Burabyo Yvan [Yvan Buravan] watabarutse muri Kanama 2022, hatangiye gushyirwa hanze imwe mu mishinga yari yasize irimo indirimbo yitwa ‘VIP’ yahuriyemo na Ish Kevin yamaze kugera hanze.
Ku mugoroba w’uyu wa 26 Ukuboza 2023 mu buryo bw’amashusho
n’amajwi hagiye hanze indirimbo ‘VIP’ ya Yvan Buravan na Ish Kevin.
Ni indirimbo y’urukundo yumvikanamo amagambo meza amwe
azwi nk’imitoma.
Mu mashusho yayo hifashishijwemo abakobwa barimo nka Coach
Carine wamamaye muri 'Kamwe' agaragaramo kandi Ruti Joel inshuti ye magara hamwe
n’abandi basore bo mu bihame by’Imana.
Yvan Buravan aba yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’umweru.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Zed Pro amashusho akorwa na Cedric
Dric.
Ishyirwa hanze ry’iyi ndirimbo bikaba ryaragizwemo uruhare na YB Foundation yatangijwe hagamijwe gukomeza kubungabunga ibikorwa n’intego y’uyu muhanzi watabarutse akiri muto ariko wari waramaze kugwiza ibigwi binyuranye.
Iyi ndirimbo yanamuritswe ku mugaragaro mu Igitaramo Rumata wa Musomandera cya Ruti Joel cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2023.Yvan Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 gusa hari ibikorwa yasize birimo n'indirimbo zitarasohoka bikomeje gukurikiranwa na YB FoundationIsh Kevin yibukije abantu kuba ubuzima bufite intego yongere kwifuriza iruhuko ridashira Yvan Buravan
TANGA IGITECYEREZO