Kigali

Hagiye gutoranywa abanyamideli bazahagararira u Rwanda muri Super Model Universe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/12/2023 16:21
4


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutoranywa abanyamideli bazarusekira mu irushanwa rya Super Model Universe.



Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Cyiza Uwimanimpaye Marie Clemence [Clemy Keza] yasobanuye uko biciye muri ‘Akeza Talent’ bariteguye.

Avuga ko nk'uko intego yabo ari uguteza ubuhanzi imbere byumwihariko bahereye ku banyempano babadafite aho bamenera biyemeje kubashakira amahirwe no hanze y’igihugu.

Agaruka ku kuba batangiye kare kugira ngo umuhungu n’umukobwa bazaserukira u Rwanda bazamenyekana mbere babone umwanya wo kubafasha kwitegura kugira ngo bazabone uko bahaca umucyo.

Ati”Dutangiye kwitegura hakiri kare mu rwego rwo kugira ngo tuzabone umwanya uhagije wo kwitegura.”

Asobanura kandi ko amarushanwa yose bategura uretse kuba hari abahembwa ari n’uburyo bwo gufungurira amarembo biruseho abayitabira.

Abahungu n’abakobwa bifuza kwiyandikisha ngo bazahatane muri aya marushanwa bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35.

Akaba kandi afite uburebure ni ugehera kuri metero 1.72.

Iri rushanwa akenshi rikunze kubera mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya.

Ku rwego rw’igihugu,abazatsinda bazahabwa ibihumbi 500Frw buri umwe.

Mu gihe uzaryegukana ku rwego rw’isi azahabwa ibihumbi 20 by’amadorali bivuze arenga Miliyoni 25 ushingiye ku buryo isoko ryivunjisha rihagaze none mu Rwanda.

Muri iri rushanwa abemerewe kuryitabira bagomba kuba batarigeze babyara gusa Akeza Talent iri kubategurira irindi ryo bazaba bemerewe nabo abafite abana (Woman na Man of the Universe).

Iyandikishe hano

Abanyarwanda batangiye kwiyandikisha muri Super Model UniverseUmuhungu n'umukobwa nibo bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa 

Kanda hano wiyandikishe

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha innocent 11 months ago
    Ndashaka kuzaba uhagarariye urwanda muri super model
  • Mutima Justin 11 months ago
    Kwagura inzuzimideri murwanda
  • Mbabazililiane11 months ago
    Nifuzako nahagararira super model
  • Ishimwe danny11 months ago
    Ndifuza ko mwazamfata



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND