugabo we kumwima pasiporo z’abana.

Bombi bagiranye amasezerano yo kurerana abana by'agateganyo mu Kwakira, batangaza mu itangazo bahuriyeho ko abana 'bazajya bamara igihe kingana mu ngo z’ababyeyi babo bombi muri Amerika ndetse no mu Bwongereza.'


Bahanye gatanya, nyuma y'iminsi mike Sophie ashaka umukunzi mushya

Mu Kuboza, byaje kugaragara ko Sophie akundana n’umunyacyubahiro ukomeye w’Umwongereza, Peregrine Pearson, ndetse bivugwa ko urukundo rwabo rwaba rumaze gushinga imizi cyane ko ngo uyu mugabo ariwe wafashaga Sophie kwirengagiza ibibazo bya gatanya yagize.

Sophie yaje kwemeza ko ari mu rukundo na Peregrine

Sophie na Peregrine bagaragaye bwa mbere basomana i Paris mu gikombe cy'Isi cya Rugby mu Kwakira, nyuma y'amezi abiri gusa uyu mugore yemeje ko yatandukanye na Joe.

4.     Akajagari mu rushako rwa Jada na Will Smith


Mu gihe benshi bamushimaga ko yafungutse akavuga ibibazo by’urugo rwe ku mugaragaro, Jada Pinkett Smith yamennye amabanga ahishura ko we n’umugabo we Will Smith bamaze imyaka irindwi batandukanye.


Kuva Jada na Will barushinga mu 1997, uyu mugore yakunze kumvikana avuga ku bibazo byo gutandukana n’ibindi urushako rwabo rwahuye na byo mu biganiro bitandukanye.


Nyuma, uyu mukinnyi wafilime w’imyaka 52 y’amavuko yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvise nabi kuko iby’urushako rwe n’umugabo we bitarangiye burundu ahubwo bari ku rugamba rwo gusubiza ibintu ku murongo.

5.     Ibirego bya Russell Brand


Russell yabaye ikibazo mu iperereza rya polisi nyuma y’ibirego byatangajwe n’abagore barenga bane muri Nzeri, bashinja uyu munyarwenya kubafata ku ngufu, kubasambanya ku gahato, no guhohotera amarangamutima yabo hagati ya 2006 na 2013.


Nanyuma y’icyo gihe ibinyamakuru birimo BBC byagiye byandika abandi bagore baregaga uyu munyarwenya kubasambanya ku gahato ndetse no kubashimuta.

Russell yashinjijwe ibirego byinshi byo guhohotera igitsina gore 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND