Kuva umuhanzikazi w'icyamamare Shakira yatandukana na Gerard Pique babyaranye abana b'abiri b'abahungu, inkuru zabo zakomeje guca ibintu hirya no hino dore ko Shakira yanakoze indirimbo 2 yibasira Pique, mu gihe uyu mugabo wahoze akinira FC Barcelona nawe atahwemaga kumutunga agatoki amwita nyirabayazana w'itandukana ryabo.
Nyuma yo gutandukana kwaba bombi, Pique ntiyatinze mu mayira yahise abona umukunzi mushya witwa Clara Chia, naho Shakira we yagiye avugwa mu rukundo n'ibyamamare binyuranye birimo Lewis Hamilton na Tom Cruise. Gusa ibi byarangiye ari ibihuha kuko uyu muhanzikazi yahakanye ko muri aba bombi ntanumwe bakundana.
Shakira yamaze kubona umukunzi mushya witwa Rafael Arcaute
Kuri ubu Shakira w'imyaka 42 agiye gusoza umwaka wa 2023 n'umukunzi mushya witwa Rafael Arcaute. Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne byabitangaje, byavuze ko bitakiri ibanga ko Shakira na Rafael bari mu rukundo kuva muri Kanama uyu mwaka.
Uyu mukunzi we mushya niwe uherutse kumutunganyiriza indirimbo aherutse gusohora yitwa 'El Jefe'
Ikinyamakuru Telecinco cyatangaje ko Shakira na Rafael Arcaute w'imyaka 44 bamaze igihe ari inshuti kandi banakorana bya hafi dore ko Rafael ari umwanditsi n'utunganya indirimbo uzwi cyane mu muziki w'abalatini (Latin Music) dore ko yanibitseho ibikombe byinshi bya Latin Grammy Awards.
Rafael na Shakira bivugwa ko batangiye gukundana muri Kanama
Uyu mukunzi mushya wa Shakira kandi na nawe uherutse kumutunganyiriza indirimbo aherutse gusohora yitwa 'El Jefe'. Ikinyamakuru Marca cyo cyatangaje ko amakuru aturuka mu nshuti za hafi ya Shakira avuga ko aba bombi bakiri mu rukundo rushya ndetse ko Rafael aherutse kumusura i Miami aho Shakira yimukiye n'abana be.
Shakira agiye gusoza umwaka wa 2023 yisumbushije umukunzi mushya
Mu gihe kandi Shakira yitabaga inkiko ubwo yaregwaga ibijyanye no kwanga kwishyura imisoro leta ya Espagne, uyu mukunzi we mushya Rafael Arcaute yabaga yamuherekeje mu rukiko. Byatangajwe kandi ko mbere y'uko aba bombi bakundana Rafael yahoze yifuza Shakira ubwo yarakirikumwe na Pique gusa ntibimukundire akaba yaramuterese nyuma yaho aba bombi batandukaniye.
Rafael Arcaute umukunzi mushya wa Shakira, asanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo ndetse aherutse no gutwara igihembo cya Grammy Award