Kigali

Willy Gakunzi yamuritse igitabo cy'amateka ye kirema ibyiringiro abari mu buzima busharira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2023 1:49
0


Umuramyi akaba n'Umuvugabutumwa, Willy Gakunzi Makuza, yamuritse igitabo cye cya mbere gikubiyemo inkomezi ku bantu bari mu buzima busharira.



Ni igitabo yise "When Light Fades Away Hope Remains", kikaba gifite amapaji 230. Cyacapiwe muri Canada, mu mujyi wa Toronto mu icapiro (Publishing house) riri mu akomeye ku isi, rikaba riyobowe na Raymond Aaron ari nawe wanditse ijambo ry’ibanze (Foreword) ry'iki gitabo cya Willy Gakunzi.

Willy M Gakunzi winjiye mu kwandika ibitabo, asanzwe ari Umuyobozi w'umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza, Heart of Worship in Action Foundation, ufite icyicaro muri Canada, ariko ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye bigakorerwa mu Rwanda n'ahandi.

Iki ni cyo gitabo cya mbere asohoye, ariko avuga ataricyo cya nyuma. Ati "Usibye kwandika 'Thesis' ndangiza kaminuza, nari ntarandika igitabo". Avuga ko kwandika igitabo bifite ibisobanuro byinshi kuri we, cyane cyane, iki gitabo yasohoye. Ati "Ni uburyo bwo kwivugira amateka yawe (telling and owning your own story)".

Willy Gakunzi ati "Ariko kandi ni ugishyiraho urufatiro abanjye ndetse n'abatwigiraho ko bishoboka. Ni n'uburyo bwo gusigasiga amateka arimo ibintu byinshi kugira ngo abadukomoka ho batazayumvira ahandi kandi bakuyumva ukutariko".

Umwanditsi w'iki gitabo giherutse kumurikirwa muri Canada, Willy Gakunzi yasobanuye byinshi mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda. Yavuze uko yagize inganzo yo kucyandika, ubutumwa nyamukuru bukubiyemo ndetse anavuga uko abashaka kukigura bakibona.

InyaRwanda: Inganzo yaje gute kugira ngo wanzure kwandika iki gitabo? Gihuriye he na Willy?

Willy Gakunzi: Naje gusanga mu muntu hahishemo ubutunzi bwinshi (potential). Usanga tutamenya neza ibyo dushoboye, bigasabako hagira ikintu kitubaho kikadukangura.

Navuga ko inganzo yari indimo ariko ntabizi, kugeza aho amateka yanjye yagiye abamo ibintu byinshi, urukundo, kubara abawe n'ibyawe, kuba mu bihugu bitandukanye, gukorera mu bihugu bitandukanye. Noneho uruhurirane rw'ibyo bintu byose bisa naho bikoze ku ndiba y'ibindimo byose, birabira kugeza aho bitangiriye gusoka.

Iki gitabo rero, ni amateka ya Willy, kuva mu bwana bwe, uko ubuzima n'ibihe byagiye bibisikana, bikamugira uwo ari we. Ni ubuhamya ko ejo hacu hashize atari iherezo. Aho wahera hose, ibyo wacamo byose, hari ubutunzi -urumuri rutanga ibyiringiro- budufasha gukomeza kubaho kandi tugakora ibyo tutatekerezaga ko bishoboka.

InyaRwanda: Dusobanurire uko haba hakiri icyizere igihe urumuri rwazimye? Ubihuza gute n'ubuzima busanzwe abantu bacamo?

Willy Gakunzi: Ubuzima muri rusange, ni uruhererekane rw'ibihe (a series of experiences and events). Ibyo biha bitugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza. Uko twitwara cyangwa se ibyemezo dufata nyuma yibidushikira byose, ni byo bitanga icyerekezo cy’ejo (the meaning we attach to events that happen to us and the decision we make, determine our actions for tomorrow).

Urumuri dufite muri twe ni umuyobozi udufasha gufata ibyemezo byiza. Iyo rero twaciye mu bigoye cyane, nko kubura uwawe, kenshi mu mitekerereze yacu bisa n'aho ubuzima bwahagaze. Ariko iyo twemereye urumuri muri twe, ibyiringo ko bigishoboka, bidufasha kongera kubaho.

InyaRwanda: Ni iki ubona abazasoma iki gitabo bazakuramo. Ni nde kigenewe by'umwihariko?

Willy Gakunzi: Ubutumwa nyamukuru ni uko abasoma iki gitabo bongera kumenya ko hari ibyiringiro ko bishoboka nubwo ubuzima bwaba bushyaririye. Imana ya mbere y’ibibazo, iracyari ya Mana na nyuma y'ibibazo. Ikindi ni uko, aho waba uri hose, iyo wemereye urumuri kutazima, ntaho utagera.

Aho navukiye, aho nabaye, n'ibyo naciyemo, ni ubuhamya ko ntaho utava ntanaho utagera. Ku yandi makuru arambuye, ni byo abamaze gusoma igitabo bavuga, twayasanga HANO. Wanasoma Chapter One ku buntu ugiye kuriyi site.

Iki gitabo cyacapiwe mu icapiro riyobowe na Raymond Aaron umwe mu 10 ba mbere mu nzu mpuzamahanga New York Times (He is the top 10 New York Times Bestselling Author). Kiboneka ku Isi hose unyuze kuri Amazon. Kandi HANO ubashe kukigura.

Ni igitabo Willy Gakunzi avuga ko ari amateka ye. Uyu mugabo yanyuze mu buzima busharira  nyuma yo kubura umufasha we witabye Imana mu 2018, asigarana abana babiri babyaranye. Imana yahagararanye nawe muri ubwo buzima, avoma ibyiringiro mu Mana.


Willy Gakunzi yinjiye mu kwandika ibitabo ahera kuri "When Light Fades Away Hope Remains"

Ubwo Willy Gakunzi yamurikaga igitabo cye cya mbere


Abasomye iki gitabo cya Willy Gakunzi banyuzwe n'inyigisho zirimo


Willy Gakunzi yasobanuye byimbitse impamvu yanditse iki gitabo


Iki gitabo cy'umwanditsi w'umunyarwanda wagisanga kuri Amazon


Umuramyi akaba n'umuvugabutumwa Willy Gakunzi yinjiye mu kwandika ibitabo


Willy Gakunzi abitse iwe mu rugo igikombe mpuzamahanga yegukanye mu 2021


Willy Gakunzi n'umuryango baboneyeho kwifuriza abantu bose kuzagira Noheli nziza n'umwaka mushya muhire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND