Tariki ya 23 Ukuboza 2023 wari umunsi udasanzwe ku
miryango, inshuti n’abafana ba The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana
akaramata muri Eglise Vivante.
Inkuru tugiye kugarukaho ikaba ariya y’abantu bafite
amazina azwi babwitabiye uhereye kuri Tom Close wabaye ‘Parrain’ wa The Ben yinjije
mu muziki banakoranye ibihangano bitandukanye.
Hakaza Liza Kamikazi bahuriye muri ‘Rahira’ abasore bamwambariye
nka Andy Bumuntu, Christopher Muneza na Israel Mbonyi wanaririmbye mu muhango
no gusaba kwe.
Hari n’abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, Okkama, Miss
Shanel, Aline Gahongayire, Marina, Bahati Makaca, Danny Vumbi, Niyo Bosco.
N’abandi bamamaye mu bindi byiciro by’imyidagaduro nka
Boubou, Alliah Cool, Mike Karangwa, Bad Rama, Muyoboke Alex, Miss Igisabo, Miss
Josiane, Nkurunziza Aggy na Queen La Douce, Dorimbogo kimwe na Ndimbati.
Umwe mu bacuzi bagezweho b’umuziki [Producer], Element na
we ari mu bitabiye ubu bukwe nubwo bwose akorera muri 1:55AM ya Coach Gael bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.
Prince Kiiiz kandi na we ukomeje gukora ibihangano
byishimirwa na benshi unaheruka kwegukana igihembo cya ‘Best Producer’ muri
Isango na Muzika na we yitabiye , niwe iheruka gutunganya
‘Ni Forever’ ya The Ben.
Murumuna wa The Ben, Green P byari byatunguranye nyuma
y'uko atagaragaye mu muhango wo gusaba no gukwa wa mukuru we na we yitabiye ubu
bukwe.
Umuhanzi uri kuzamuka neza akanaba anafitanye isano y’amaraso
na The Ben, Shemi na we yaje kumushyigikira ndetse anafatanije na Okkama na
Chriss Eazy bafatanije kumuririmbira.
Ommy Dimpoz inshuti y’akadasohoka ya The Ben wanamuhaye
ubutaka muri Zanzibar ho muri Tanzania yaje kwifatanya na we ari muri bacye bitabiye
ubu bukwe bavuye hanze y’igihugu yanaririmbiye abageni.
The Ben na Pamella bakoze ubukwe bw'amateka bakirira abaje kwifatanya nabo muri Kigali Convention Center
Umuraperi akanaba murumuna wa The Ben, Green P wamamaye muri Tuff Gang
Junior Giti,Kabaka na Rufendeke bo muri Giti Business Group
Green P, Bahati Makaca numwe mu banyamakuru bamaze gushinga imizi muri siporo
Chriss Eazy na Okkama baririmbiye abageni mu bukwe
Ya Ntare ucunga umutekano wa The Ben muri iyi minsi mu buryo bwihariye no ku bukwe yakomeje akazi
Titi Brown na Ndimbati bari babucyereye
Miss Shanel na Aline Gahongayire uheruka kuririmba mu gitaramo cya Yago mu buryo bwanyuze benshi
Danny Vumbi umaze ibinyacumi bitari bike mu muziki yaje gushyigikira mugenzi we
Israel Mbonyi na Boubou bafitanye umushinga ukomeye w'igitaramo mbaturamugabo muri BK Arena 
Miss Gisabo wamamaye muri Miss Rwanda yaje gushyigikira mugenzi we
Abahanzi Bahati Makaca na Yvan Muziki
Marchall wo muri Marchall Real Estate ari kumwe na Mike Karangwa n'umugore we
Bad Rama na Queen La Douce ntibatanzwe
Tom Close, Ommy Dimpoz na Ishimwe Clement wo muri Kina Music
Element wo muri 1:55AM ibarizwamo Bruce Melodie na Coach Gael yashyigikiye The Ben Pamella
Alliah Cool wahaye agera ku bihumbi magana 500Frw nk'impano mu ruhame The Ben na Pamella
Okkama, Chriss Eazy na Shemi bari bishimiye kuba mu bukwe
