RFL
Kigali

Ibyamamare 10 mpuzamahanga byabonye izuba kuri Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/12/2023 9:42
0


Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, abahanzi nka Ricky Martin, Anni Lennox n'abandi mu byamamare byavutse ku munsi wa Noheli ufatwa nk'umunsi udasanzwe kubawizihiza.



Umunsi umuntu yavukiyeho ni umunsi w'igitangaza kuri we kandi yizihiza buri mwaka. Ibi biba umwihariko ku bantu bavutse ku munsi wa Noheli wavutseho umwana w'Imana, dore ko bavuga ko abavutse kuri uyu munsi baba abanyamugisha n'abanyamahirwe bitewe nuko bavutse kuri uyu munsi udasanzwe.

Dore bimwe mu byamamare 10 bizwi ku rwego mpuzamahanga byavukiye rimwe na Yesu:

1. Justin Trudeau

Ku ikubitiro ry'ibyamamare byavutse kuri Noheli, hariho Minisitiri w'Intebe w'igihugu cya Canada wa 23, Justin Pierre James Trudeau  wavutse ku itariki 25 Ukuboza mu 1971. Kuri uyu munsi Trudeau arizihiza isabukuru y'imyaka 52 y'amavuko.

2. Ricky Martin

Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Enrique "Ricky" Martín Morales, ukomoka mu gihugu cya Puerto Rican. Yamamaye kuva mu 2009 yasohora indirimbo yise 'Living La Vida Loca' yanamuhesheje igihembo cya Grammy Award. Ricky Martin wavutse ku itariki nk'iyi mu 1971, uyu munsi yujuje imyaka 52.

3. Ann Lennox

Umuhanzikazi akaba n'umunyapolitiki, Ann Lennox, ukomoka mu gihugu cya Scotland, yatangiye kumenyekana 1983 ubwo yabaga mu itsinda rya 'Eurythmics'. Ann Lennox yavutse ku itariki nk'iyi mu 1954, kuri Noheli y'uyu mwaka yujuje imyaka 64 y'amavuko.

4. Louis Tomlinson

Icyamamare mu muziki wo mu Bwongereza, Louis William Tomlinson, wakunzwe cyane ubwo yabaga mu itsinda rya 'One Direction' ryashinzwe n'abasore batanu bari bamaze gutsinda amarushanwa ya 'The X Factor' mu 2010. Uyu munsi Tom arizihiza imyaka 32 amaze aboneye izuba rimwe na Yesu.

5. Jimmy Buffet

Umuhanzi w'umunyamerika akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Jimmy Buffet, wamamaye mu njyana ya Rock, aherutse kwitaba Imana ku itariki 1 Nzeri 2023. Iyaba akiriho Jimmy Buffet uyu munsi yari kuzuza imyaka 77 y'amavuko.

6. Stephenie Meyer

Umunyamerikakazi w'umwanditsi w'ibitabo, Stephenie Meyer, nawe ari mu byamamare byavutse kuri Noheli. Meyer yamamaye cyane kuva 2005 ubwo yandikaga igitabo yise 'Twilight' cyaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 160 z'Amadolari ndetse kikanahindurwa mu ndimi 38. Iki gitabo kandi ni nacyo cyakuwemo filime 'Twilight' yaciye ibintu. Uyu munsi Meyer yujuje imyaka 50.

7. Lee Daniels

Umunyamerika kabuhariwe mu gutunganya filime no kuziyobora, Lee Daniels, yabonye izuba ku munsi nk'uyu mu 1959. Lee Daniels azwiho kuba yarakoze filime zakunzwe zirimo nka 'Empire', 'Girl's Trip', The Paperboy' n'izindi nyinshi. Uyu munsi Lee Daniels yujuje imyaka 64 y'amavuko.

8. Dr. Anthony Fauci

Anthony Stephen Fauci ni umunyamerika w'umudogiteri wahoze ayobora ikigo cya 'National Institute of Allergy and Infectious Diseases' kuva mu 1984 kugeza mu 2022. Dr. Anthony Fauci kandi mbere y'uko ajya mu kiruhuko kizabukuru yahoze ariwe muganga mukuru muri White House wagiye akurikirana ubuzima bwaba Perezida barimo Barack Obama na Donald Trump kugeza no kuri Joe Biden.

9. Barbara Mandrell

Umuhanzikazi Barbara Ann Mandrell ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya 'Country', yabonye izuba ku munsi nk'uyu mu 1948. Barbara wafatanyije umuziki no gukina filime bikamuhira, uyu munsi arizihiza isabukuru y'imyaka 75 y'amavuko.

10. Sissy Spacek

Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi, Mary Elizabeth "Sissy" Spacek, yatangiye gukina filime mu 1976, azwiho kuba ari mu bagore bibitseho ibihembo byinshi muri Hollywood. Sissy Spacek afite ibihembo byinshi bikomeye birimo ibihembo 4 bya Primetime Emmy Awards, ibihembo bitatu bya Golden Globe Awards, ibihembo 4 bya  British Academy Film Awards hamwe n'ibihembo 2 bya Grammy Awards. Uyu munsi Sissy Spacek yujuje imyaka 74 y'amavuko.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND