Kigali

Batuweho umugisha! The Ben na Pamella basezeranye imbere y'Imana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2023 17:14
0


Umuhanzi w'indirimbo zitsa ku rukundo, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yasezeranye imbere y'Imana n'umugore we Uwicyeza Pamella.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante ku i Rebero muri Kigali. Umubyeyi wa The Ben asanzwe asengera muri uri rusengero ruherereye ku musozi wa Rebero.

Bishop Gataha Straton wo muri iri torero, yavuze ko 'uyu munsi ari ukwizihiza ibyo Imana yakoreye The Ben na Pamella'. Yabwiye Abakristu gufatanya n'uyu muryango mushya kwizihiza kwunga ubumwe binyuze mu Mana.

Abanyamuziki baririmbanye muri uyu muhango, bitaye cyane ku ndirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, byageze ubwo banifashisha indirimbo 'Umwami ni Mwiza' James na Daniella bakoranye na True Promises.

The Ben yahamije isezerano rye ashyigikiwemo n'abiganjemo abanyamuziki barimo nka Andy Bumuntu, Christopher, Igor Mabano n'abandi.

Ni mu gihe 'Best Man' we ari Tom Close. Mu gihe cyo gusaba no gukwa kwe, 'Best Man' yari Jimmy, inshuti y'igihe kirekire yanamwinjije mu bushabitsi.

Umuyobozi wa Eglise Vivante mu Rwanda, Pastor Edmond Kivuye yigishije ijambo ryubakiye ku kubwira The Ben na Pamella kuba umwe mu rugo. 

Hari nk'aho yagize ati "Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk'uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira?".

Edmond yavuze ko urugo rwatangijwe n'Imana, kandi ko buri wese akwiye kubaza azi neza uburyo akwiye kurwitwaramo.

Yisunze Zaburi ya 23: 5 hagira hati "Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara..."

Yavuze ko kuba hari abakomeretse mu rukundo, bitavuze ko 'urugo atari umugisha w'Imana'. 

Edmond yagaragaje ko abikuyemo urushako, ahanini bituruka ku binyoma bya Satani, kuko 'urugo ari rwiza'. Ati 'Urushako ni umugisha. Ariko Kugirango bigende neza, hadi imbaraga dukeneye, ni imbabazi z'Imana."

Edmond yabwiye The Ben na Pamella ko buri wese ataramenya undi neza, bityo ko uko iminsi yicuma buri wese azamenya undi. Yavuze ko gukunda ari ibya buri wese atari 'iby'abazungu gusa'.

Edmond yatuye umugisha ku rugo rwa The Ben na Pamella, abasaba kuzakundana mu nzira zose. Ati 'Tubisenze mu Izina rya Yesu, umwami n'umukiza wacu."

The Ben abajijwe niba ntacyatuma atarushinga n'umugore we Pamella, yavuze ati 'ntacyo'. Isezerano rya Pamella ryubakiye ku kubwira The Ben ko azamukunda, kandi azamugandukira, akamugira n'inama.

Yamubwiye ko azamukunda 'mu bihe n'ibyiza kugeza Yesu aje kutujyana'. Ati "Mbivuze mu Izina rya Data n'irya mwukawera".

Yabwiye The Ben ko ari inshuti ye, kandi ko kuzabana nawe ubuzima bwe bwose ari icyifuzo cy'ubuzima bwe. Yamubwiye ko amakunda cyane 'kandi nawe urabizi'.

Pamella yabwiye The Ben ko afite umutima wihariye, watumiye 'ibihumbi by'abantu baza hano kudushyigikira'. Edmond ati "Ayo ni amagambo yabo, aho amubwira ko azamukunda kandi iteka ryose".













Miss Uwicyeza Pamella ubwo yari agiye kurahirira imbere y'Imana kuba umugore wa The Ben

Pasiteri yasabiye umugisha The Ben na Pamella biyemeje kurushinga

Tom Close yambariye The Ben mu bukwe

Kuva ubu Pamella yabaye umugore wa The Ben imbere y'Imana



The Ben yaje mu modoka ya Akagera Motors



Sherrie Silver yitabiriye ubukwe bwa The Ben




Ababyeyi nabo bari baje mu isezerano ry'abana babo



Abaririmbiye The Ben na Pamella mu bukwe bwabo.








Ahabereye ubukwe bwa The Ben na Pamella.

THE BEN NA PAMELLA BAKASE UMUTSIMA WIHARIYE MU BUKWE BW'ABO

">

THE BEN NA PAMELLA BAHAWE AKAYABO K'AMAFARANGA ARENGA MILIYONI 2

">

Kanda hano urebe menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabaye kuri uyu wa Gatandatu

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND