Mugisha Benjamin [The Ben] mu bihumbi birenga 10 bateraniye muri BK Arena ahari kubera igitaramo "Icyambu Live Concert" ku nshuro yacyo ya kabiri cya Israel Mbonyi.
Ibyamamare bitandukanye byaje kwifatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo cye cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023.
Muri abo harimo The Ben umuhanzi umaze iminsi mu nkuru
nyamukuru z’imyidagaduro bitewe n’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.
Uyu muhanzi kandi uheruka gushyira hanze indirimbo nshya ‘Ni
Forever’ yifashishijemo umugore we n'ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza
2023 yavuye kuri Shene ya Youtube y’uyu muhanzi.
The Ben yitabriiye iki gitaramo cy’amateka nyuma y'uko
Israel Mbonyi amutunguye akaririmba mu muhango wo gusaba no gukwa kwe wabaye
ku wa 15 Ukuboza 2023 kuri Jalia Garden.
Israel Mbonyi kandi ari mu bahanzi bitabiye ibirori by’ubukwe
bwa The Ben na Pamella ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.
Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze kwerekana ko umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana ufite igikundiro kandi akaba amaze kwaguka kuko
amaze gufata n’imitima y'abakoresha ururimi rw’Igiswahili cyane mu bihugu birimo
Tanzania na Kenya.
Mu bandi bantu bafite izina rizwi mu myidagaduro bitabiriye
iki gitaramo harimo Ommy Dimpoz, Uncle Austin, Aristide Gahonzire, Marina, Miss
Cadette, Muyoboke Alex n’abandi.Amateka yongeye kwiyandika Israel Mbonyi yataramiye abarenga ibihumbi 10 barimo ibyamamare
Bizagorana kubona umuhanzi w'igikundiro gikomeye nk'icya Israel Mbonyi
Ommy Dimpoz na The Ben barimo baganira mu gitaramo cya Israel Mbonyi
Umukundwa Clemence [Miss Cadette] yaje gutaramana n'abandi muri BK Arena
Marina na Aristide Gahunzire baje kwizihiriza Noheli mu gitaramo "Icyambu Live Concert"
The Ben, Ommy Dimpoz, Jimmy n'abandi batandukanye baje kwizihizanya Noheli
Ni igitaramo kirimo udukoryo dutandukanye hari abaje bitwaje amafirimbi
Abaririmbyi barigufasha Israel Mbonyi
KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYITABIRIYE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena
AMAFOTO: Ngabo Serge/InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO