Uyu muhanzi wasizwe amavuta, yongeye gushimangira ko
ari Nimero ya mbere mu Rwanda mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere
tariki 25 Ukuboza 2023, cyabereye mu nyubvako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ni ku nshuro ya kabiri, yari akoreye iki gitaramo muri
iyi nyubako. Kandi yongeye guca agahigo, kuko amatike yashize ku isoko
habura iminsi ibiri gusa!
Igitaramo cyitabiriwe n’abanyarwanda benshi, ariko
kandi hari abanyamahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu
Rwanda, ndetse n’abo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyane
cyane abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byaturutse ku kuba, muri iki gihe Israel Mbonyi
yarashyize imbere gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’igiswahili zirimo nka ‘Nina
Siri’ yamamaye cyane.
Ubwo yashyiraga akadomo kuri iki gitaramo, ahagana saa
sita z’ijoro, uyu musore yaririmbye iriya ndirimbo, maze yikura ishati yari
yambaye ayiterera mu bafana.
Iyi shati yasamiwe hejuru n’umubyeyi wo muri Congo,
wageze mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023. Yabwiye InyaRwanda,
ko yakunze Israel Mbonyi kuva mu ndirimbo ze zo hambere kugeza ubwo ashyize
hanze indirimbo ziri mu Giswahili.
Yavuze ko Israel Mbonyi amufata nk’umuhungu we. Ati “Ndishimye
cyane! Ishati ndayicyuye da! Mufata nk’umuhungu wanjye, indirimbo ze zatumye
uyu munsi mva muri Congo nje kumureba, none reba mbashije gutahana urwibutso
rwe."
Uyu mubyeyi ari mu bantu bari begereye urubyiniro
Israel Mbonyi, ari nayo mpamvu yorohewe no gusamira mu kirere iyi shati."
Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko
anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ariko
cyagenze'.
Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana
yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu
twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza
ibyo nasengeye."
Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza
gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati
"Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."
Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo
ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu
ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana.
N'iyo witsamuye nibyo biza, n'iyo urose nibyo biza."
Ariko kandi avuze ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe
bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero
ibinza hafi ni ibyo ngibyo."
Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we,
ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko ‘uyu muhamagaro
uranezeza’.

Amateka yisubiyemo! Israel Mbonyi yemeje ibihumbi by'abantu bari bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Noheli
Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo
yicurangira gitari, ubundi akanyuzamo akaganiriza abakunzi b'umuziki we 
Mu minota ya nyuma y'iki gitaramo, Israel Mbonyi yaramukanyije na bamwe mu bafana bari begereye urubyiniro
Israel Mbonyi yikuye ishati yari yambaye ayiterera mu
bafana, igera ku mugore wo muri Congo witabiriye igitaramo cye
Israel Mbonyi yasigiye urwibutso abo yataramiye muri
iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri
Israel Mbonyi yaririmbye mu gihe cy'amasaha ane muri
iki gitaramo, yitaye ku ndirimbo nyinshi ze zakunzwe 
Uyu mubyeyi yabwiye InyaRwanda, ko Israel Mbonyi amufata
nk'umuhungu we


Uncle Austin, The Ben, Sherrie Silver na Muyoboke Alex bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi






IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BITABIRIYE IGITARAMOCYA ISRAEL MBONYI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyaIsrael Mbonyi muri BK Arena
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
