Kigali

Umubyeyi wa Pamella yahawe igikombe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2023 15:32
0


Umubyeyi wibarutse Uwicyeza Pamella yahawe igikombe n’ababyeyi b’inshuti ze, bamushimira uburere n’indangagaciro yatoje umukobwa we warushinze n’umunyamuziki Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu ndirimbo zitsa ku rukundo.



Yashyikijwe iki gikombe n’ababyeyi batatu bari bahagarariye abandi mu birori byiza byaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC).

Byasabye ko hategurwa ameza arenga 300, aho buri imwe yari yicayeho abantu 10 kugirango abantu babashe kubona aho kwicara muri ubu bukwe.

Ameza yashize, bituma hari bamwe mu bantu cyane cyane abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro batabashije kubona aho kwicara.

The Ben na Pamella bakoreye ubukwe muri ‘Salle’ enye za Kigali Convention Center ziteranyije, aho bivugwa ko nibura agace kamwe ku munsi gakodeshwa Miliyoni 6 Frw ku munsi.

Mbere y’uko ashyikirizwa iki gikombe, umubyeyi wa Pamella yafashe ijambo ryiganjemo gushimira ababatahiye ubukwe ndetse n’abana baberetse ibirori.

Ati “Turanezerewe cyane ku bw’ibirori byiza Imana yaduhaye. Mbanje gushima Imana mbere ya byose, kuko Imana yakoze ibikomeye turanezerewe. Ndashima Imana ku byiza Imana ikoreye abana bacu uyu munsi…”

Yasabye Imana kurinda The Ben na Pamella batangiye 'ubuzima bushya'. Abwira The Ben na Pamella kwiragiza Imana muri uru rugendo rushya batangiye.

Ati "Ndabashimiye rero uburyo mwitwaye neza, mukabasha kwigaragaza mu kereka imiryango yombi ibirori. Pamella ndagushimira cyane."

Uyu mubyeyi yavuze ko yateguriye urugo rwa The Ben impano y'imbuto mu rwego rw'igisobanuro cyo kuzagira ubuzima bwiza, kubyara bagaheka.

Ati "Iyi mpano iriho imbuto zitandukanye. Izo mbuto mu rugo zirakenewe, imbuto zifite ubusobanuro bwiza, mbese icyo bakeneye cyose mu buzima bazakibone, mu rubyaro, mbese buri kimwe cyose Imana izabahe umugisha." 

Ababyeyi bahagarariye abandi bahaye igikombe umubyeyi wa Pamella. Handitseho hati “Imana iguhe umugisha. Turagukunda.”


Ukwibyara gutera ineza! Umubyeyi wa Pamella yamushimiye kwitwararika kugeza amweretse ibirori by'urwibutso mu buzima bwe 

Umubyeyi wa Pamella yashimye umukwe we The Ben, asabira urugo rw'abo umugisha  


Umunyamuziki Israel Mbonyi ari kumwe Mushyoma Joseph [Uri hagati] washinze East African Promoters (EAP)


Aristide Gahunzire ari kumwe n'umuhanzikazi Marina wo muri The Mane


Umunyemari Bad Rama ari kumwe na La Douce wo muri Kigali Boss Babes


Miss Igisabo yari mu bihumbi by'abantu batashye ubukwe bwa The Ben na Pamella


Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari, Amb. Alliah Cool yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella 


Umuhanzikazi Nirere Shanel ndetse na Aline Gahongayire bitabiriye ubukwe

 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYAVUZWE N’UMUBYEYI WA PAMELLA

 ">


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa TheBen na Pamella bwabereye muri KCC

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND