Kigali

Tujyane ku rusengero The Ben na Pamella bagiye gusezeraniramo imbere y'Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/12/2023 13:36
0


Mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Rebero niho hagiye kubera ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana.



Ku wa 31 Kanama 2022, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku mazina ya The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 15 Ukuboza 2023, ni bwo The Ben yasabye ndetse anakwa Uwicyeza Pamella ndetse imiryango yabo, inshuti n'abavandimwe bombi barabashyigikira mu muhango wabereye mu busitani bwa Jalia buherereye hafi ya Intare Arena.

None kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella bagiye gusezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Rebero.

Misa yo gusezeranya The Ben na Pamella iratangira saa munani z'amanywa dore ko mu aya masaha ya mu gitondo hari harimo kubera imirimo yo gusukura no gutaka uru rusengero rugiye kuberamo ubukwe butegerejwe n'abantu benshi.

Urusengero rugiye kuberamo ubukwe bwa The Ben na Pamella

Eglise Vivante urusengero rugiye kuberamo ubukwe bwa The Ben ruherereye i Rebero

Ubusitani bwa Eglise Vivante Rebero


The Ben na Pamella bagiye gusezerana imbere y'Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND