Kigali

Ommy Dimpoz yahaye The Ben ubutaka afite muri Zanzibar-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/12/2023 10:30
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania, Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] yahaye ikibanza mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] mu rwego rwo gushimangira umubano wabo warandarenze kuva mu myaka 10 ishize.



Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, ubwo yari mu  bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabereye muri Kigali Convention Center.

Ommy Dimpoz ari i Kigali kuva ku wa Kane w'iki Cyumweru, kandi aherutse kubwira itangazamakuru ko ashaka kugira ibihe byiza mu mpera z'uyu mwaka ari mu Rwanda.

Ubwo yari afashe ijambo, Dimpoz yavuze ko atewe ishema no kuba ari umwe mu bahamya b'urukundo rwa The Ben na Pamella rwagejeje ku kwiyemeza kurushinga.

Ati "Nishimiye kuba ndi hano ndetse no kuba umwe mu bahamya b'umunsi w'aya mateka, ku bwa Mukuru wanjye The Ben ndetse na Mushiki wanjye Pamella. Mbabwije ukuri, aba bombi ni inshuti zanjye, buri uko baje muri Tanzania ni njye ubakira."

Ommy Dimpoz yavuze ko yahagaritse gahunda zose yari afite mu mpera z'Ukuboza 2023 birimo nk'akazi k'umuziki, akazi ke gasanzwe n'ibindi, kugirango 'mbe mpari kuri uyu munsi w'abo'.

Dimpoz yabwiye The Ben na Pamella ko adashidikanya ku rukundo bafite Tanzania, ari nayo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza afite muri Zanzibar. Uyu musore yavuze ko asanzwe afite ubutaka bunini muri Zanzibar, avuga ko azaha The Ben ikibanza.

Akimara kuvuga iri jambo yahise agenda asuhuza The Ben, Pamella ndetse na 'Parrain we' Jimmy. Abwira The Ben ati "Ndizera ko nawe uzabikora nkanjye."

Ommy Dimpoz aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w'inshuti ye ukunze kujya kenshi muri Tanzania.

Ati "Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo, we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda'.

Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry'indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w'umutima mwiza, uca bugufi.

Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben yamufashije kwandika indirimbo yitwa 'Yanje' yakoranye na Seyi Shay.

Ati "Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa 'Yanje'. Niwe wamfashije kwandika amagambo y’ikinyarwanda y'iriya ndirimbo."

Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo 'I got you'. Ati "Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y'Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].”

Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022 yayise 'Dedication' iriho n'izindi ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi barimo nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y'Epfo, Nandy wo muri Tanzania n'abandi. Iriho indirimbo 15.     

Ommy Dimpoz yumvikanishije ko umubano we na The Ben ushingiye ku buvandimwe n'ubumuntu byatumye ahagarika gahunda zose yari afite mu Ukuboza 

Ommy yavuze ko mu bihe bitandukanye yakira The Ben na Pamella muri Tanzania, byatumye yiyemeza kubaha ubutaka afite muri Zanzibar 

Umubyeyi wa The Ben [Uri hagati] yashimye Imana yarinze umuryango we 

Ommy Dimpoz [Uri hagat] ari kumwe na Ishimwe Clement washinze Kina Music [Uri iburyo]ndetse na Tom Close [Uri ibumoso] wabaye Parrain wa The Ben mu rusengero 

The Ben na Pamella bakase umutsima (Cake) uri mu ishusho yihariye wahanzwe na House of Cake 

The Ben bahamije isezerano ry'imbere y'Imana n'abantu bahuriza ibihumbi by'abantu muri Kigali Convention Center 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA OMMY DIMPOZ MU BUKWE BWA THE BEN

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND