Kigali

Davido, Zuchu na Diamond bahagize mu rugo! Ibyamamare byataramiye mu Rwanda mu 2023

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/12/2023 17:53
0


Uyu mwaka turi gusoza wa 2023, ni umwe mu myaka u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange batazigera bibagirwa mu buzima bitewe n'uko ari bwo abantu babonye imyidagaduro ivuguruye mu mateka. Ni umwaka waranzwe n'ibikorwa byinshi byakuruye ibyamamare bikomeye mu muziki w'Isi bikaza mu Rwanda kuhataramira.



Ubu uwavuga ko u Rwanda rutari mu bihugu biza imbere mu kugira imyidagaduro iryoshye kandi ibereye ijisho, kwaba ari ukwijijisha no kwigiza nkana, uwabivuga yaba afite n'ikindi agamije.

Binyuze mu nyubako z'imyidagaduro ziherereye mu Rwanda cyane izwi nka Bk Arena, Africa yose iri gusingiza u Rwanda mu kugira imyidagaduro iri ku rundi rwego. 

Ibyamamare birimo nka Diamond Platnumz byari byarahigiye kuhataramira kuko babonaga ari ahantu hadasanzwe ho gukorera igitaramo ukumva ko utaramye bikuvuye ku mutima bitari uko wari wishyuwe gusa.


Umwaka wa 2023 wabaye uw'amateka ku bakunzi ba muzika mu Rwanda

Ibihugubitandukanye ku isi bikomeje gushima ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda mu gukora uko bushoboye bugateza imbere urubyiruko n'imyidagaduro. Binyuze mu buyobozi bwiza, mu Rwanda hagiye hataramira ibyamamare mpuzamahanga bikomeye ndetse rwose bagataha bavuga ko mu mateka ari ubwa mbere bataramiye ahantu harenze.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare byataramiye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023:

1. Davido


Davido mu Rwanda 

Icyamamare Davido yataramiye mu Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri muri uyu mwaka. Bwa mbere yahataramiye muri Kanama 2023, ubwo yari yaje mu isozwa ry'iserukiramuco 'Giants of Africa' ryitabiriwe n'ibihumbi by'urubyiruko rwari ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika.

Yongeye kugaruka mu Rwanda kuwa 21 Ukwakira mu birori byo gutanga ibihembo bikomeye bya Trace Awards ndetse nawe akaba ari mu bataramiye abitabiriye ibi birori baturutse impande n'impande. Uyu muhanzi kandi yanatwaye ibihembo bigera kuri bibiri.

2. Diamond Platnumz


Diamond Platnumz mu Rwanda

Diamond Platnumz nawe yataramiye mu Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri muri uyu mwaka wa 2023. Ku ikubitiro yahataramiye tariki ya 13 Kanama 2023, mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

Ku nshuro ya kabiri yagarutse mu Rwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards byatanzwe kuwa 21 Ukwakira 2023, akaba yarataramiye abitabiriye ibi birori ndetse akaba yaranabashije kwegukana igihembo.

3. Rema


Umuhanzi ukiri muto cyane ariko mukuru mu bikorwa, Rema, ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria, nawe yakandagiye ku butaka bw'u Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2023. Uyu musore yari aje mu Rwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards ndetse akaba yaranabashije kwegukana ibihembo bigera kuri bibiri.

Uyu musore ubwo yabaga aje ku rubyiniriro gufata ibihembo mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira, yanyuzagamo akaririmbira abakunzi be bari bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo.

4. La Fouine


Ubwo byari ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu Nyubako y’Imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera, Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid [La Fouine] yataramiye i Kigali binyuze mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro cya Basketball mu Bagore, akaba yararirimbyemo mu mukino wahuje Ikipe y’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Angola.

Uyu mugabo yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2022 binyuze mu iserukiramuco ‘Africa in Colors’.

5. Patoranking


Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye nka Patoranking yataramiye abakunzi be mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka turi gusoza. Uyu muhanzi wo muri Nigeria wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2023, yaririmbiye muri The Shooters Lounge ubwo yari yaje muri Kigali yitabiriye inama ya “Qatar Africa Business Forum” yabaye ku wa 9 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Centre.

6. Daddy Andre


Daddy Andre ku nshuro ye ya mbere yataramiye mu Rwanda, aho yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyaherekeje Werurwe ya 2023. 

Byari mu ijoro rya Tariki ya 31 Werurwe 2023, aho ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyakozwe mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe. Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

7. Tiwa Savage


Umuhanzikazi Tiwa Savage wamamaye cyane nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat muri Nigeria (cyane ko ari bo bayiyoboye kugeza ubu) ndetse no muri Africa, yataramiye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 ku nshuro ye ya mbere.

Uyu muhanzikazi yataramiye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023 mu isozwa ry'iserukiramuco rya Giants of Africa ryari ryitabiriwe n'ibihumbi by'urubyiruko mu nyubako ya Bk Arena.

8. Zuchu


Uyu muhanzikazi Zuchu, umwaka wa 2023 wasize agize mu Rwanda  nko mu rugo. Ku ikubitiro yataramiye mu Rwanda mu Ukwakira 2023, mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards ndetse nawe akaba yari mu bahatanye muri ibi bihembo ariko ntiyabashije kugira icyo yegukana.

Ku nshuro ya kabiri, Zuchu yongeye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cy'amateka cyabereye i Kigali. Iki gitaramo cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

9. Kendrick Lamar


Umuraperi uri ku rutonde rw’abaraperi 50 bakomeye ku Isi, Kendrick Lamar Duckworth, muri uyu mwaka wa 2023 nawe yasigiye urwibutso Abanyarwanda ubwo yabataramiraga mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi icyenda barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iki gitaramo cyiswe “Move Afrika: A Global Citizen Experience” cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

10. Bién Aime Baraza


Bién Aime nawe ntiyatanzwe gutaramira mu rw'imisozi igihumbi muri uyu mwaka wa 2023 kuko nawe amaze kuhataramira inshuro zigera kuri ebyiri. Ku ikubitiro, yahataramiye kuwa 28 Nyakanga 2023, aho yaririmbye gitaramo cyiswe 'Marnaud Music Therapy' cyateguwe n'umuvangamiziki uzwi ku izina rya Dj Marnaud. 

Ntibyarangiriye aho kuko ku wa 10 Ugushyingo 2023, ubwo yari yitabiriye ibirori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Cam Kigali, Bien-Aimé Baraza nabwo ari mu batanze ibyishimo aririmbira abari bitabiriye ibi birori.

11. King promise


Gregory Bortey Newman uzwi nka King Promise, nawe umwaka wa 2023 wasize ahaye ibyishimo abanya-Kigali, dore ko yari ku nshuro ye ya mbere ahataramiye.

Byari kuwa 10 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi yaririmbye mu kabari kitwa ‘Shooters lounge’ gaherereye Kimihurura. Yaririmbiye mu Rwanda mu gihe yari yitabiriye Inama y’Ihuriro rigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Qatar n’Umugabane wa Afurika “Qatar Africa Business Forum” yabaye ku wa 9 Ugushyingo 2023.

Muri make, umwaka wa 2023 urahagije mu kwerekana umuvuduko imyidagaduro yo mu Rwanda iriho. Ibi bitanga ishusho y'uko mu myaka ibiri iri imbere, imyidagaduro Nyarwanda izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko niba umuhanzi nka Diamond Platnumz yicara agahigira gutaramira mu Rwanda, ni ibintu biteye ishema cyane bigaragaza ko muri Afurika, ibyo tumaze kugeraho ari bake babifite.

Kendrick Lamar wataramiye mu Rwanda yananiye ibihugu bitagira ingano. Abantu benshi batuye impande n'impande z'isi, bagerageje gutumira uyu muraperi ariko byaranze. Ariko yumvise ko agiye gutaramira mu Rwanda, ntiyigera azuyaza na gato. 

Urukundo, urugwiro n'umutekano abahanzi bagaragarizwa iyo baje mu gutaramira mu Rwanda, bituma bagenda bavuga amahanga yose ko nta handi hantu harenze u Rwanda, bityo bagahora bahigira kuhagaruka. Umunyarwanda yaciye umugani ati: "Gahoro gahoro nirwo rugendo".


Byinshi mu bitaramo byarakubitaga bikuzura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND