Umukundwa Clemence [Cadette] uri mu bakobwa biyambazwa cyane mu bikorwa byo kwamamaza waninjiye mu bushabitsi bushingiye ku mideli no ku mbuga nkorambaga, yagarutse ku bintu bitandukanye benshi baba bafitiye amatsiko ku buzima bwe.
Miss Cadette yanyuze mu marushanwa y’ubwiza ya
Miss Rwanda 2019 anagera mu bakobwa 15 bavuyemo Nyampinga. Avuga ko aya marushanwa yamugiriye
umumamaro ukomeye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Miss Cadette yasobanuye ko yishimira ko uyu mwaka u Rwanda rwarushijeho kuba igicumbi cy’imyidagaduro.
Yagize ati: ”Twakiriye ibitaramo byinshi byajemo abahanzi benshi tutari tuzi ko bagera mu
gihugu cyacu, urumva aba ari n’amahirwe ku bahanzi bacu guhura n’abandi bahanzi.”
Uyu mukobwa ufite YouTube yise ‘Umukundwa Cadette’
anyuzaho ibiganiro bitandukanye, yavuze ko binyuze muri ‘Camu Knit Collection’ bafite
imyenda inyuranye ikoze mu budodo bateguriye abantu muri ibi bihe
bya noheli kandi hari na poromisiyo y’iminsi mikuru.
Ageze ku bukwe bwa The Ben na Miss Pamella bahuriye muri Miss Rwanda, Cadette yagize ati: ”Ndakubitamo ikanzu n'agakweto.”
Ku ruhande rwo kuba amarushanwa y’ubwiza arimo n'iryo
yanyuze atakiriho, yagize ati: ”Nagiye muri
Miss Rwanda kubera ko hari igikorwa nakuze mbona, kuba itagihari bivuze ko hari
undi mwana wabyifuzaga bakaba barayifunze atayigiyemo.”
Yongeraho ati: ”Kandi ikindi ryari irushanwa riduha
amahirwe menshi ku bana bashaka kwimenyekanisha hanze kugira ngo bamenyekanishe
impano zabo kubera iyo uvuye hariya amahirwe ahita aza yiruka kuruta.”
Yanavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abe abashije gusoza
umwaka yibitseho imodoka nshya y'abarirwa muri Miliyoni zisaga 20 Frw.
Ati”Ibanga rya mbere ni ugutangira umwaka ufite intego ushaka kugeraho n’imodoka yari irimo. Mu by’ukuri sinari nzi ahantu izaturuka kuko murabizi mwese gutunga imodoka hano ntabwo biba byoroshye.
Ariko iyo hari ikintu nshyize mu mutwe nkumva ndagishaka cyane sinshobora gusinzira icyo kintu ntakigezeho ariko nkanagisengera.”
Uko yakira abamuca intege cyane yagize ati: ”Urumva kugira
ngo uze muri bino bintu bisaba kuba uzi kubikunda. Iyo ukunda ibintu rero
wihanganira ibigeragezo byabyo, gusa kandi nkora ikintu nabanje gutekerezaho
n’ifoto ndabanza nkayireba nkavuga ese iyi niyo sura nkwiye guha abantu.”
Kuba abanza gutekereza ku cyo abantu baza kuvuga, bijya kuza yarangije kwiyakira nk'uko abyivugira ati: ”Ikintu cya mbere ni ukuza muri ibi bintu ubikunze kandi ugakora n'ikintu wabanje gutekerezaho, ntupfe guhubuka kuko iyo uhubutse baguca intege na we ukazicika.”
Ku birebana no kuba aterekana umukunzi we, Miss Cadette yagize ati: ”Njyewe ntecyereza ko urukundo ari urw’abantu babiri biba byiza, ese ejo nuza ukavuga nkunda narunaka mugashwana, ejo ukongera, abantu bazagera aho babone ko udashobotse. Rero mu rukundo ni byiza kubitwara gacye.”
Agaragaza icyo bikurinda kugira ubuzima bw’urukundo bwawe ibanga at: i”Bikurinda amagambo y’abantu. Ikindi na we uba ureba ese ibi bintu bizagera ku bintu bifatika, ntabwo ari byiza buri muntu mutangiye gukundana ngo ubishyire hariya ejo mushwane ufate undi”.
Uyu mukobwa agaruka kuri Davido yagize ati: ”Ubundi Davido
namukundaga kuva cyera niga mu mashuri yisumbuye, indirimbo ze narazikundaga
cyane, sinzi impamvu hari abakundaga ba Wizkid, ba Tiwa Savage”.
Yongeraho ati: ”Davido bavuga ko ari umwana wakuriye mu
bakire, uretse no kuba yarakuriye mu bakire akaba umusitari. Kuba ufite ibyo
bintu byose ariko ugakomeza ugasabana uhora useka utifunga nk’abasitari, iyo
mico ituma akomeza kuba umuhanzi nkunda.”
Ku kijyanye n’ishati abantu babonye bakavuga ko ari iyo
Davido yamusigiye, Cadette yagize ati: ”Ishati abantu bayitinzeho ariko nari nishimiye ko
nambaye ishati nk'iye, byarasaga ntabwo byari bivuze ko ari iye.”
Ageze ku ngingo yo kuba barahuye imbonankubone, uyu mukobwa yagize ati: ”Mubona, naravuze nti 'ese ndimo ndarota', narishimye. Ni umuhanzi nkunda, ndamukunda, ndamufana cyane.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE NA MISS CADETTE AVUGA KURI DAVIDO N'IMODOKA Y'AGATANGAZA YAGUZE
TANGA IGITECYEREZO