Mugisha Benjamin [The Ben] wamaze gutangaza ko urugo rwe na Uwicyeza Pamella ruzaba ruri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,mu gihe kitari icya kure ashobora kwizihizanya n’inshuti n’umuryango ibirori by’ubukwe muri Amerika.
Niba warakurikiranye inkuru zaranze ubukwe bwa The Ben
yaba mu buryo bw’amashusho n'ibibinyamakuru bitandukanye wabonye ko mu bazwi
babanye nta The Ben ntawavuye muri Amerika waje kumushyigikira.
Mu gihe uyu muhanzi amaze imyaka irenga 13 abarizwa muri
kiriya gihugu cy’inzozi za benshi, wibutse neza ubwo yagarukaga mu Rwanda muri
2016 akakirwa nk’umwami abafana bakubise buzuye ku kibuga cy’indege.
Nyuma akaza gukorera igitaramo cy’amateka ibihumbi birenga
10 muri Kigali icyo gihe yinjizaga abakunzi b’umuziki mu mwaka wa 2017,ageze
rwagati mu gitaramo yafashe umwanya yerekana ababyeyi bandi yungutse.
Mu magambo yumvikanye ashima byimazeyo uko bamufashe yari
umugabo n’umugore b’ababazungu ati”Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima,
igihe najyaga hariya mu by'ukuri narinzi ko nzagaruka.”
Yongeraho ati”Mfite ababyeyi hano murabizi ko ari abakozi
b’Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi
muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiye kuba mwarakoze iyo duhura.”
Aba babyeyi ntibabashije kugaragara mu bukwe bwa The Ben
baherekeje mu gitaramo bikaba bitakumvikana uburyo habaye hatari iyindi gahunda
yo kwishimira ko The Ben yasezeye ubusiribateri bataba bitabiye umunsi we w’amateka
ngo bamuhe umugisha ku ntambwe ikomeye yateye.
Sibo bonyine hari n’abahanzi bakoranye na we imyaka itari
mike Meddy na Scillah babanye imyaka itari mike bagakora umuziki yaba mu
Rwanda no hanze yarwo indirimbo bagiye bakora zikagenda zitanga umusaruro yewe
n’ubu zikaba zikiri imbere mu zica ibintu.
Hakaza kandi Lick Lick wamukoreye nyinshi mu ndirimbo ze z’amajwi,
Cedru wamutungarije amashusho atari make banahoze bahuriye ku mushinga wa Press
One.
Byihariye abo yatahiye ubukwe barimo Meddy yanaririmbiye
mu buryo bwazamuye amarangamutima ya benshi mu bukwe, Miss Rwanda 2009 Grace
Bahati.
Emmy yatahiye ubukwe muri Tanzania biganye bakanakorana
ibikorwa byinshi n’ibindi byamamare nyarwanda bituye muri Amerika biranumvikana
n’inshuti zinyuranye yagiye arema mu gihe k’ikinyacumi kirenga muri Amerika.
Kugeza no ku muvandimwe we Danny uheruka mu
Rwanda ubwo yazaga gushyingura se witabye Imana muri Kanama, icyo gihe
agatangaza ko ari The Ben wamufashije kujya guturayo n’umuryango we kandi
ashima Imana kuko yagiye ntacyo afite ariko amaze kugira umutungo urenga
Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda.
Byumvikanisha ko umunsi nk’uyu wa murumuna we w’igikundiro
utagakwiye kumucika cyane ko ubu ibintu byoroshye ushobora kuba ufite amafaranga watega
iyihuse ukahagera bidatinze.
Ibi byose bikaba bigaragaza ko byange bikunde hari
gahunda yihariye yo gukomereza ibyishimo by’ibirori by’ubukwe bwe muri Amerika
mu buryo bwihariye nubwo ibintu byinshi by’uyu muhanzi agenda avunguraho bike
by’ingenzi akaba aribyo atanga.
The Ben aheruka gutangaza ko nubwo azajya aza mu Rwanda
nk'uko bisanzwe kimwe akazanahatura mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko urugo rwe
ruzaba ruri muri Amerika ariho we n’umugore we bazaba batuye.
Kugeza ubu nta makuru y’igihe The Ben na Pamella
bazahagurukira i Kigali gusa ushingiye ku bimenyetso byose twagarutseho
haruguru n’ibindi ntabwo byaba ari keera.
TANGA IGITECYEREZO