Icyambu Live Concert Edition 2 igitaramo ngarukamwaka cya Israel Mbonyi kigiye kongera kubera muri BK Arena inyubako uyu muhanzi yamaze kwandikiramo amateka.
https://live.staticflickr.com/65535/53420285203_de9dd80797_b.jpgAbabyibuka bibuka uko byagenze kuri Noheli y’umwaka wa 2022 ubwo Israel Mbonyi yacaga agahigo ko kuzuza BK Arena abantu bamwe bagataha batinjiye kubera kubura imyanya.
Kuri iyi nshuro ntabwo byongeye kuba kuko hashize amasaha arenga umunsi hatangajwe ko amatike yose yamaze gushira n’ibintu biba gake mu muziki nyarwanda.
Ubwo duheruka kuganira n’uyu muhanzi ugiye gukora igitaramo amaze igihe aca uduhigo mu Karere bivuye mu ndirimbo zitandukanye amaze iminsi ashyira hanze z’igiswahili.
Israel Mbonyi yatangaje ko ntakindi abikesha ibyo byose ati”Gusenga Imana, kwemera Imana kandi buriya ibiba ni ibintu Imana ibarayarapanze ikagikora.”
Uyu muhanzi ari mu bahanzi bake babashije kugira indirimbo yarebwe inshuro zirenga Miliyoni 27 mu gihe kiri munsi ya mezi atandatu iyo ikaba ari iyitwa ‘Nina Siri’ ikomeje kuvugisha benshi cyane abumva ururimi rw’igiswahili.
Zimwe mu ndirimbo duheruka kubatangariza ko zitezweho kuzamura amarangamutima ya benshi muri iki gitaramo harimo Nina Siri, Nitaamini, Baho, Nk'Umusirikare, Hari Ubuzima, Karame, Ibihe, Nzibyo Nibwira na Intashyo.
Iki gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka mu byiciro kugera ku cya menshi cy’ibihumbi 20Frw.
Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo, MTN.
Amajwi y’umuziki ugusanganira n’amatara anyuranyuramo mu
buryo bwiza bikaba biri gutunganywa n’abagize EAP kimwe n'abo muri Gorilla
Events Ltd.Uhereye mu masaha ya saa saba z'amanywa abantu barimo binjira ku bwinshi
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize mbere ho umunsi umwe
Hari abasore n'inkumi bari kuyobora abaje bose yaba abafite imodoka n'abaje bisanzwe
Inzego z'umutekano nazo zaje gufasha abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ibihe byiza
Umurongo w'imodoka zirimo kwinjira muri pariki ya BK Arena
Abakunzi ba Israel Mbonyi akanyamuneza ni kose
Uko urubyiniro rugiye kwakira Icyambu Live Concert
AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO