Kigali

‘Parrain’ wa The Ben ‘inshuti y’akadasohoka’ yamwemereye kumwubakira inzu mu mahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2023 11:13
1


Bisa n’aho The Ben yorohewe no guhitamo ‘Parrain’! Kuko yahisemo Jimmy, inshuti y’akadasohoka bagendanye urugendo rw’imyaka 15 wamwinjije mu bushabitsi bwatumye aba umuhanzi mu bahanzi batunze, kandi amucira inzira ahantu hanyuranye.



Ijambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center ryumvikanishije ko ‘The Ben ari umuhungu we mu yandi magambo.

Ni umwe mu nshuti za The Ben zitavuzwe cyane mu itangazamakuru. Kuko ari umwe mu bagiye bamutera inkunga inyuma y’amarido, akabikora mu rwego rwo gukomeza ubushuti no gufasha uyu muhanzi kwisanga ku ruhando mpuzamahanga-Niko inshuti z’aba bombi zivuga.

Hari n’abajya kure, bakavuga ko Jimmy wabaye ‘Parrain’ wa The Ben, ari umwe mu banyamafaranga b’abatunzi ‘bihagazeho’.

Hari umwe mu baherutse kubwira InyaRwanda, ko mu minsi ishize Jimmy yitanze arenga Miliyari 1 Frw yifashishijwe mu kubaka urusengero asengeramo i Kigali.

Jimmy yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ubwo yagaragara ariwe ‘Parrain’ wa The Ben mu muhango wo gusaba no gukwa, wabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, ubera mu busitani bwa Jalia mu Karere ka Gasabo.

Ubwo umuhango wo gutanga impano waganaga ku musozo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mugabo yafashe indangururamajwi, avuga ko yagendanye ubuzima bwiza n’ubukomeye na The Ben amushimira intambwe yateye mu buzima bwe.

Jimmy yavuze ko kuri we tariki 23 Ukuboza 2023 ari 'umunsi ukomeye ku bavandimwe banjye The Ben na Pamella'. Yavuze ko asanzwe akorana na The Ben mu buzima busanzwe, kandi bamaranye imyaka itari mike.

Yisunze Bibiliya, yavuze ko urugo n'amatungo ubihabwa n'ababyeyi, ari nayo mpamvu nawe yiyemeje kubaka inzu mu kibanza yahawe na Ommy Dimpoz muri Zanzibar.

Ati "Hari umuvandimwe wamuhaye ahantu, nanjye nk'umubyeyi wawe nzahubaka. Nzahubaka inzu, kugirango aba bantu bazabeho neza, nzamubaha hafi. Imana nidufasha tukaba tukiriho ntacyo uzabura, ntacyo uzamburana."

Nyuma yo kuvuga iri jambo, Jimmy yahamagaye abiganjemo ibyamamare n’abandi basanzwe bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ommy Dimpoz yavuze ko yahaye The Ben ubutaka afite muri Zanzibar mu rwego rwo gushimangira ubushuti bafitanye.

Yavuze ko yahagaritse gahunda zose yari afite mu mpera z'Ukuboza 2023 birimo nk'akazi k'umuziki, akazi ke gasanzwe n'ibindi, kugirango 'mbe mpari kuri uyu munsi w'abo'.

Dimpoz yabwiye The Ben na Pamella ko adashidikanya ku rukundo bafite Tanzania, ari nayo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza afite muri Zanzibar. Uyu musore yavuze ko asanzwe afite ubutaka bunini muri Zanzibar, avuga ko azaha The Ben ikibanza. 

Jimmy asanzwe ari inshuti y'akadasohoka, yamwinjije mu bushabitsi bwatumye uyu muhanzi aba mu batunzi 

The Ben yakunze kuvuga ko yakunze Pamella kuva ku munsi wa mbere bahuriyeho

Jimmy wabaye Parrain [Uri uburyo] ubwo yashimiraga Alliah Cool nyuma y'uko ahaye urugo rwa The Ben arenga ibihumbi 500 Frw 

Jimmy [Wegereye The Ben] yavuze ko yiteguye gushyigikira The Ben mu buzima bwose 

Jimmy [ubanza ibumoso] yatangaje ko azubakira The Ben inzu mu kibanza yahawe na Ommy Dimpoz muri Zanzibar





UMUBYEYI WA THE BEN YAMUHAYE IMPANO YIHARIYE MU BUZIMA BWE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa TheBen na Pamella

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bonheurbeni123@gmail.com11 months ago
    Ubusanzwe Jimmy ni muntu ki ? Uzadushakire amakuru ye neza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND