Kigali

Yaririmbaga Karaoke! Pastor Julienne Kabanda yavuze uko yakiriye agakiza avuye mu kabyiniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2023 14:49
1


Umushumba Mukuru wa Grace Room Ministries, Pastor Julienne Kabanda, yumvikanishije ko inzira z’Imana zirenga igihumbi, kuko Umwami yamwiyegereje nyuma y’amasaha macye yari ashize avuye kuririmba mu kabyiniro, kuko ari ko kazi yari asanzwe akora.



Uyu mukozi w'Imana uri mu bafite igikundiro muri iki gihe, niwe wagabuye ijambo ry’Imana mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu Mbere tariki 25 Ukuboza 2023 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye no kwinjira neza mu mwaka Mushya wa 2024.

Pastor Julienne Kabanda Kabirigi yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w’Imana, icyambu Imana yifashisha mu kwegera ubwoko bwayo. Kuri we, kubwiriza mu gitaramo nk’iki cyuzuye ibihumbi by’abantu, ni byiza kugira ngo baganire ku nkuru y’ivuko rya Yesu.

Yisunze amagambo aboneka muri Yesaya 61 hagira hati “Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.”-Yumvikanishije impamvu Noheli yizihizwa.

Pastor Julienne yavuze ko uyu munsi wihariye mu buzima bw’Abakristu, kuko urangwa no gutegura amazu no gutaka imijyi, ariko kandi yifuza ko umunsi nk’uyu wasiga abenshi bemeye gutangiye urugendo rushya rwo gukurikira Kristo.

Kabanda yavuze ko Kristo yacunguye muntu kugirango abone imbabazi n'ubuzima buzira iherezo. Ati "Hari impamvu Kristo yaje ku isi."

Yabaze inkuru y'ukuntu yakiriye agakiza, nyuma y'amasaha macye yari ashize avuye kuririmba mu kabyiniro ibizwi nka 'Karaoke'. 

Yasekeje benshi ubwo yavugaga ko yari umuhanga mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi. Ati "N’ubu sindabireka, najyaga nsubiramo indirimbo z’abahanzi, kandi nari umuhanga. Hari umugabo watashye witwa Michael Jackson, nashoboraga kumusubiramo (kumwigana) ukagira ngo nta mbavu mfite.”

Yavuze ko asubiyemo indirimbo za Michael Jackson abantu batungurwa cyane, kuko yiganaga ijwi rye, ukagira ngo niwe neza neza!.

Yavuze ko muri iryo joro yari yafashije mu miririmbire umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo wari wataramiye muri ako kabyiniro, kandi ko mu gitondo bari bafite n'ikindi gitaramo bagombaga kuririmbamo.

Ijoro yakiriyemo agakiza, arisobanura nk'iridasanzwe mu buzima bwe, kuko yabonye Kristo wacunguye muntu. Anavuga ko icyo gihe yari yahawe amafaranga, afite umunezero w'ubuzima bw'ejo hazaza, byanatumye ahindura ingendo, kuko yumvaga ahagaze neza ku mufuko. Ati "Ndabyibuka neza natashye nahengamye."

Julienne yavuze ko yageze mu rugo ahagana saa cyenda z'ijoro, ku buryo yumvaga ari mu bundi buzima ariko bushingiye ku munezero w'iby'isi gusa!. Yavuze ko ubwo yari mu kabyiniro yumvise indirimbo 'Amazing Grace' iguma muri we, yumva ukuntu igaruka ku 'bwiza butangaje bw'Imana'.

Yavuze ko ageze mu rugo mu ijoro yabuze ibitotsi, abona hafi Bibiliya atangira kuyisoma. Muri we, yashakaga kureba inkuru ya Abraham, ariko asanganirwa n'inkuru yo mu Ibyahishuwe 7:9 abona inkuru ivugwamo siyo ashaka, yongera kubumbura Bibiliya asoma ahagira hati "Kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama."

Uyu mupasiteri yavuze ko yahise yumva igice aherereyemo, bituma atangira gutekereza ku iherezo ry'ubuzima bwe no gukorera Imana. 

Ati "Narahumirije mbwira Imana nti ko uzi ko n'ubwo wazana nde ntashobora guhinduka (kuko) biragoye ko mva mu buzima ndimo urabubona, ndinjiza, meze neza, mbwira rero umuntu waza ngo ni Pasiteri cyangwa Malaika ngo aje kumpindura, ntibishoboka. Mba umunyakuri imbere y'Imana."

Julienne Kabanda yavuze ko muri we yatangiye kwiyumvamo guhinduka, kandi haburaga iminota micye akajya kuririmba mu Karere ka Huye. Yongeye kubumbura Bibiliya asoma ahandi hagira hati "Erega Mpora ku rugi nkomanga, niwumva ijwi ryanjye ukingure."

Yavuze ko ari umuhamya w'uko Kristo ari muzima, kuko mu rucyerera yumvise umunezero wa Kristo muri we. Ati "Numvise ibintu ntashobora gusobanurira umuntu, numva amarira abaye menshi..."

Yavuze ko muri icyo gihe yatuye 'amagambo mudashobora kumva' kandi agirana isezerano n'Imana.

Bamutegaga iminsi! Yavuze ko akimara kwakira agakiza, mu gitondo yahuye n'abakobwa baririmbanaga bamubwira kwitegura bakajya i Huye kuririmba, ababwira ko yatangiye urugendo rwo gukorera Imana, baramuseka.

Bamubwiye ko atahindura gahunda yabo ku munota wa nyuma, kuko bamaze gufata amafaranga y'igitaramo bari gukorera i Huye. 

Akomeza ati "Umwe arandeba arambwira ngo Julienne, wowe ukijijwe, Satani yarara akijijwe. Bagira ngo ndimo ndakina, ndababwira nti mbare gatatu mugiye mu gitaramo ntaho njya..."

Yavuze ko umuyobozi wabo mu by'amajwi yamubwiye kureka imiteto, kuko bamaze gufata amafaranga yo kuririmba, bityo adakwiye kubatenguha. Byageze aho bamwinginga kuririmbana nabo bwa nyuma, ariko aranga.

Julienne Kabanda yavuze ko abo baririmbyi bafashe urugendo bajya i Huye bageze mu nzira bakora impanuka 'inkuru yabo irangira uko'. Yavuze ko ubuntu bw'Imana yabubonye amaso ku maso. Yavuze ko 'hari impamvu Yesu ahora akomanga'.

Uyu muvugabutumwa yavuze ko yiyemeje gukorera Yesu kugeza ku mwuka we wa nyuma w'ubuzima, kandi kuba akiriho ni uko yafashe icyemezo cyo gukurikira Kristu. Ati "Icyampa uyu munsi ugafata icyemezo."    

Pastor Julienne Kabanda yavuze ko ari umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, kuko yabikoze igihe kinini mu bizwi nka 'karaoke' 

Julienne Kabanda yabwirije mu gitaramo cya Israel Mbonyi yisunze amagambo aboneka muri Yesaya 61

Julienne yavuze ko yari afite umutima ukomeye ahanini bitewe n'ibihe yanyuragamo ku buryo atiyumvishaga ko azakira Kristu    

Ni igitaramo cyaranzwe n'ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana  

Ommy Dimpoz, The Ben, Jimmy, Alex Muyoboke na Massamba Intore bari mu bihumbi by'abantu bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi    

Israel Mbonyi yavuze ko kumenya Kristu byatumye aba ikiremwa gishya!














Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Icyambu Live Concert' cya Israel Mbonyi

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwizeye1 year ago
    Ariko ubwo buhanya bwawe bumaze kür am Irans,ubutaha mugitondo sasita na nimugoroba umwaka ugashira undi urataha,ubugirango humvikane iki?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND