Umuvugabutumwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Prophete Joshua Le Voyant yatunguranye mu bukwe bwa The Ben na Pamella abanyanyagizaho amafaranga arenga Miliyoni 1.5 Frw mu rwego rwo kwishimira intambwe yatewe n’aba bombi.
Uyu mugabo wavuze mu rurimi rw’Igifaransa, yavuze ko
asanzwe ari inshuti ya The Ben, biri mu byatumye ava muri Congo akaza kwitabira
ubukwe bwe bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023
muri Kigali Convention Center.
Yatanze impano ye mu ba nyuma ari kumwe n’umusore wari
umucungiye umutekano. Prophet Joshua yageze mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki
Cyumweru.
Uyu mugabo yabanje kwifashisha Noopja washinze Country
Records, ashyira mu Kinyarwanda ibyo yavugaga mu rurimi rw’Igifaransa.
Muri rusange, ijambo rye ryikije cyane ku rugendo rwe
na The Ben, kandi avuga ko muri Congo, iyo bishimiye umuntu babigaragaraza
bamunyanyagizaho amafaranga.
Uyu mugabo yasabye ko hacurangwa indirimbo ya Fally
Ipupa, ubundi atangira igikorwa cyo kunyanyagiza amafaranga kuri The Ben arenga
Miliyoni 1.5 Frw, asoje The Ben yamushimiye. Pamella yanyuzagamo agafata ku
mafaranga akayashyira kuri The Ben.
Nyuma y’iki gikorwa, Isimbi Alliance wamamaye nka
Amb.Alliah Cool yasabye umwanya maze nawe yifashishije isakosi ye yari
yitwajemo arenga Miliyoni 1.5 Frw anyanyagiza kuri The Ben arenga ibihumbi 600
Frw nk’uko yabibwiye InyaRwanda.
Alliah Cool asoje iki gikorwa, yasuhuje The Ben
amushimira ku bw’intambwe yateye. Mu ijwi rya Jimmy wabaye ‘Parrain’ wa The
Ben, yanavuze ko Alliah Cool yahaye The Ben inka.
Alliah asanzwe uri mu bagore bafite amazu meza muri
Kigali, afite ishyo ry’inka aho akamisha arenga Litro 150 ku munsi. Yatangiye
afite inka eshatu yoreraga ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, none ubu ageze ku
ifamu y’inka zirenga mirongo.
Muri rusange, The Ben yahawe inka umunani; zirimo inka ine yahawe n’imiryango yombi, Umutunzi witwa Eugene wo muri Nyagatare wamuhaye inka imwe, Godfather uzwi kuri Twitter wamuhaye inyana ebyiri ndetse n’inka yahawe na Alliah Cool.
The Ben ku munsi udasanzwe mu buzima bwe
Prophet yavuze ko yishimiye intambwe yatewe na The Ben na Pamella
Umuraperi Green-P usanzwe abarizwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yitabiriye ubukwe bw'umuvandimwe we The Ben
Umuraperi M-Izzle ari kumwe na Olvis mu itsinda rya Active
Propher Joshua yari yicaranye na Anitha Pendo mbere y'uko ajya gushimira The Ben
Alliah Cool yavuze ko yahaye The Ben arenga ibihumbi 600 Frw mu bukwe bwe mu rwego rwo kwishimira intambwe yateye
Abashinzwe umutekano wa The Ben bazanaga udufuka duto n'ibitambaro bagiye bashyiramo aya mafaranga
Jimmy wabaye Parrain wa The Ben [Uri iburyo] yatangaje ko Alliah Cool yahaye inka The Ben
Umubyeyi wa The Ben [Uri hagati] ari kumwe n'umubyeyi wa Pamella [Uri iburyo] mu bukwe bw'abana babo
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabiriye ubu bukwe afite ishimwe ku mutima nyuma y'uko amatike yari yashize mu gitaramo azakora kuri uyu wa Mbere
Muyoboke Alex ari kumwe n'umuhungu we bitabiriye ubukwe bw'umuhanzi yabereye umujyanama
The Ben yakozwe ku mutima n'impano yahawe n'umusore ufite ubumuga
Umuhanzi Niyo Bosco ari kumwe na Leandre Niyomugabo wabaye umunyamakuru wa Radio10/Tv10
Producer Bob wagiye agira uruhare ku ndirimbo nyinshi za The Ben
Danny Vumbi aherutse gushyira hanze album ye ya kane yari kumwe n'umugore we muri ubu bukwe
KANDA HANO UREBE JOSHUA NA ALLIAH COOL BANYANYAGIZA AMAFARANGA KURI THE BEN
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella
TANGA IGITECYEREZO