Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] umaze umwaka umwe n’iminsi micye atangiye by’umwuga umuziki, yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo yamurikiyemo Album ya mbere yise ‘Suwejo’.
Kimwe mu bitaramo byari bikenewe mu mpera z’umwaka wa 2023, cyashyizweho akadomo mu masaha akuze y'uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali aho umuhanzi Yago yamuritse Album ye ya mbere yise "Suwejo".
Imitegurirwe y'ahabereye iki gitaramo yari iri ku rwego rwo hejuru, aho abantu bakiranwaga urugwiro n’abasore n’inkumi bo muri ‘Uno Protocol’, bakakirwa kandi n’umuziki n’urumuri
rw’amatara anyuranamo mu mabara atandukanye mu buryo bwateguwe na
Gorilla Events Limited.
Nubwo iki gitaramo cyatangiye gitinze hagati ya saa mbiri na saa tatu n’igice z'ijoro, gusa abitabiriye banyuzwe cyane, yaba mu gice cyayobowe na Anita Pendo utabashije kuhatinda kuko yari afite akandi kazi kamutegereje n'ikindi gice cyayobowe na Phil Peter.
Abahanzi biyerekanye by’amahire imbera ya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, watangiranye n'iki gitaramo yari yazanyemo n’umuryango we.
Zeo Trap, Bushali na Niyo Bosco nibo baririmbye bwa mbere, hanyuramo hakurikiraho Yago wari wateguye urubyiniro neza rwariho ababyinnyi barimo n’abafite
amazina azwi nka Divine Uwa na Jojo Breezy.
Abacuranzi bagize itsinda rya Symphony ni bo bafashije
Yago waririmbaga mu buryo bwa Live, ibintu byashimishije abari baje
kumushyigikira n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.
Nyuma ye, umuramyi Aline Gahongayire yataramye mu ndirimbo ze yavangaga n’iz'abandi bahanzi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi Double Jay na Kirikou nabo bari baturutse mu Burundi biyeretse abanyarwanda. Phil Peter ni we wayoboye igice cya kabiri cy’igitaramo avanga umuziki akanashyushya abantu.
Uko igitaramo cyagendaga kijya mbere hagaragaragamo amakosa amwe n'amwe arimo kuba hari abahanzi bahamagarwaga ku rubyiniro bagatinda kugeraho n’ibindi.
Icyakora ntibyabujije abishima kwishima no kujyana ubutumwa bw'uko Yago afite ubuhanzi muri we kandi atazuyaje yazagera kure.
Mu bahanzi bari bategerejwe gutaramana n’abakunzi batari bacye ba Yago, ariko bikarangira batabashije kuhagera ni Levixone wo muri Uganda ndetse na Chriss Eazy wo mu Rwanda.
Yago yaririmbye indirimbo ze zitandukanye afatanya na "Inyogo ye" mu ndirimbo yabo yashimishije benshi bise ‘Ni Wane’ anaboneraho gutangaza ko agiye gufasha "Inyogo ye" gukomeza gushyira hanze indirimbo mu buryo bwe
bwihariye aho itaha izaba yitwa ‘Mu mazi’.
Ibyamamare mu muziki byitabiriye iki gitaramo harimo Element, Alyn Sano, Bob Pro, Karigombe, Bahati Makaca. Mu
myidagaduro na siporo muri rusange hari Noopja, David Bayingana, Miss
Cadette, Bijou Dabijou, Junior Rumaga n’abandi batandukanye.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n’umuryango we bari mu
bitabiriye iki gitaramo cya Yago nubwo atahatinze ariko ababashije kumubona wabonaga
banejejwe no kuba ari kumwe nabo.
"Suwejo", umuzingo Yago yamuritse wariho indirimbo Suwejo, Rata, Si
Swing, Umuhoza, Yahweh, Original Kopy, True Love, Alright, Naremeye yakoranye
na Bushali, My Love, Vis a Vis, Yago Piano na 'T'en Vas Pas".
Aba ‘Producers’ bayikozeho ni Element, The Major, Iyzo Pro, Knox on the Beat, Bob
Pro, Santana Sauce, Fanta Pro, Prince Kiiz, Pakkage, Chrisy Neat, Nessim, Logic
Hit It na Flyest Music.
Igitaramo Yago yakoze kirashimangira ko urubyiruko
rukwiriye gutinyuka rukabyaza impano zabo umusaruro rutitaye ku bica ntege kuko
igihe kigera abantu bakemera ko ushoboye iyo udacitse intege.
Ni igitaramo gitanze kandi umukoro ku bandi bahanzi barimo n'abamaze ikinyacumi kirenga ariko batarakora igitaramo cyabo na kimwe kandi bahora babisunika nyamara birengagiza ko imyaka izana n'ibyayo.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE Y'IGITARAMO CYA YAGO
AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO