Kigali

Abubatsi b’Amahoro basangiye Noheli n’abana bahemba abatsinze neza – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/12/2023 1:12
0


Umuryango w’Abubatsi b’Amahoro urajwe inshinga no gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda rutekanye, wifatanije n’abana usanzwe ufasha mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, uboneraho no guhemba abatsinze neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2022-2023.



Mu gihe habura amasaha macye ngo abakristu bizihize umunsi mukuru w’Ivuka rya Yesu/Yezu uzwi nka Noheli, umuryango w’Abubatsi b’Amahoro bishyize hamwe ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu, bahembye abana bitwaye neza mu bizamini bya Leta, baboneraho no gusangira n’abandi basanzwe bafasha iminsi mikuru isoza umwaka.

Umwe mu bashinze Abubatsi b’amahoro akaba n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Bazubagira Kabera Appoline yabwiye InyaRwanda ko iki ari igikorwa ngarukamwaka basanzwe bakora mu rwego rwo gushimira abana batsinze neza ari na ko batera ishyaka abandi.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyateguwe ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu igenamigambi ryacu ry’umwaka. Ubundi umwana iyo yakoze neza arashimwa. N’ubusanzwe umuntu wese wakoze neza kumushima, ni uburyo bwo kumutera umwete ndetse no kubwira abasigaye inyuma ngo gukora neza bigira ingaruka nziza.

Iki gikorwa tugitegura duteganya guhemba abana batsinze by’indashyikirwa. Ntabwo tureba ku manota gusa tureba no ku bitwaye neza kuko ni abana tuba twarafashije no guhindura imyumvire ndetse n’imitekerereze.”

Yakomeje avuga ko iyo bateguye igikorwa nk’iki batumira abandi bana kugira ngo babereke ko byose bishoboka, haba guhinduka ndetse no gutsinda neza, banabatera imbaraga zo kurushaho kwitwara neza.

Abubatsi b’Amahoro bafatanije n’umuryango washinzwe na Alphonsine Anderson utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahembye abana 10 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, ndetse n’ibisoza amashuri yisumbuye.

Mu bana bujuje, harimo uwitwa Ahishakiye Heaven wa Kicukiro wagize amanota 54/54 mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange (Troncommun), hakaza Abijuru Lune wa Kicukiro wagize 54/54, Iracyadukunda Akariza Aqueline w’i Musanze wagize 30/30 mu mashuri abanza;

Niyoyera Pascaline wa Gasabo wagize 54/54, Igiraneza Bizimana Patience w’i Rwamagana wagize 60/60 asoza ayisumbuye, ndetse na Byiringiro Jacques w’i Karongi wasoje ayisumbuye hamwe n’amanota 60/60.

Abandi batsinze neza harimo Yamfashije Noella wagize 25/30, Igihozo Jeanette w'i Rulindo wa 45/54, Abijuru Lune wagize 39/54, Niyomugabo Jean wa Kamonyi wagize 49/54 n'uwitwa Irikumwenatwe Jacques wa Karongi wabonye 52/60.

Mu nyigisho zishyigikiwe n’Ijambo ry’Imana zatanzwe n’umubyeyi witwa Christine, hari hakubiyemo ubutumwa bwo kumvisha aba bana ko nubwo bahura n’ibigeragezo bikomeye, badakwiye kwishora mu ngeso mbi cyangwa ngo bajye mu mihanda, ahubwo bakwiye guhora bumvira bakitwara neza muri byose.

Christine, yifashishije inkuru ya Yozefu iboneka muri Bibiliya, mu gitabo cy’Itangiriro:39:7-15, aho Yozefu ageragezwa bikomeye ariko agakomeza kumvira Imana muri byose kugeza igihe abereye ukomeye.

Alphonsine watangije umuryango “Rising Above the Storms” ufasha abana babaga ku mihanda ndetse n’ababuze ubushobozi bwo kujya mu ishuri, yabwiye Inyarwanda ko yashinze uyu muryango nyuma yo kuba mu buzima bugoye abitewe n’uko ababyeyi ndetse n’abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ku bw’amahirwe akaza kubona buruse ya Leta na nyuma yaho akabona akazi keza. Kuri ubu, we n’umugabo we batuye muri Amerika aho bamaze imyaka irenga 10.

Yatangaje ko batangiye gukorana n’Abubatsi b’Amahoro mu 2017, kandi ko bishimira ko kugeza uyu munsi bakorana neza mu bijyanye no gufasha aba bana kubaho neza ndetse no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Igiraneza Bizimana Patience usoje amashuri yisumbuye n’amanota 60/60, yashimiye Abubatsi b’Amahoro bamufashije bakamwishyurira ishuri, kandi ahamya ko kuba yari asigaye yishyurira amafaranga y’ishuri ku gihe biri mu byamufashije kwiga neza no kugera ku musaruro ushimishije.

Yasabye abana bagenzi be bakiri mu ishuri kwiga bafite intego kandi bakayiharanira, kwiga bashyizeho umwete, kwirinda ibishuko no kwizera Imana yo ishobora byose.

Heaven uri mu wa kane w’amashuri yisumbuye, yavuze ko yahuye n’uyu muryango mu 2022 ubwo yari agiye mu mwaka wa gatatu ahangayitse cyane yibaza aho amafaranga y’ibisabwa byose azaturuka. Ariko nyuma y’uko ahuye n’Abubatsi b’Amahoro, avuga ko yashoboye kwitegura ikizamini neza ari nabyo byamufashije gutsinda neza akabona n’ishuri ryiza.

Kugeza ubu, umuryango w’Abubatsi b’Amahoro ukorana n’abana bari mu byiciro bitatu, harimo abo baha ubujyanama ariko bakaba bafite iwabo bashobora kubitaho, abo baha ubujyanama bagasubira mu ishuri ariko bafite indi miryango ibishyurira ndetse n’abana baha ubujyanama bamara guhinduka bagasubira mu ishuri bakabarihira amafaraga y’ishuri n’ay’ibindi bikoresho ndetse rimwe na rimwe bagatera inkunga imiryango yabo kugira ngo ibone uburyo bwo kubatunga.

Umwe mu bashinze umuryango w’Abubatsi b’Amahoro, Appoline yasoje abwira abanyarwanda bose ko guhinduka kw’abana baba mu buzererezi gushoboka cyane. 

Yashimangiye ko amakimbirane yo mu muryango agira ingaruka zikomeye cyane ku bana, avuga ko abana 100% baba ku mihanda ari abana bafite ibikomere batewe n’imiryango. Yakanguriye abanyarwanda kwita ku bana bafite ibyo bibazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.


Abana bitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku gisobanuro cya Noheli


Bari bizihiwe cyane


Bahawe inyigisho zibakangurira kwirinda kwishora mu buzererezi no mu ngeso mbi


Appoline uri mu bashinze Abubatsi b'Amahoro yabwiye aba bana ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko kujijuka


Alphonsine washinze umuryango utera inkunga abana babuze ubushobozi bwo kwiga n'abavuye ku muhanda, yabwiye abitabiriye ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite uyu munsi


Alphonsine yari yazanye n'umugabo we, Math


Abana batsinze neza bahembwe ibikapu



Basangiye umutsima wo kwifurizanya iminsi mikuru myiza isoza umwaka ndetse n'umwaka mushya muhire wa 2024



Abari aho bose basangiye amafunguro yari yateguwe



Abana muri rusange bishimiye iki gikorwa

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND