Yvan Ngenzi yinjije mu buryo bwihariye abakunzi ba Israel Mbonyi mu gitaramo "Icyambu Live Concert Edition II" mu bihangano by’umwuka bitandukanye yaririmbanaga ijambo ku rindi muri BK Arena.
Mu gutangira iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye mu Ijoro ryashize rya Noheli, umushyushyarugamba Yvan Ngenzi yatangiye asobanura ko ari ibihe by’agatangaza.
Yagize ati: ”Uyu mugoroba ntabwo usanzwe
kuko ni umunsi w’amateka wo kwizihiza Noheli. Icyongeyeho Imana ikaba yaraduhaye
Icyambu Live Concert.”
Uyu mugabo usanzwe na we ari umuririmbyi, yakomeje yinjiza
neza abantu mu gitaramo mu ndirimbo zirimo ‘Hari Impamvu’ ya Israel Mbonyi.
Yibukije abantu ko nubwo haba hari ibikomeye abantu
banyuzemo nyuma ya Icyambu Live Concert
Edition I, ariko uyu ari umwanya mwiza wo gushima kuba yongeye gutuma
bongera guhura.
Yakomeje kandi yifashisha indirimbo ya Appaulinaire
Habonimana na Shemeza imaze imyaka itari mike nyamara igifite igikundiro cyo
hejuru mu myaka myinshi imaze yitwa ‘Ndacafise
Impamvu’.
Bidatinze yahise atangira kujyana akantu ku kandi
n’abakunzi b’ibihangano by’umwuka mu ndirimbo y’Icyongereza yamaze gushinga
imizi mu mitima ya benshi ‘Victory
Belong To Jesus’ ya Todd Dulaney.
Akurikizaho indirimbo ya Jules Sentore 'Warakoze' ananyuzamo izindi zitandukanye ari nako azibyina bya kinyarwanda nk'indirimbo ya Kiliziya Gatolika 'Niki Cyatuma ntagushima Nyagasani'
Uyu mugabo akaba ari umuhanga mu busanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko akora mu buryo bwihariye bushingiye kuri gakondo y’umuco nyarwanda.
Yvan Ngenzi yongeye kunyura ibihumbi byabitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi mu ijwi ryiza yaba aririmba bya kinyarwanda cyangwa mu buryo bugezweho
Evans Mwenda [DJ Spin] ni we uri kuvanga umuziki mu gitaramo cya Israel MbonyiAbana n'abakuru bahagurukijwe baje kwizihizanya Noheli na Israel Mbonyi
AMAFOTO: Serges Ngabo/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO