Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashimangiye ko ari umuhanzi byoroshye kuzagera ku bigwi bye imbere y’ibihumbi birenga 10 byari biteraniye muri BK Arena.
Habura iminsi ibiri ngo itariki ya 25 Ukuboza 2023 igere
y’igitaramo nyir’izina cya Israel Mbonyi, ‘Icyambu Live Concert Edition 2’
yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe agaragaraza ko amatike yamaze gushira.
Bivuze ko imyanya ibihumbi 10 iyi nyubako yagenewe
kwakira yari yamaze gushira, ni ibintu byari byisubiyemo ubugira kabiri kuko
ku wa 25 Ukuboza 2022 nabwo byagenze gutyo benshi bari baje bagasubirayo
batabashije kubona uko binjira.
Mu masaha ya saa sita saa saba ukigera ahabereye iki
gitaramo abantu bari batangiye kuhagera ari nako batangira kwinjira mu gihe
byari biteganijwe ko abantu batangira kwinjira.
Bisobanuye urukundo abantu bafitiye uy’umuhanzi ku buryo
buri umwe mu bushobozi bwe ni itike yaguze aba yifuza kuhagera kare agafata ibyicaro
bishobora gutuma abasha kunyurwa biruseho.
Evans Mwenda [DJ Spin] ni we wavangaga umuziki ari ko abahanga
mu gutunganya urubyiniro, amatara n’amajwi bo muri EAP [East African Promoters]
na Gorilla Events Ltd bareba ko nta kosa ryaba rihari ryaza gutuma ibintu
bitagenda neza ubwo igitaramo kiba cyanzitse.
Yvan Ngenzi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana ariko akora mu buryo bw’ibanda kuri gakondo nyarwanda nk'uko byagenze mu
wa 2022, ni we wayoboye iki gitaramo abanza gushyushya abantu.
Mu bihangano bitandukanye birimo ibya Israel Mbonyi,
Appaulinaire, Jules Sentore ari nako avangamo n’indirimbo zo muri Kiliziya
Gatolika ibintu wabonaga ko byatangiye kuzamura amarangamutima ya benshi nubwo
igitaramo nyirizina kitari cyagatangiye.
Ku isaha ya saa 19:40 ni bwo Israel Mbonyi yagiye urubyiniro mu murishyo w’injyana y’indirimbo ya Noheli yaririmbye amasaha asaga
ane kuko yavuye ku rubyiniro hafi saa 00:00.
Mu bice bibiri uyu muhanzi yaririmbyemo yagiye anyuzamo
akagaragaraza ko kwemera, kwizera no kubaha Imana aribwo butsinzi kandi avuga ko
atazigera ahindura inzira azakomeza gukoresha impano ye mu gukomeza guteza
imbere ingoma ya Yesu Kristo.
Israel Mbonyi yagiye ahuzahuza ibihe bitandukanye amaze
mu muziki aririmba indirimbo za vuba aheruka gushyira hanze akanyuzamo
akaririmba n’indirimbo zo mu bihe byo hambere agitangira umuziki.
Nina Siri, Yaratwimanye, Nk’umusirikare, Uwe Hai, Ndashima,
Sikiliza Dunia, Tugumane, Ndakubabariye, Urwo Rutare, Nzaririmba, Umukunzi,
Yanitosha, Nitaamini, Nzibyo nibwira, Sinzibagirwa, Hari Ubuzima na Icyambu.
Hakaza kandi Nimwumve mbabwire, Ibihe, Mfite urukumbuzi, Goodness
of God, Uwiteka ni we Mwungeri kimwe na Umpe Kukwegera.
Rwagati kandi muri iki gitaramo Pastor Julienne yabwirije
abitabiye iki gitaramo mu gihe cy’iminota mike ariko yasize yumvikanishije ko
umuntu agomba guhora yibaza abarizwa mu ruhe ruhande niba ari hene cyangwa ari
intamba kuko we yaje gufata umwanzuro akemera kuba intama nyuma y’igihe ari
ihene.
Iki gitaramo kandi cyabereye muri BK Arena ababyeyi ba
Israel Mbonyi bari baje kumushyigikira hari kandi abantu batandukanye basanzwe
bafite amazina azwi nka The Ben, Massamba Intore, Ommy Dimpoz, Marina, DJ Ira,
Miss Cadette n’abandi.
Arenga Miliyoni 100Frw niyo uyu muhanzi yinjije binyuze
mu buryo bw’amatike yaguzwe hatabariwemo ayo yahawe n’abaterankunga batari
bake bakoranye na we ukoze ikigereranyo rusange cy'ibihumbi 10 ku bantu ibihumbi 10.
Nubwo iki
gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka
mu byiciro kugera ku ya menshi y’ibihumbi 20Frw.
Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo na MTN Rwanda
KANDA HANO UREBE MU BURYO BWIHARIYE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI [ICYAMBU LIVE CONCERT 2]
Abahanga bo muri EAP na Gorila Events Ltd bakurikiraniraga hafi ibirebana n'amajwi, amatara n'ibindi bijyana nabyo
Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena [25.12.2023]
AMAFOTO: Ngabo Serge/inyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO