Umunsi mukuru wa Noheli uri muyizihizwa na benshi dore ko
ushingiye kuri Yezu Kristo umwana w’Imana wigize umuntu kugira umwizera wese
abashe kubona ubugingo buhoraho nk'uko bigaragara mu gitabo cy’ukwemera cya
Bibiliya benshi bizereramo.
Uyu munsi wizihizwa hazirikanwa umunsi yavukiyeho
ukarangwa n’ibikorwa bitandukanye bitewe n’imico ya buri gihugu mu Rwanda
usanga benshi babaguze imyambaro mishya, bakajya gusenga bagasohokana n’imiryango
yabo.
Aba mu mijyi ugasanga basubiye mu byaro kuwizihizanya n’abavandimwe
n’inshuti bo ku ivuko ari nako ubutumwa bukomeza kugenda bucicikana ku mbuga nkoranyambaga
bwiganjemo ubw'abafite amazina azwi babifuriza ababakurikira guhirwa no
gukomeza kwishima kuri uwo munsi.
Muri abo kugeza ubu bamaze gutanga ubutumwa bwabo barimo
Coach Gael wifashishije amashusho ari kumwe n'umuryango we yongeraho ati "Ndi
kumwe n’abakundwa banjye, dushima na Noheli nziza. Mbifurije Noheli y’umunezero
n’umugisha nk’iyacu. Turabakunda."
Yolo The Queen uri mu bakobwa bakurura abatagira ingano
ku mbuga nkoranyambaga mu Karere na we yafashe umwanya agira ati "Noheli nziza
bakunzi banjye."
Miss Nishimwe Naomie akoresheje ifoto ari kumwe n’umukunzi
we na we yifurije Noheli nziza ababakurikirana.
Isimbi Model uri mu batagarugori biyeguriye ubushabitsi
bushingiye ku myidagaduro cyane igenda n’imideli nyuma yo gusangiza
abamukurikira ifoto y’umuryango we yongeyeho ati "Noheli nziza reka kino gihe
kibe icy’urumuri n’ibyishimo kuri mwe n’imiryango yanyu."
Patient Bizimana na we yagaragaje umuryango we yongeraho
ati "Yesu ni we mpamvu y’ibi bihe, Azitwa umujyanama udasanzwe, Imana ikomeye, Data
uhoraho.Igikomangoma cy’amahoro. Umugisha w’ukuvuka kwa Nyagasani ubabeho
iteka."
Ni benshi bakomeje kugenda berekana ko ari ishimwe
kubasha kugeza mu bihe bisoza umwaka no kwizihiza Noheli ari nako bifurizanya
umunsi mwiza n’umuwaka mushya muhire.
Bruce Melodie na Shaggy mu ngofero zambarwa kenshi mu bihe bya Noheli
Patient Bizimana, umwana n'umugore bafashe umwanya bazirikana isabukuru ya Yesu Kristo banifuriza abantu imigisha y'ivuka rye
Christelle Kabagire n'umuryango we bifurije abakunzi babo Noheli nziza
Clenia Dusenge umusizi umaze kubigira umwuga
Keza Terisky n'umuhungu na The Trainer bazirikanye aba bakurikira kuri iyi Noheli
Kirenga Phiona [Yolo The Queen] yazirikanye abakunzi be abifuriza umunsi w'ivuka rya Yesu
Coach Gael n'umuryango basabiye ibyishimo n'umunezero bya Noheli abantu bose
