Mugisha Benjamin [The Ben] wagaragaye bwa mbere mu ruhame mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yatunguranye nta mpeta yambaye nyuma yo gukora ubukwe.
Nk'uko bigaragara mu mafoto, The Ben yagerageje kubihisha ariko biranga. Byaje kurangira abafotora bamaze kubishyira hanze. Ubwo yabazwaga impamvu yasubije agira ati: ”Ni ntoya yanze kunkwira.” Bivuze ko impeta yakorewe itari ifite ibipimo bingana n’urotoki rwe.
The Ben na Uwicyeza Pamella bakundanye kuva mu mwaka wa 2019. Urugendo rw’urukundo rwabo rwabaye rurerure nk'uko byumvikana mu ndirimbo nshya ‘Ni Forever’ ariko Imana ikora ibikomeye ku wa 23 Ukuboza 2023 basezerana kubana akaramata.
The Ben nyuma y'amasaha make asezeranye yaserutse atambaye impeta Yagerageje gusa n'ubihisha gusa byari byamaze gusakara Ibyamamare bitandukanye byitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi [Uhereye ibumoso DJ Spinnal, Massamba Intore, Muyoboke Alex, umuherwe Jimmy Muyumbu, The Ben na Ommy DimpozIbihumbi birenga 10 byitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA THE BEN N'IBINDI BYAMAMARE BYITABIYE
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena
AMAFOTO: Ngabo Serge/Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO