Kigali

Umuramyi Celine Uwase yasoje Kaminuza anavuga ku gikombe yegukanye ku rwego rw'Igihugu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/12/2023 23:46
0


Umuramyi Celine Uwase ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, asoje umwaka wa 2023 ari mu mashimwe aremereye dore ko abashije gusoza Kaminuza ndetse akaba yaranawegukanyemo igikombe ku rwego rw'Igihugu.



Celine Uwase amaze gukora indirimbo eshanu mu muziki usingiza Imana amazemo myaka ibiri. Izi ndirimbo ni "Hana" yamwinjije mu muziki, "Igitonyanga", "Umugambi", "Inzira" na "Ubwami Bwawe". Tariki 11/10/2021 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere "Hana".

Ni umwe mu batazibagirwa umwaka wa 2023 kubera ibihe byiza yawugiriyemo birimo gukora indirimbo ebyiri zakiriwe neza, "Inzira" na "Ubwami Bwawe" yashyize hanze mu masaha micye ashize. Muri 2023 yegukanyemo kandi igikombe ndetse anasoza Kaminuza.

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 ni bwo Celine Uwase yashyikirijwe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri ULK Gisenyi mu bijyanye n'Icungamari. Ni intambwe yamushimishije cyane, ati: "Ndumva ibyishimo byuzuye mu mutima wanjye. Amashimwe yo ni menshi sinabona uko nabisobanura."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwase yashimye Imana yabanye nawe ikamurinda muri byose, ababyeyi be n'abavandimwe bakoze igishoboka cyose ku bwe n'inshuti ze zamweretse urukundo, bakabana nawe. Ati: "Ndashimira n'abarezi bampaye ubumenyi".

Avuga ko yiteguye gukoresha ubumenyi yakuye mu Ishuri kugira ngo "buzangirire akamaro ndetse ngirire akamaro n'abandi". Yunzemo ati: "Ubwo Imana impfashije ngasoza amasomo, ngiye gukora umuziki neza cyane kandi Imana izamfasha".

Celine Uwase asoje 2023 yibitseho igikombe ku rwego rw'Igihugu


Celine Uwase yitwaye neza mu irushanwa rya Ndi Umunyarwanda mu cyiciro cyo kuririmba n'imivugo. Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano, Minisiteri y’Ubumwe bw‘Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, umuryango Rosa Luxemburg Foundation, Unity Club n’abandi.

Abanyeshuri 300 ni bo bahatanye mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na Kaminuza 20. Ku rwego rw’ishuri hahembwe abanyeshuri 180. 40 muri bo ni bo bakomeje ku rwego rw’Igihugu. Muri batanu bahembwe ku rwego rw'igihugu harimo na Celine Uwase usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, yabashije kwegukana umwanya wa kane ku rwego rw'igihugu abicyesha indirimbo yihariye yahimbiye iri rushanwa. Yahawe igikombe giherekejwe n'ibahasha y'amafaranga.

Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu Ntara y'Iburengerazuba ahize abandi banyeshuri bose baho biga muri Kaminuza. Icyo gihe yashyikirijwe ishimwe na Hon Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza akaba na Visi Perezida wa mbere wa Unity Club.

Celine Uwase yabwiye inyaRwanda uko yiyumva kuba asoje 2023 yanditse aya mateka. Ati "Niyumva nk'umunyamahirwe ndetse nkumva ko Imana iri kumwe nanjye inshigikiye. Igikombe nabonye icyo gisobanuye ku muziki wanjye ni uko nshoboye, nta bwoba nkwiye kugira mu byo ndi gukora, kandi ko Imana ta kure itangeza".

Celine akunzwe cyane mu ndirimbo "Umugambi" yashyize hanze mu mpera z'umwaka wa 2022. Ni indirimbo y'ubutumwa bukomeye bubwira abantu ko Imana yabaremye ifite umugambi. Ati "Ese ko yaduhaye umwana wayo ikunda, izabuzwa n'iki kumuduhana n'ibindi!. Mwana w'umuntu reka kwiganyira, Imana yakuremye igufiteho umugambi".

Mbere y'uko umwaka wa 2023 urangira, ku munsi yahereweho impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ni bwo yashyize hanze indi ndirimbo nshya y'amashusho yise "Ubwami Bwawe". Ni indirimbo yifashishijemo bagenzi be barimo Nice, Dino na Fofo usanzwe ari umuvandimwe we.


Celine Uwase mu mashimwe menshi yo gusoza Kaminuza


Akimara gusoza Kaminuza yahise ashyira hanze indirimbo nshya "Ubwami bwawe"


Amaze gukora indirimbo eshanu mu myaka ibiri amaze mu muziki


Celine Uwase (na bageni be babiri bamufashaga) yabaye uwa mbere mu Ntara y'Iburengerazuba ashyigikiriza ishimwe na Hon Marie Solange Kayisire


Mu gushimira Celine n'itsinda rye hari abayobozi mu nzego zitandukanye


Igikombe Celine Uwase yegukanye mu marushanwa ya "Ndi Umunyarwanda Competition 2023"


Celine Uwase mu bitwaye neza mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda Competition 2023


Ubwo Celine Uwase yashyiraga akadomo ku masomo ya kaminuza

REBA INDIRIMBO NSHYA "UBWAMI BWAWE" YA CELINE UWASE


REBA INDIRIMBO "UMUGAMBI" YA CELINE UWASE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND