Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiye ibirori by’ubukwe bwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella.
Ku mugoroba wo kuwa 23 Ukuboza 2023 nk'uko byari biteganijwe
nibwo The Ben na Uwicyeza hamwe n’imiryango yabo bakiye abashyitsi baje
kwifatanya nabo mu bukwe bwabo.
Uyu ukaba aribwo The Ben na Uwicyeza Pamella bahamije
isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Eglise Vivante.
Nyuma nibwo abaje kubashyigikira bagiye kubakirira muri
Kigali Convention Center [KCC] ahari hateraniye abantu benshi bazwi mu
myidagaduro nyarwanda.
Ariko na none inararibonye mu bya politiki n’ibikorwa
by’umutekano, Gen (Rtd) James Kabarebe ari mu bitabiye ibi birori anaha umugisha
wa kibyeyi urugo rushya rw'aba bombi.
Nk'uko bigaragara mu mashusho n’amafoto yagiye afatwa, The
Ben na Pamella bakozwe ku mutima no kumubona.
The Ben na Pamella babaye umugabo n’umugore nyuma y’urugendo
rurerure rw’urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2019, muwa 2021 bakemeranya ko
bazabana mu birwa bya Maldives aho uyu muhanzi yambikiye impeta y’integuza
Pamella.
Muri Kanama 2022 aba bombi baje kandi gusezerana imbere y’amategeko, ku wa 15 Ukuboza 2023 akaba aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani Jalia i Rusororo.
TANGA IGITECYEREZO