RFL
Kigali

Yolo, Miss Naomie, Melodie na Patient mu binjiranye n’abakunzi babo muri Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/12/2023 12:46
0


Abantu bafite amazina azwi barimo Kirenga Phiona [Yolo The Queen], Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we bifurije ababakurikira kugira umunsi mwiza wa Noheli.



Umunsi mukuru wa Noheli uri muyizihizwa na benshi dore ko ushingiye kuri Yezu Kristo umwana w’Imana wigize umuntu kugira umwizera wese abashe kubona ubugingo buhoraho nk'uko bigaragara mu gitabo cy’ukwemera cya Bibiliya benshi bizereramo.

Uyu munsi wizihizwa hazirikanwa umunsi yavukiyeho ukarangwa n’ibikorwa bitandukanye bitewe n’imico ya buri gihugu mu Rwanda usanga benshi babaguze imyambaro mishya, bakajya gusenga bagasohokana n’imiryango yabo.

Aba mu mijyi ugasanga basubiye mu byaro kuwizihizanya n’abavandimwe n’inshuti bo ku ivuko ari nako ubutumwa bukomeza kugenda bucicikana ku mbuga nkoranyambaga bwiganjemo ubw'abafite amazina azwi babifuriza ababakurikira guhirwa no gukomeza kwishima kuri uwo munsi.

Muri abo kugeza ubu bamaze gutanga ubutumwa bwabo barimo Coach Gael wifashishije amashusho ari kumwe n'umuryango we yongeraho ati”Ndi kumwe n’abakundwa banjye, dushima na Noheli nziza. Mbifurije Noheli y’umunezero n’umugisha nk’iyacu. Turabakunda.”

Yolo The Queen uri mu bakobwa bakurura abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga mu Karere na we yafashe umwanya agira ati”Noheli nziza bakunzi banjye.”

Miss Nishimwe Naomie akoresheje ifoto ari kumwe n’umukunzi we na we yifurije Noheli nziza ababakurikirana.

Isimbi Model uri mu batagarugori biyeguriye ubushabitsi bushingiye ku myidagaduro cyane igenda n’imideli nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto y’umuryango we yongeyeho ati”Noheli nziza reka kino gihe kibe icy’urumuri n’ibyishimo kuri mwe n’imiryango yanyu.”

Patient Bizimana na we yagaragaje umuryango we yongeraho ati”Yesu ni we mpamvu y’ibi bihe, Azitwa umujyanama udasanzwe, Imana ikomeye, Data uhoraho.Igikomangoma cy’amahoro. Umugisha w’ukuvuka kwa Nyagasani ubabeho iteka.”

Ni benshi bakomeje kugenda berekana ko ari ishimwe kubasha kugeza mu bihe bisoza umwaka no kwizihiza Noheli ari nako bifurizanya umunsi mwiza n’umuwaka mushya muhire.Bruce Melodie na Shaggy mu ngofero zambarwa kenshi mu bihe bya NoheliPatient Bizimana, umwana n'umugore bafashe umwanya bazirikana isabukuru ya Yesu Kristo banifuriza abantu imigisha y'ivuka ryeChristelle Kabagire n'umuryango we bifurije abakunzi babo Noheli nzizaClenia Dusenge umusizi umaze kubigira umwuga Keza Terisky n'umuhungu na The Trainer bazirikanye aba bakurikira kuri iyi NoheliKirenga Phiona [Yolo The Queen] yazirikanye abakunzi be abifuriza umunsi w'ivuka rya YesuCoach Gael n'umuryango basabiye ibyishimo n'umunezero bya Noheli abantu bose 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND