Nyuma y'uko indirimbo Ni Forever ya The Ben ikuwe kuri YouTube irezwe na Kompanyi ya Drone Skyline Ltd, The Ben yatangaje ko nta kibazo yari afitanye n'iyi kompani bityo ari gukora ibishoboka yose kugira ngo igaruke kuri YouTube.
Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023 mu masaha ya nimugoroba, indirimbo "Ni Forever" ya The Ben yamaze gukurwa ku rubuga rwa YouTube kubera ikirego cyatanzwe na Drone Skyline Ltd isanzwe ikora akazi ko gufata amafoto bakoresheje indege nto za Drone.
Amakuru yaje kumenyekana, Drone Skyline Ltd yareze iyi ndirimbo kubera ko yakoreshejwemo amafoto yafashwe n'iyi kompani batayaguze cyangwa ngo babisabire uburenganzira bwo kuyakoresha mu ndirimbo. Ni amashusho agaragaza Nyungwe mu gutangira kw'indirimbo.
Mu butumwa The Ben yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko ikipe ye ya Tekinike iri kugenzura icyo kibazo ku buryo mu gihe gito gishoboka indirimbo "Ni Forever" yongera kugarurwa kuri YouTube abantu bakongera kuyireba nk'ibisanzwe.
The Ben yasobanuye kandi ko amashusho yakoreshejwe muri iriya ndirimbo "Ni Forever" yari yasabiwe uruhushya ndetse na ba nyiri amashusho bemeye kuyatanga agakoreshwa mu ndirimbo bityo akaba yizeye ko iki kibazo kiracyemuka vuba.
"Ni Forever" yari imaze iminsi 9 gusa igiye hanze ikaba yarakunzwe cyane bikagaragarira mu bantu bayirebye aho abarenga 1,200,000 bari bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.
"Ni Forever" yagaragayemo amashusho ya Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben
The Ben yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo Ni Forever yongere kugaruka kuri YouTube
TANGA IGITECYEREZO