Kigali

Israel Mbonyi yongeye guca agahigo ataramira ibihumbi birenga 10 muri BK Arena-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/12/2023 23:58
0


Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yongeye ku nshuro ya kabiri kuzuza ibihumbi by’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri BK Arena bari babukereye mu myambarire y’iminsi mikuru isoza umwaka.



Ni mu gitaramo yise Icyambu Live Concert Edition II, cyabaye kuri Noheli y'uyu mwaka wa 2023 muri BK Arena. Cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi 10 barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba umuziki, siporo, filime, imideli n'ahandi.

Mu bafite amazina azwi mu myidagaduro inyaRwanda yateye imboni harimo The Ben, Ommy Dimpoz, umuherwe Jimmy Muyumbu, Alex Muyoboke, Uncle Austin, Dusenge Clenia, DJ Ira, Arstide Gahunzire, Marina na Umukundwa Clemence [Miss Cadette].

Bimaze gusa nk’ihame ko abakristo bo mu Rwanda bizihizanya umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu Kristo "Noheli" hamwe na Israel Mbonyi. Abitabira ibi bitaramo ngarukamwaka baba bari mu byiciro byose birimo urubyiruko n’abakuze.

Iki gitaramo cya Mbonyi cyaranzwe no gufashwa mu buryo bugaragara ku bitabiye kuva ku munota wa mbere ubwo Yvan Ngenzi yagifunguraga mu ijwi ryihariye kugeza ku munota wa nyuma ubwo Israel Mbonyi yataramaga.

Amateka yisubiyemo umuhanzi Israel Mbonyi ataramira ibihumbi by'abakunzi be bari buzuye muri BK Arena

Biragoye kubona mu bihe bisanzwe umunezero n’akanyamuneza mu bafana nk’ibyaranze abitabiye iki gitaramo cy'umuramyi nimero ya mbere mu Rwanda.

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaje gushyikira uyu muhanzi w'umunyabigwi

Nyuma ya Yvan Ngenzi wabanje gususurutsa abitabiye, Israel Mbonyi yinjiriye mu murishyo w’indirimbo ya Noheli ubundi azamura ijwi rye muri ‘Nk’Umusirikare’ yashyize hanze kuwa 05 Kamena 2023 maze abantu bose basingiza bahamya ko bambariye urugamba rwo kwagura no gutuma ingoma y’Imana ishinga imizi.

Yakomeje aririmbana ijambo ku rindi n’abakunzi be ‘Yaratwimanye’ imaze umwaka urenga ikubiyemo amagambo meza, ageze kuyitwa ‘Ndashima’ abantu barushaho kunyurwa.

Agiye kuririmba iyo yise ‘Baho’ yasobanuye ko afitanye amateka nayo kuko ishingiye ku nkuru mpamo y’inshuti ye yari irwaye baramwandikiye ko atazakira, ariko ubu akaba yarakize.

Israel Mbonyi yashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariwo yaremewe gukora

Igice cya mbere cya Israel Mbonyi cyaranzwe n’ibihangano bitandukanye yinjira mu gice cya kabiri mu ndirimbo ‘Izina Riryoshye’ ya Rehoboth Minisitries. Yakomeje aririmba indirimbo ziganjemo iz’igiswahili amaze iminsi ashyira hanze mu buryo buteguye neza ahagaze rwagati mu bakunzi be.

Ubuhanga bwa Israel Mbonyi, si uburyo yandikamo/aririmbamo, ahubwo iyo bigeze mu bitaramo uburyo atondekeranya ibihangano bye bituma asoza abantu bacyifuza kumwumva.

Indirimbo iri mu zashyize akadomo ku gitaramo cye ni 'Nina Siri' yaciye ibintu mu Karere k'Ibiyaga Bigari. Yabanje kuyigarukaho, asobanura amagambo avuga 'mfitanye ibanga na Yesu rituma nezerwa nkasimbuka' asobanura amagambo akubiye muri iki gihangano.

Kuri iyi ndirimbo inkuta za BK Arena zanyeganyeze bitari ukubyitiranya. Yongeye kandi kuririmbana n'abantu ibihumbi indirimbo 'Hari Ubuzima', akurikizaho indirimbo Icyambu yitiriye ibi bitaramo ngarukamwaka inakomoka ku izina rye rya Mbonyicyambu.

Asoza yabwiye abantu ati"Imana ibahe umugisha ku bw'iki gitaramo dukoze icyubahiro kibe icy'Imana." Yatangaje ko ababyeyi baje kumushyigikira kandi ati: "Ndababwiza ukuri ko nzaguma ku Mana nkorera."

Agashinguracumu kabaye 'Number One' nyuma y'amatora yabanje gukorwa n'abitabiriye iki gitaramo.

Israel Mbonyi yashimangiye ubuhangange n'ubukaka bwe na none mu Icyambu Live ConcertClenia Dusenge ari mu baje kwizihiriza Noheli mu Icyambu Live ConcertBamwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi baje bitwaje amafirimbiAbato n'abakuru bose bafashishijwe muri iki gitaramo cy'amatekaUmuhanga mu kuvanga umuziki DJ Ira ari mu baje gushyigikira Israel MbonyiAbantu bamwe bakiriye agakiza rwagati mu gitaramo no mu gihe Pastor Julienne Kabanda yabwirizagaUmukundwa Clemence yaje kwizihiriza Noheli muri BK ArenaMarina na Aristide Gahunzire bari mu bahamya b'ugukora ku mwami kuri muri Israel Mbonyi

KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2


Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND