Kigali

Umwana w'imyaka 6 yayobeye ku kibuga cy'indege bamujyana aho atari agiye

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/12/2023 15:57
0


Umwana w'imyaka 6 wari ugiye gusura nyirakuru muri Leta ya Florida, yayobeye mu ndege ajya mu ndege yajyaga muri Leta ya Orlando.



Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abantu hirya no hino barimo bajya gusura inshuti n'abavandimwe mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n'abo bakundana. Ni muri urwo rwego no mu Rwanda hari urujya n'uruza rwinshi rw'abantu batega imodoka nyinshi.

Ku wa 21 Ukuboza 2021, Umwana w'imyaka itandatu yagiye ku kibuga cy'indege cya Philadelphia agiye gufata indege imwerekeza ku kibuga cy'indege giherereye mu Magepfo ashyira uburengerazuba bwa Florida ku kibuga cy'indege cya Fort Myers yieshya kujya mu dege ajya mu iyerekeza mu mujyi wa Orlando.

Nyuma yo kubona ko bakoze amakosa bakajyana umwana mu cyerekezo atari agiyemo, kompanyi ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu kirere ya Spirit Airline yahise yandika isaba imbabazi kubwo gutwara uyu mwana mu gace atari agiye kwerekezamo.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru CNN, Spirit Airline yandikiye ibaruwa ikinyamakuru CNN batangaza ko nyuma yo gusanga bibeshye aho uyu mwana yari agiye bahise batangira kuvugana n'umuryango w'uyu mwana kugira ngo yitabweho.

Spirit Airline yagize ati "Umwana yitaweho n'abakozi ba Spirit Airlines nyuma y'uko tubonye ko habayeho kwibeshya, twavuganye n'umuryango we kugira ngo tumubasubize agere aho yifuzaga kugera mu mahoro."

Umwe mu bagize umuryango w'uyu mwana, yatangaje ko bakoze urugendo rurenga 180km bajya gufata uwo mwana aho indege yari yamusize avuye ku kibuga cy'indege cya Fort Myers aho bari bamutegerereje.

Spirit Airlines ntabwo bigeze batangaza uwakoze amakosa hagati yabo, umwana cyangwa ababyeyi b'umwana uretse kuba batangaje ko umwana yashyikirijwe ababyeyi be ndetse akitabwaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND