Kuva ku kujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2010 kugeza ku kuba indirimbo ‘My Vow’ yaciye agahigo yaranditswe na The Ben, ntawiyumvishakaga ukuntu Ngabo Medard Jorbet [Meddy] atagaragaye mu bukwe bw’inshuti ye, baruhanye igihe kinini!
Bakuranye mu miziki nk’impanga! Ku buryo usanga
umufana ukunda The Ben adakunda Meddy, ukunda Meddy adakunda The Ben mu muziki.
Ni ibintu byikoze.
Ni bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda baza imbere cyane
mu ishakiro rya Google kuva mu myaka irenga 18 bari mu muziki, byageze aho
abafana biremamo amatsinda, buri tsinda rikagenda rigaragaza ko hari ibyo uwabo
akora neza kurusha uw’abandi.
Inshuro ni nyinshi wabonye The Ben na Pamella mu ifoto
imwe, mu mashusho amwe. Ndetse, The Ben yabashije gutaha ubukwe bwa Meddy na
Mimi, banafatanya kuririmba indirimbo ‘My Vow’ yongereye igikundiro Meddy.
Hari amakuru yasohotse avuga ko The Ben ariwe wanditse
indirimbo ‘My Vow’ ayiha Meddy nk’impano yifashishije ku munsi w’ubukwe bwe na
Mimi wo muri Ethiopia.
Ubukwe bwa The Ben bwaravuzwe cyane kuva mu mezi ane ashize.
Havuzwe abahanzi b’abanyamahanga bazabwitara benshi, ariko bwarangiye Ommy
Dimpoz wo muri Tanzania ariwe wenyine ubashije kuhagera, kandi yamwemereye
ubutaka muri Zanzibar.
Mbere y’ubukwe, havuzwe amazina y’abarimo Diamond wo
muri Tanzania, Sauti Sol, umunyamafaranga Zari, Otile Brown ariko nta n’umwe
wahageze.
Mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru
bashoboraga kwitabira ubukwe bwa The Ben harimo na Meddy, ariko ntiyahageze.
Byabanje kuvugwa ko yageze mu Rwanda, mu ijoro ryo ku
wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubundi bivugwa ko yazindukiye i Kigali n’umuryango
we mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, ariko abantu
bategereje baraheba.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo The Ben
yakoraga ubukwe na Uwicyeza Pamella, hari abakwije igihuha cy’uko Meddy yamaze
kugera i Kigali, kandi ko yiteguye kuririmba mu bukwe bwa mugenzi ‘mu buryo bwo
kumutungura’.
Siko byagenze, kuko Meddy yagaragaye mu mashusho
yahujwe y’abantu babanye na The Ben babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, avuga ko atabashije kwitabira ubukwe bwa The Ben kubera impamvu z’umuryango
we n’iz’ubuzima busanzwe.
Mu ijambo yavuze, Meddy yavuze ko azirikana neza ko
itariki ya 23 Ukuboza 2023 ari 'umunsi ukomeye mu buzima bwa The Ben na
Pamella' ndetse no ku miryango yombi.
Uyu mugabo yavuze ko azi neza ko ari umwe mu bantu
babanye na The Ben 'igihe kinini'. Ati "Ndatekereza ko mu bantu babanye na
The Ben igihe kinini nshobora kuba ndimo, mbere yo kuba inshuti turi abavandimwe,
umuntu witanga cyane, abamuzi bose, bamuzi nk'umuntu witanga witangira bagenzi
be."
Meddy yavuze ko afite icyizere cy'uko mu gihe kiri
imbere azabasha kubonana na The Ben na Pamella, avuga ko atabashije kugera i
Kigali kubera impamvu z'umuryango we n'ubuzima busanzwe.
Ati "Ubu ntabwo byabashije gukunda kubera gahunda
nyinshi z'imiryango n'akazi n'ibintu bitandukanye. Gusa nishimiye, twese
twishimye."
Yabwiye The Ben na Pamella ko yishimiye byimazeyo
intambwe bateye, abifuriza kubyara hungu na kobwa, kandi bagaheka. Yungamo ati
"Urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu n'abari hafi yanyu, mu miryango n'inshuti
zanyu."
Meddy yavuze ko atabashije kwitabira ubukwe bwa The Ben kubera impamvu z'umuryango n'akazi
Ku munsi w'ubukwe bw'abo, The Ben yaririmbiye umugeni we indirimbo y'urukundo
Abarimo Okkama, Chriss Eazy na Shemi bitabiriye ubukwe banaririmba The Ben zimwe mu ndirimbo ze
Itorero Inganzo Ngari ryakiriye The Ben na Pamella ubwo binjiraga muri Kigali Convention Center
Meddy yabwiye The Ben na Pamella kuzarangwa n'urukundo
mu rugendo rw'abo rw'urugo
REBA BAMWE MU BYAMAMARE BABASHIJE KWITABIRA UBUKWE BWA THE BEN
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella
AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO